Imbeba zagiye inama ziravuga ziti,ijangwe yaturembeje reka twishyire hamwe maze dufatanye nabasore bacu turwanye byimazeyo uyu mwicanyi ugiye kutumarira ku icumu.Nuko muriyo nama zanzura zivuga ziti,insore nsore zibe ari zo zijya imbere.Insore zirareba ziti,aba basaza baradushuka barabyaye bafite ingo ni miryango none twebwe nturanatekereza kuba twanashaka none ngo tujye guhangana nabiriya byara ngo turarwana ni njangwe ninde uyobewe ko ifite ibyara birebire?
Insore nsore zihita ziravuga ziti,reka tubanze turebe aho umwanzi wacu yiryamiye hanyuma hagire bamwe bagenda bamushyire umuguha mu ijosi.Ziragenda zisanga injangwe aho iryamye yahaze anyama namaraso iguwe neza.Nuko abasaza bati ngaho wa musore we genda uyishyiremo umuguha cyangwa umugozi,indi iti,wabonye birya byara byayo?Ako kanya injangwe irirambura maze bya byara byayo ibishyira ahagaragara
Ako kanya zose zihita ziruka zisubira mu nama zanzura zivuga ziti,henga buri mbeba ijye yirindira umutekano wayo,injangwe nigufata izakwice,nawe nuyitanga uzayice ariko ntawe ugiye guhangana nabiriya byara tubonye reka da jyewe sindashaka.
Abanarwanda bafite ubwoba bw’ibyababayeho mbere yuko leta ya gatsiko yishyira kubutegetsi,abantu ntabwo bananiwe kuba bakuraho umwakagara,ariko bamwe baratekereza bati,ubundi se turarwanira iki?Byazamera nkubushize aho twamaze ibyacu nabacu hanyuma tukaba twarongeye gutorongera mu mahanga reka da!Ntawugiye kwiterereza biriya byara
Ubusanzwe ingabo zitagira umutware niko zimera,igihe cyose abanyarwanda bazanyura inzira yubusamo bakanga kunyura inzira nyabagendwa ariyonguharanira ubwami bw’uRwanda,ntamugisha bazabona kuko yaba Abahutu baragerageje ariko byarangiye nabi,Abatutsi bo muri FPR nibo kugeza ubu bari kubutegetsi nabo byabananiye ibyiringiro bisigaye ni uko abanyarwanda bakwisunga ubwami bw’uRwanda butahwemye kugaragariza rubanda rw’Umwami ko,ikinyoma cya repubulika ntaho kizabageza
None dore imbaga nyabutatu yabanyarwanda iheze ishyanga kubera kuyoboka inzira y’ikinyoma idashobora kuzapfa ituzaniye amahoro namba!Uyu munsi abanyapolitike baharanira repubulika y’ikinyoma itemewe na mategeko murwagasabo yashyizweho ku gitugu cy’abazungu b’Ababiligi gikomeje gusenya igihugu no kwica abatura Rwanda.Nyamara abanyapolitike umunsi baretse iyo nzira y’ikinyoma amahoro azaboneka muri gakondo yabakiranutsi.





