29th FEB,2016 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo wongeye kuguhagurukira kandi cyane kuruta uko byari bisanzwe.Ariko byose Uwiteka agiye kubihindura umuyaga uhita kuko bidafite imbaraga kubugingo bwawe cyangwa bigire icyo bigutwara kuko banesherejwe igorigota kumusaraba kumanywa yihangu ubwo Umwami wabakiranutsi yimiga ingoma kumugaragaro ingoma ikaba yazanye amahoro no gukiranuka mu batuye isi uko niko Uhoraho avuga.
Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi arihebye cyane bikomeye kuko atagifite ibyiringiro yaranganywe yari yiringiye yuko azaguca igihanga maze agakoresha umunsi mukuru akanezerwa ariko noneho dore biramugoye cyane arihebye kuko ibyiringiro bye bishiranye no kwifuza kwe,kuko atazongera kuguca iryera cyangwa ngo,yumve nagakuru kawe ku buryo byazamutera akanyamuneza ka kanyabugabo ku buryo yagarurirwa ibyiringiro uko niko Uhoraho avuga.
Mwana w’umuntu,dore za nkozi zibibi zigiye gushyiraho inyandiko zicyongereza kugirango zikubere umutego wo gusenya gakondo y’umuhanuzi ikaba na gakondo yabakiranutsi,none ugenze kwa kundi ujya ugenza kugirango batabona urwaho rwo gusenya umwandu wawe uko niko Uwiteka akuburiye.
Nuko kunshuro ya (3) nongera kuburirwa yuko ba rushimusi bagitegereje imbere y’umuryango wa gakondo yanjye maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,uramenye wilinde kandi cyane kuko umwanzi arimo kugenda imbaraga ze zimurangirana kuko ibyo yibwiraga byose imigambi ye yose yibyo yifuzaga kugusohozaho ubanza bitakimukundiye kuko asa nugeze mu marembera usibye ko adashaka kubyemera ariko burya uko iminsi izagenda imushirana kuko iminsi ikona ingwe azageraho arambure amaboko yemera yuko KRISTO ARIWE MWAMI WA BAKIRANUTSI AKABA N’UMWANA W’IMANA uko niko Uwiteka avuga.





