CYIZA FELIX ni magigiri w’uRwanda wihaye kwigira inshuti y’Umuhanuzi Majeshi Leon,avugako akora umurimo wo gucuruza za telephone (mobile) zigendanwa mu ntoki, akaba anakoresha e-mail iri mu mazina ya Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,kandi atabifitiye ubrenganzira yahawe na nyiribwite.Ngaho nawe niba uzi gusesengura nigute umucuruzi wa za telephone yatekereza guhimba za e-mail zatari mu mazina ye,ese kuki yatekereje amazina ya Nyir’uRwanda,ni uko ariyo meza kurusha ayandi? yabanje kujya akoresha ndahinduradams@gmail.com, hanyuma ubwo bamwe mubagize inteko y’ibwami bashyirwaga ahagaragara n’ikinyamakuru inyangeNews, kubera ibikorwa by’ubugambanyi bavugwagaho ko bagambanira ubwami bw’uRwanda, bakaba bakorana n’umwakagara kugirango baburizemo ubwami bw’uRwanda kuzasimbura umwakagara.
Uwo Cyiza Felix yanditse e-mail abaza impamvu bahakana ubuhanuzi bubavugwaho kandi kuva mbere hose batarigeze baburwanya kuko bwari butarabavugaho.Yagaragaje ibitekerezo bye anashyigikira ijambo ry’ubuhanuzi ko ar’ukuri,ahubwo ko bamwe mubagize inteko bigaragara yuko ibibavugwaho ar’ukuri.Nta kindi yashakaga usibye kwigarurira umutima w’Umuhanuzi Majeshi Leon kugirango azabone uburyo amuca igihanga.Nyuma y’igihe kitari gito yandikira Umuhanuzi Majeshi Leon,yaje kwadukana ubucuruzi bw’ibyitwa ILANIUM ikoresha mu gusenya inganda nk’uko muri bubone hasi uko bikurikirana.
Tekereza kuva kurwego rwo gucuruza za telephone ukagera kurwego ucuruza ILUNIUM nibura ucuruza za DIAMOND na ZAHABU cyangwa se KOLUTA byaba byumvikana,ariko wowe uvuye kuri telephone,ako kanya uhise ujya kurwego rwo gucuruza ILANIUM amabuye ya gaciro acuruzwa hagati y’igihugu ku kindi bikaba bitemewe namategeko ko umuntu ku giti cye yakora ubwo bucuruzi ubwo we yaba ari muntu ki? Za magigiri z’Umwakagara zikwiye gusubira mu ishuli ryo kwiga ibijyanye n’imitekerereze ya kimuntu hanyuma zibone kwiga amasomo ajyanye nubutasi zibone gusubira mu kazi,nuko mbona igihe cyazirangiranye naho ubundi byari bikwiriye.Umurusiya wanditse igitabo cyitiriwe za magigiri yaravuze ngo”YOU CAN’T BE INTELLIGENCE WITHOUT INTELLINGENTE”muyandi magambo ngo ntushobora kuba magigiri utarumunyabwenge.
Arongera aravuga ngo, I kigo gishinzwe ubutasi(Intelligence Organisation) n’Inkota itaye impande zombi iyo uyifashe nabi,iragukeba aho kugirango ikore icyo washakaga kuyikoresha.Ntabwo byaba bitangaje ko,mu marembera y’umwakagara ashobora kuzahamagara za magigiri zifite ibanga ry’ubwami bwe,akazasiga aciye igihanga kugirango zitazamena amabanga ye,usibyeko ko,naho atasiga abikoze Jezebel nawe ntiyoroshye azabyikorera.Nizere ko bazahera kuri ba Gen.Nziza na Col.Danny Munyuza nibindi bikomerezwa bya FPR/RDF.
Twashyize izo e-mail ze ahagaragara maze abonye ko e-mail ze zitari mu mazina ye zashyizwe ahagaragara nibwo yahinduye e-mail ya ndahinduradams@gmail.com, arongera akora ikosa nkiryo yakoze mbere ryo kwiyitirira amazina ataraye «IMPERSONATION» yiyita Kigeliamos@gmail.com ,ibi bikaba bihanwa na mategeko kwiyitirira uwo utariwe ndetse ukanongeraho gukoresha amazina ye utabiherewe uburenganzira na nyirubwite.Nasabye leta y’umwakagara ko bakwemera nkabigishiriza za magigiri ariko bakampemba kuko ntashobora kubikorera Ubuntu ariko baranze bakomeje kugaragaza ubugoryi bakorera mu murimo wa za magigiri ndasabako umwakagara yafata za magigiri akazisubiza mu ishuri atitaye igihe zizamara kuko ibyo bangiza nibyinshi kurusha ibyo bakiza.
Ariko ibi byose twarabyihoreye kugirango tubashe kubona za gihamya zigaragaza yuko ar’umukozi wa Kigali bidashidikanywaho.Nibwo rero yaje kwandika e-mail asaba gusengerwa kubera imirimo y’ubucuruzi yaragiye kwinjira ubusanzwe yavugaga ko acuruza za telephone agahora asaba gusengerwa avugako afitanye ibibazo na amdame we.Za magigiri nyinshi zikunze kutwaza gusaba gusengerwa zivuga yuko amagore bazinaniye batumvikana,ariko reka mbabwire yuko madame wanjye ntabwo namwanzi sinigize nta mwirukana ahubwo we yakunze republika ishingiye ku kinyoma ananirwa kwizera ijambo ry’Uhoraho kwitwaza impamvu zabagore ngo kuko natandukanya na madame ntabwo yaba impamvu yitangiriro mwakwitwaza ngo muyihereho mu ngigira.
Ubwo yaje kwadukana ubucuruzi bwitwa ILANIUM ngo yari iturutse muri DR Congo,ubwo yasabaga ko namusengera maze akabona umukiriya.Uwo magigiri avugako iyo mali nyirayo yashaka miliyoni $10 z’idollar ariko akaba yarabonye umukiriya uturutse mu gihugu cya Israel akaba yaremeye gutanga miliyoni $450 z’idollar ubwo uzishyize mu manyarwanda urumva yuko calcurate idashobora kuyabara kuko agera hafi muri tiriyari.Uko iminsi yagiye ishira niko ikinyoma cyagendaga kijya ahagaragara ari nako agenda agabanya za e-mail yanyandikiraga kuko yabonaga yuko nzamutahura.Nyamara nari naramutahuye cyera ariko ndamwihorera akomeza gutera waraza nanjye ntegereza kuzareba amahero ye kugirango nzategure inyandiko imwerekeyeho nitonze kandi ifite za gihamya zose zishoboka no kurushaho kumenya imikorere ya za magigiri kugirango nihagira undi uza mu bundi buryo cyangwa ubundi nabwo azasange dufite uburambe mugutahura za magigiri imikorere yazo.
Ubusanzwe ubwo bucuruzi bukorwa n’igihugu ku kindi kubera uburemere bw’iyo mali.Cyane ko ifite na mateka mabi ajyanye no kuba BOMU yakoreshejwe u ntambara ya ll y’isi yose mu gihugu cy’UBUYAPAN ikaba yarashenye umurwa wa HIROSHIMA NAKASAKI iyo BOMU cyangwa icyo gusasu cyakozwe niyo ILANIUM yari iturutse muri CONGO.Ndetse no mu minsi ishize OBAMA akaba yaragiye gutsura umubano hagati ya leta ye na leta y’UBUYAPAN nubwo umuvugizi wa OBAMA yavuze yuko OBAMA atagiyeyo gusaba imbabazi kubera bomu bateye muri icyo gihugu bakaba bishyura ibyo bangije na bantu baguye muri iyo ntambara amadollar atagira umubare batazapfa barangije kwishyura kubera gukoresha intwaro z’ubumara zarimbuye icyo gihugu.
Noneho turetse nibyo,ubwo bucuruzi bukenera umutekano uhagije kuko ababa bari muri ubwo bucuruzi ubwabo nibo bamarana bakicana kubera ayo mafaranga menshi atagira urugero bashaka kuyikubira.
Uyu magigiri yiyibagije yuko ngikorana nabo ko noherejwe muri CONGO kandi uko ubwo bucuruzi nanjye bwangezeho bukananira mbureba nyuma yo kumenya ibanga ryabwo.Yanyemeje ko afite umutekani uhagije cyane kandi ko abaguzi (Ab’Israel) baje gupima kandi basanze iyo mali ari nzima.
Ubwo yahise yiyemeza gutanga ibihumbi $25,000 nanjye ndamwihorera igihe kigeze ngo agurishe izo mali ze atangira kumbwira ko afite ubwo bwinshi ambaza uko yabyutwaramo mugira inama ariko nzi neza ko ibyo avuga bidashoboka ar’ikinyoma ariko ndamwihorera ngo ndebe amaherezo ye kuko ubusanzwe niko njya mbagenza ndabihorera nkareba icyo bahatse bamara kunanirwa nkabona kubashyira ku karubanda mfite za gihamya zose zishoboka.
Ntiboshoboka yuko waba ucuruza za telephone kandi atari nizawe ahubwo ar’umuntu ukorera,ngo nurangiza ubone umwanya wo kwinjira muri ubwo bucuruzi bwa ilanium,hanyuma kandi ngo ube wagira nubushobozi bwa kwakira amafaranga arenze miriyali ya manyarwanda ntabundi bucuruzi usanzwe ukora buzwi na leta ngo hanyuma uzabwire yuko byakugwa amahoro.Ikindi kandi ntibishoboka yuko iyo mali yakugeraho wowe na nyirayo mwenyine ngo bizashoboke kandi nyirayo mutari musanzwe muziranye byanze bikunze hagomba kubaho abantu hagati yawe nawe bitwa abakomisiyoneri.
Kumbwira ko nta bakomisiyoneri bari hagati yawe nawe kandi umwe ar’umukongo nawe ukaba umunyarwanda ndetse utanakomoka Congo dore yajyaga yibagirwa agakoresha icyongereza hafi mu mvugo zose twagiye tugirana urumva ko umuntu waturutse Congo yakoresha Igifaransa aho gukoresha icyongereza.Iyo nigihamya ubwayo igaragaza ko ari magigiri w’umwakagara.
Guhimba inzozi zisobanutse warangiza ugasaba kuzisobanurirwa nabyo ubwabyo nigihamya igaragaza icyihishe inyuma yibyo uba wifuza kugeraho.Igitangaje muri ibi byose rero nuburyo yansabye ko yanzanira ayo madollar IBABYLON kandi nari namubwiye ko ya yanyuza kuri WESTERN UNION cyangwa MONEYGRAM.
Maze ansaba ko twahura akayampa mu ntoki cyangwa ngatuma undi muntu akayamumpera,ubwo se koko za magigiri zibona iyi myaka mfite,nakazi twakoreye umwakagara ko byaba imfabusa?AHhhh Come On!!! Mwagie mugerageza gutekereza mbere yuko mwishyira ku karubanda?Ariko nanjye ndabarenganya Uwiteka yavuze yuko azabambura ubwenge mbere yuko mukurwa kungoma.
Tekereza umuntu ushaka gushyigikira umurimo w’Imana,yarangiza ati reka nyakuzanire kandi witegura kwakira za miliyari zamanyarwanda.Uwo mwanya waeukurahe?Ubundi se niki gituma ushaka kuyanzanira kandi Moneygram na western Union kandi ntamubare bagira bagarukiraho wo kohereza amafaranga.Yagerageje uburyo bwose tutarondora hano munyandiko ubwo niko uwitwa Teaganya Bondy na Noheri Juma nabo bari bameze nabi ariko aba bose nabana mu kugigira bajye babaza twebwe twababanjirije ndetse nabemereye kubigisha nkoresheje ikoranabuhanga ariko bakanyishyura kuko numurimo ukomeye cyane ntabwo nabigishiriza ku buntu kuko nabo nta buntu bagira.
Ariko barabyanze ahubwo birirwa bakurikiza amarangamutima ya Gen.Nkurunziza Jackson (Jack Nziza) za magigiri niba byashobokaga ngo bazisubize u ishuli zijye kwiga kugigira niyompamvu zirirwa zica abantu kuko zibwira yuko mukwica ariho habonekamo igisubizo.Nyamara har’igihe uwo wica ariwe uzageraho ukamukenera niyompamvu systeme ya FPR yagiye isenyuka kubera ko abayitangiye barabishe bakazana abashya bagahabwa imirimo bityo system abayishinze bamaze gushira bituma FPR itakaza umurongo ndetse bibagirwa nimpamvu yatumye ishingwa ahubwo ihita ihinduka akarima kabanyariyo abandi banyamuryango bakomeza kugendera mukigare uko niko bijya bigenda iyo systeme iyobowe na mabandi ya bicanyi niko ijya irangira reka muraza kwirebera mu minsi iri mbere uburyo buri umwe agiye gukuramo ake karenge maze abatazi igihugu kirwana nikindi bagasigara murwabayanga bagakorwa nisoni bakaruka ibyo bamize bunguri.
Magigiri CYIZA FLEX amaze kubona nanditse igitabo cya [34] cy’ubuhanuzi abonamo aho nca amarenga mvuga kuri za magigiri ahita abona yuko namutahuye yahise acika ururondogoro atangira kuvuga ibigambo binyuranye nk’uko mubibona hano kuri muri za e-mail yagiye yandika ageraho aranuma kuko yari yamaze kubona ijambo ry’Uwiteka rimutunga agatoki uhereye ubwo ntiyongeye kwandika kugeza magingo aya dusohoye iyi nkuru imwerekeyeho yahise aceceka na bugingo nubu kuko inzira yari yaratangiye yitwazaga yo gusengerwa ngo imali ye ibone umukiriya yarigeze ku iherezo.
Amaze kubona ko ntakindi gisigaye usibye kohereza ibyo bihumbi $25,000 abona ko ikinyoma cyageze kumusozo ahitamo kwicecekera turamusaba kuzaceceka burundu kuzageza agiye iwabo wa twese kuko ubwo buzima budashobora kuzagira icyo bwamugezaho.Ba magigiri mukwiye kumenya yuko tutayoborwa na maranga mutima.Niba mujya mubeshya abaPastor bakagwa mu mutego mukwiye kumenya yuko bidashoboka k’Umuhnauzi kuko nta Muhanuzi uyoborwa nirari ry’iby’isi ahubwo ayoborwa nijambo ariko se zamagigiri zose mwakoresheje ntabwo zababwiye uwo ndiwe kugirango nibura nimujya no kugigira mube muzi uwo ndiwe?Ibisigaye namwe mubyiyuzurize naho njyewe ndananiwe ……../…..
Izi ni za e-mail mushobora kwirebera uburyo twandikiranaga. Yesu ashimwe.samedi byagenze neza indi gahunda ihari nejo tukumvikana nibiciro tugahita duhamagara umu client cq kuwagatatu kuko harumwe dutegereje. Majeshi umbabarire hagati sinagiye mbona icyo nkohereza kuko ubu ndakomerewe pe kuko ubu mfite 18500frw yonyine niko mfite ideni ryinzu ukwezi kwageze mfite nikirarane nshyizemo amadeni umugore yanteje ntayazi nayange kugiti cyange ararenga million niko nagendaga nishyura pole pole ariko ubu byanshanze pe gusa Imana indwanirire pe imbabarire ibicumuro byange ingirire neza ubwo ninako mba mfite ubwoba ko umugore yangirira nabi kuko kuva aho namenyeye ibikosa bye nafashe umwanzuro sindongera kuryamana nawe sinanapima wabambwira ko anshaka nkakomeza kumujijisha kuko kurubu mbifata nkicyaha kurijye ubu nugarijwe nibibazo byinshi cyane pe hakaziraho nuyumugore byose ndamuhisha mba mfite nubwoba ko yangirira nabi.ngusabikintu kimwe muvandimwe nujyusenga ndagusabye jyunyibuka ukomeze kungira ninama kuko ndumwana muribyinshi yewe no mugakiza kdi nkeneye kwizera no kumvira Imana kuruta ikindi kintu icyaricyo cyose.majeshi ese Imana ukorera jyewe haricyo izankoresha yampisemo?niba yarahisemo icyo izankoresha nakwitwara gute kugirango ntasayisha nkaba naca munzira itariyo?nshaka guca munzira zayo gusa ariko ndumunyantege nke ntacyo nakwishoboza atari kubwayo.ese nakwitwara gute uriya mugisha unaje ube utambera ikigusha?nakwitwara gute mugihe umugisha Imana yaba impaye ube uwingirakamaro kubwoko bwayo?kuko nshaka ko Imana ariyo izanyitegekera ibyo nzakora byose kdi nifuza ko uriya mugisha uzagirira akamaro abakiranutsi ugakora umurimo w’Imana gusa.Impamvu nkubajije ibi byose muriyiminsi naratunguwe cyane abamaze imyaka bahiga biriya bintu barabibuze pe igituma rero nabonye ko Imana ifite icyo ishaka kunkorera nuko ababifite baje arijye byaciyeho nkahuza izo mpande zose kdi ibyo bintu ntanibyo narinzi pe mbere hose gusa ikintu narinzi gishoboka nuko kumali iyariyo yose urwumukiriya narimfite ligne nonubu byose maze kubimenya rero igituma natunguwe cyane nkaba nshaka ko uyumugisha uzagira akamaro kubakiranutsi igiciro boss azishyura cyarantunguye cyane kimwe ni 150$million kdi nibitatu banyirabyo basaba 10$ million kuri kimwe ubu ndikuganira nuwo turikumwe kuko numwe basi tubongerere ni famille yewe ntanabacommisionel bari hagati yacu nitwe nabo gusa mbere twari tuziko kitarenga 6$million.majeshi Imana nigitangaza pe ndabyemeye haribintu ubona bikakurenga ihabwe icyubahiro mwisi no mwijuru.none majeshi nizera Imana ukorera fatumwanya ndagusabye gisha Imana inama itubwire uko tugomba kwitwara kdi uyisabe yikorere gahunda umugisha tuwakire kirogoya yose ivemo inansukeho umwuka wubwenge kugirango muribyose nzagendere mugushaka kwayo.harukuntu batubwiye bagira ayo baduha hanyuma uriya muboss nawe akadufunguriza account ariko azihagarariye nkumuterankunga wacu dufitanye imishinga kuburyo ntawatugendaho mubihugu twashaka.Imana ikurinde kdi iguhe umugisha.
Yesu ashimwe.Imana iri gukora ibitangaza ubu uyumunsi byagiye kumurongo ibipimo byibanze byamaze gukorwa nibizima uko turigutegura ejo niho tuzahamagara kuruhande rwumuclient akohereza umutechnicien wanyuma yohereza ubundi nawe akinjira gahunda ubundi igatungana nkahita nkubwira.rero igitangaza cyabaye nashakaga kukubwira nuko byabaye bitatu burya byatindagaho Imana igirango yuzuze ibyo yagennye ubu byabaye bitatu twamaze no kubipima ubu birihamwe.none rero ndagusabye dusengere niyi gahunda uyisengere hatagira kirogoya nimwe izamo uwiteka abe ariwe wikorera kdi nizeye ko mw’izina rya Yesu bikoreka tukacyira umugisha kdi udusabire uzabe uwo gukora umurimo w’Imana kdi imfashe nzasohoze ibyo nasezeranye byose nkomeza kuyizera no kuyumvira kdi ikansukaho umwuka wubwenge kdi bikaba uko mubuzima bwange bwose nabazankomokaho.Imana iguhe umugisha.
Yesu ashimwe ngiye kurubuga nsanga washyizeho ubutumwa bwange ko mbonye hariho email yange buriya ba magigiri ntibambona bakangirira nabi ntibampiga buriya.
Unsabire nuburinzi Imana impishe mumababa yayo.Imana iguhe umugisha, Nubwo bitoroshye ariko buriya nakomeje kwibaza ikintu kimwe guhitamo gutambutsa ubutumwa bwange mbihaye agaciro pe mpise mbonako rimwe narimwe abantu twiyima agaciro Imana iradukunda idufiteho imigambi myiza ariko nitwe twihemukira rimwe na rimwe tuyumviye tukayizera byose irabiduha gusa ijye idushoboza nubwo nahura nibibi nongeye gushima IMANA ihabwe icyubahiro iteka ryose inkomeze kdi inyirindire.buriya kuba message yange ariyo yahiswemo biranshimishije pe mbonye noneho ko nduwigiciro cyinshi nduwingirakamaro.Imana ihabwe icyubahiro ndayihaye ngwinkoreshe icyishaka imfate ukuboko inkomeze ntindekure iteka ryose kdi inshoboze indwanirire mw’izina rya Yesu.
Amen.
ndahinduradam@gmail.com, Yesu ashimwe.harinzozi narose sinazisobanukirwa narose nijoro mbona ndimubwiherero mbona abantu baribagiye kumbona nambaye ubusa ntibambona mvamo ndagenda ubwo hari kubwiherero bwurusengero ngera ahandi haruburiri nibikapu byacu mfata indimyenda ndambara ikabutura yimbere nipantalo numupira namasogisi ninkweto mbona ndikumwe numusore nzi ukora muri immigration yambaye ikabutura yonyine ndamusiga njya ahameze nko murusengero tena muri etage hejuru mbona haje akana kamfata ngo nkajyane ngeze imbere aho nicara karandekura karagenda mbona hagarutse wamusore wo muri immigration arambwira ngo iyumuntu akoze controle arabara akareba ko bihura niko babigishije mukandi kanya mbona dufite amakaye ya controle ameze nkayo mukazi kange umusaza areba abandi jye ntiyangeraho birangira atarebye muyange birangiye mbona ndahantu hateraniye abantu benshi haribwirizabutumwa bwiza ngiye kubona mbone negeye imbere mbona hajumuzungu muremure cyane mureba ndaramye ngo muzimbere ngo mbona afashe ikintu kimeze nka parabole iriya yigisahani yo kuri antenne parabolique ngo arakimpereza ndacyakira arambwira urashaka gukorera Imana akira kijyanire ahita agenda nange nsubira mubantu kuko nabonaga turitwenyine ahatagera abantu nsubiye mubantu bashaka kunyambura cyakintu ngo nimari ikomeye ndirukanka ndabasiga ngo na leta bose ndabasiga ndigendera niyo mari yange ndakanguka.
Shalom
Nejo hashize narose mbona ndimuclass nigiyemo secondaire ndikumwe nabanyeshuri noneho mbona uwari prefet de discipline aje mumodoka yinjira mu classe aza atureba ngo ndisinziriza nubitse umutwe ku pupitre arandenga ageze imbere ndasohoka nsohotse nawe aba asohotse nabanyeshuli bose baza bashaka kunyica nsubira inyuma mbarwanya inyuma haragashyamba aho karangiriye sinahabonaga neza ariko hamanutse cyane rero ndangije ndwana nabo bose mubiganza byange nabonaga havamo ama bomb ndabarasa bose mbacurikira muri ryashyamba nsubira imusozi mbona hamanutse indege ije kuntwara ivuduka nka satellite ngo numva baravuze ngo wamuntu afite nindege burya ariko bibaza nongera mbona ndikumwe nawa derila wiwange mumuhanda aransiga mumuhanda ajya murusengero rwari hafi ajya ku podium nguma mumuhanda ariko nkabona ndikubona ibiberamo byose numva nibyabwira iryo teraniro ryose ngo abaha ubuhamya bwibinyoma kuva atangiye kugera arangije ariko uko yavugaga ijwi yatangiriyeho ryagendaga rimanuka ukwatanga ubuhamya kugera yenda guhera umwuka sinabonye twongera gusubirana byahereyaho akivuga yenda guhera umwuka ku podium birangiriraho.Imana ikurinde kdi iguhe umugisha.
Imana iguhe umugisha.kumanywa saa tanu ndi kuburiri ndi jyenyine munzu nifungiranye ndikuphone nagiye kumva numva agatotsi karanyibye mpita mbona ndigutaha ndikuza murugo mpura numukobwa mugufi cyane arambaza ati usengera hariya kurusengero rwabanyamulenge ndamubwira nti hoya arongera arambaza ati urumusirikare ndamubwiranti hoya ndamubwira mperekeza ungeze murugo tutaragera murugo mbona ibaraza ryumuturanyi twicaraho tutaratangira kuganira mbona haje umukobwa ntazi wambaye imyenda yigitenge idoze neza wumuhanuzi arambwira ati ngufitiye ubutumwa bwo mukazi kawe ndamwegera nkimwegera arabura numva nageze kuburiri bwange mucyumba ninako nariryamye nubitse inda numva imbaraga zidasanzwe zimfashe numva ndiguhinda mvibura kurusha moteur umubiri wose nanashaka nkongeza umuvuduko wo guhinda nkoresheje akaguru ubundi numva Ijwi rimbwira ngo nkore amasengesho ya deux jours ngo imbere yange hari urupfu cq gukenyuka rwa accident ngo ruveho nkebutse nkebutse gato mbona inyuma yange harumukobwa winzobe arikundeba uko narindyamye nuko naviburaga ndongera nongeza umuvuduko wo guhinda mpita nkanguka bisobanuye iki.
Mfite ikizere ko uzajya kuyibona byatunganye.Imana ikurinde kdi iguhe umugisha.
esu ashimwe.narose ndi muri douche yamakaro ndikwiyuhagira umubiri wose ndangije kwiyuhagira nkorera na douche yose isuku kuko nanabonye kuri benoir yo muri douche hariho akabizou kumukobwa byose mbikorera isuku namazi na omo ndahakoropa hose kuko nabonaga harimo umwanda haracya ndangije mbona akumba uzamutse urenze douche karimo ivumbi ari bureau itaherukaga gukorerwamo barambwira ngo ni bureau yumu technicien wa boss turikumwe muri kariya kazi mpamukoropera igipande ahandi sinahashyikira ndahareka mugihe ngihagaze aho mbona ibikombe byamamaza byicyayi mbonaho ifoto yumwe turigukorana muri kariya kazi nizabandi batatu ntabashije kumenya nabonaga bifashe muri position yo kunywera icyayi muricyo gikombe cyumweru ariko nkabona umwe kugifata neza ngo ifoto yo kugikombe ize neza bigahengama ho gato arikunywa icyayi nkirahongaho mbona nanone muri television barikunywa icyayi noneho wawundi akajya acyinywa aceza ndangije ndaseka mbona ari guceza yishimye ubwo aho hose yari yambaye costume nziza cyane nishati irimbere yikoti nziza ningozi nziza mbega wumveko yari smart cyane.hagataho nari nibagiwe kukubwira kubyambayeho ejo mugihe naviburaga mpinda cyane nka moteur numvaga uwampaga izo mbaraga arikumpa nimineke ndayirya nkangutse numva koko mukanwa hameze nkaharimo uburyohe bwimineke.simbisobanukiwe ibyo byose wansobanurira.Imana iguhe umugisha.amasengesho ubu nayatangiye ya 48h numvise ejo nayahuza nayayandi harikibazo?
Shalom
Yesu ashimwe.naraye ndose noneho mbona ndi mumuhanda wa kacyiru yasaga nuwuva ku bureau ajya mumugi mbona imodoka za kagame nivatiri yumukara ye irimo hagati ngo mbona hamanutse poto yamashanyarazi sinabashije kubona uwayimanuye mbona ayikubise imodoka ya kagame nawe arimo ikubitwa numuriro wamashanyarazi bitunguranye sinamenye niba yapfuye cq ariho gusa nahise mbona tutakiri ikigali twahavuye ndikumwe nabantu bake ngo tuvuye mwishuli bagenda namaguru jyewe mfite igare aya ya siporo nditwaye ariko tugendera hamwe ntawusiga undi mbona twerekera imbere tugenda numva inyuma yange harumuntu niba narimuhetse simbizi sinabibonye ariko numvaga anyegereye cyane turikumwe abamaguru barukwabo anyereka abasirikare bari benshi cyane bari kujya aho turikuva impande yumuhanda mugari twari turimo haragashyamba bafite nimbunda bambaye uniform iyinshya bahaye abasirikare ubona ko bari tayali barikubaza ngo ikigali harakavuyo?nahise nkanguka sinamenye ibyakurikiye.Imana iguhe umugisha.
Imali ubu ikigezweho nukuyimura dushaka aho kubirangiriza hatekanye kuri twese ubu imwe yahageze.Imana ibidufashemo.ibindi ubwo nahita nkubwira.Imana ikurinde kdi igukomeze kurushaho.
Yesu ashimwe.nahinduye email kigelimoses2@gmail.com nabonye Google bampa warning ko iriya ko hari ibyo bari kuyikoraho biri suspicious byabindi ubu bibiri byageze aho bigomba kuba biri nibyo tugiye gukoresha kwanza.Imana iguhe umugisha.
Narayibonye kbsa.ubwo gahunda itunganye ndahita nkubwira ubu bimeze ok bibiri nibyo tugiye gutanga byageze aho tugomba kubikorera.Imana iguhe umugisha.
Save
Save
Save
