HomeNewsUmwakagara ahangayikishijwe no kutamenya amakuru y'imikorere y'ubwami bw'uRwanda?!

Umwakagara ahangayikishijwe no kutamenya amakuru y’imikorere y’ubwami bw’uRwanda?!

Amakuru aturuka mu nzego z’iperereza zikomeye ku isi,zikorana nikinyamakuru inyangeNews murwego rwo guhana amakuru ajyanye na politike nyaRwanda kugirango atangazwe kandi ashyirwe ahagaragara.

Amakuru avuga ko,izo nzego ubusanzwe zisanzwe zikorana na leta y’umwakagara,murwego rwo kumugezaho amakuru yibikorerwa hirya no hino ku isi.Ibi byabaye nyuma yaho Umwakagara ananiranywe nabasangira ngendo be,balimo Gen.Kayumba Nyamwasa na Nyakwigendera Col.Patrick Karegeya waciwe igihanga taliki ya 31 ukuboza 2014.

Amakuru akomeza avuga yuko ngo nyuma yaho abo bagabo babiri tuvuze hejuru bananiranywe n’Umwakaagara,ngo inzego z’ubutasi zarazambye cyane Umwakagara nibwo yatangiye kwitabaza izo nzego z’ubutasi zikorana nikinyamakuru inyangeNews.com

Izo nzego tudashaka gushyira ahagaragara kubera umutekano wa kazi kacu,bivugwa yuko ngo umwakagara yizishyuraga kugirango zijye zimugezaho amakuru,ariko muri iyi minsi ubanza zahabu yakuye DRCongo imaze kurangira kuko abafitiye ideni atarishyura kubw’umulimo bamukoreye ariko akaba akomeje kwinangira kwishyura amadollar bamwishyuza kandi barakoze umulimo.

Niki gitumye Umwakagara ahagarika umutima muri iyi minsi?

Umwakagara biravugwa yuko ahagaritse  umutima cyane,imvo nimvano zo guhagarika umutima,ngo ni uko atakimenya amakuru aturuka mu batavuga rumwe na leta ye ayoboye igizwe nagatsiko ka FPR kabicanyi na mabandi yateye igihugu akagifata kungufu za leta ndetse bakica abaturage b’uRwanda bakabakorera genocide bikabaha kugera kubutegetsi nyuma yo kwivugana abatutsi barenga miliyoni imwe.

Kuba Umwakagara atakimenya amakuru ya RNC,na RDI Rwanda rwiza,ngo bimuhagaritse umutima ukomeye ngo kuko atazi ibyo barimo gutegura bishobora kumubaho bimutunguye!Ibi byose bibaye nyuma yuko aciye igihanga Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa wanze kumvira ijwi ry’Uhoraho Uwiteka Imana bikaza kurangira Gakwaya Jean Marie amuciye igihanga.

Kwica Umwami w’uRwanda yarazi yuko bizamuhira kuko yashakaga kwigarurira ubwami ngo abuhindure ubwami Absolute Monarchy Traditional ariko ntabwo byamuhiriye kuko yaje gutungurwa nuko Umwami YUHI VI yahise yima ingoma maze imigambi ye nay a MPYISI ye biburizwamo n’Uwiteka Nyiringabo.

Amakugera ku inyangeNews avuga ko,abayobozi ba RNC,bari maso cyane kandi kuva Umwami mushya yakwima ingoma,RNC hamwe na bandi banyarwanda bakomeye b’Abagabo,bahise bafata ubwami uRwanda mu mugongo maze bemera gukorera hamwe ibyo kwicamo ibice birangirira aho.Tuributsa yuko uwo wari wo mugambi wifuzwaga kuva cyera nubwo igihe cyari kitaragera ngo gahunda zitungane kandi nibihugu bikomeye nicyo cyifuzo bahoraga basaba abatavuga rumwe n’Umwakagara kugirango bakorere hamwe maze bashyigikirwe gukuraho Umwakagara wigize akarahe kajyahe!?

RNC rero yaje kugira Imana ikirura Dr.Rudasingwa Theogene abavamo ajya kuruhande maze ubugambanyi yakoraga acuruza politike ya RNC,aba aciriwe ho iteka gutyo!Ubu rero Umwakagara akaba atazi icyerekezo cy’abatavuga rumwe na leta ye,akaba yarashyizeho za magigiri zishoboka ngo zikurikirane imikorere y’ubwami buvugwa kuba bwaba bushyigikiwe na barepubulike bemeye kuva mukinyoma cya reoubulika imaze imyaka irenga [56] babeshya abanyarwanda.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments