Home Inte'l Umwakagara akwiye kumenya yuko na mama yabyaye umuhungu!

Umwakagara akwiye kumenya yuko na mama yabyaye umuhungu!

0

Ikinyamakuru inyangeNews gikomeje guhura n’intambara zikomeye gihanganye n’umwakagara aho amaze ku gishimuta inshuro (2) mur’iki cyumweru tugiye kurangiza ariko igishimishije ni uko ikorana buhanga ritagira umupaka ku buryo ashobora gushimuta akakigumana.

Ku wa gatatu bucya ari ku wa (4) yagikubise hasi,nyuma ya masaha 18hrs gisubiraho abasomyi bacu mu menye yuko turi ntambara ikomeye cyane kuko tuburira abaturage rubanda rw’Umwami aho gahunda zigeze ni uko zimeze kugirango uwabishobora yikure mu menyo yarubamba hakiri kare.

Ubwo nyuma yamasaha macye atarenze (9) na none yongeye aragishimuta kugeza magingo aya tukaba dukomeje urugamba rwo guhangana nawe kugirango amenye yuko mu ijuru har’Imana ikiranuka kandi igira neza kuko nyina atariwe wenyine wabyaye Hungu.

Tubashimiye ubufatanye bwanyu mukomeje kugaragaza kuba mur’inyuma y’ikinyamakuru cya nyu kandi mukaba mukomeje ku girira ikizere umurimo dukora utoroshye uyu mugambi ukaba warashyizweho na data wo mu ijuru kuko yarazi neza itangaza makuru icyo bivuga cyangwa icyo bisobanuye

Uko umwakagara akomeza kugenda agaragaza integenke ninako abatavuga rumwe nawe cyane bari kuruhande rw’ubwami bw’Urwanda nabo barushaho kugenda bagira imbaraga ku buryo bugaragara

Ngirango mu minsi yashize hagaragaye uko abarwanya ubwami bw’uRwanda batekereza aho RNC yifashe kugahanga bagatuka Umwami Mutara lll Rudahigwa watanze cyare hakaba hashize imyaka irenga (58) atanze byaba bibabaje cyane kubona abantu bakekwaga ko bareba kure kandi bashobora gukura abanyarwanda mukanga barimo aho kureba umwakagara bagahugira kuwitabye Imana utakiriho

Nyuma yicyo gikorwa kigayitse bahise babona ko bagawe cyane kuko abanyarwanda benshi bitabashimishije maze nibwo Radio itahuka bahise bahamagara chancellor w’Umwami bamuha ijambo ngo agire icyo avuga ku binyoma bari batangaje mbere ibyo babikoze mu rwego rwo kwikuraho umugayo no kugirango abantu babashyigikiye batabavaho bagashyigikira Ubwami

Ariko bisamye bisandaye kuko hariho abantu bandikiye inyangeNews batumenyesha ko bavuye mu ishyaka rya RNC umutwe wa politike urwanya leta y’umwakagara kandi bakaba baravuze yuko batazasezera ahubwo ko bagiye guhagarika imisanzu batangaga maze bakinumira gatagereza amaherezo y’uRwagasabo.

Aba barwana shyaka ba RNC basabye ko amazina yabo atashyirwa ahagaragara kuko batinya ko bashobora kwicwa maze hakabeshyerwa umwakagara dore ko umwana mulizi adakurwa urutozi

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar