Intumwa ya Satani Dr. Paul Gitwaza yigishije ku bisenge byari bisigaye mu bisenge icyenda bigize inyigisho ya mbere
Mu gihe Intumwa ya Satani Paul Gitwaza ikomeje gushyirwa ahagaragara n’umwuka w’Imana,nawe akomeje kwihagararaho kugirango arindagize ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo.Mushake ubwami bw’Imana ibindi muzabyongererwa uko niko Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo yavuze!Iyo utaragera mu bwami,ubaho nkuri hanze yabwo.Intumwa ya Satani Dr.Gitwaza ibyo avuga nibihimbano byibinyoma gusa gusa.Izi nyigisho twazikuye kurubuga rw’Intumwa ya Satani Gitwaza.Matthew 6:33 But seek first his kingdom and his righteousness, and all these things will be given to you as well.
Mu bintu 12 abakristo bagomba gukora, Gitwaza yasoje icya mbere cyari kigizwe n’ibisenge icyenda.
Intumwa y’imana Paul Gitwaza yatangijje inyigisho yibanda ku bintu 12 abakristo bagomba gukora kugira ngo Yesu agaragare muri bo. Icya mbere muri ibyo 12 cyari “ Ugukuraho igisenge,” ikaba ari inyigisho igizwe n’ibisenge icyenda tugomba kuvanaho.Kuri uyu wa kabiri, nibwo Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza yumvikanye kuri Radiyo ye yigisha ibisenge byari bisigaye kugira ngo azakomereze ku kintu cya kabiri abakristo bagomba gukora.
Nk’uko Bisanzwe, Intumwa y’Imana yifashishije Ijambo ry’Imana riri mu gitabo cy’Ubutumwa Bwiza bwa Mariko 2:1-12. Ni Ijambo rifite umutwe ugira uti : “ Yesu akiza ikirema gihetswe n’abantu bane.”Dore ibisenge byose uko ari 9 byari bigize ikintu cya mbere muri 12 bigize inyigisho Paul Gitwaza arimo kwigishan’icyo yabivuzeho:
Igisenge cya mbere twavuze ni abantu. Amagambo y’abantu yibagirwe ntuyagendereho ukore nk’uriya muntu uremaye warenze ku by’abantu bamubwiraga akajya kureba Yesu.
Igisenge cya kabiri ni ukwisuzugura. Uriya muntu uremaye ntiyirebyeho ngo abone ko adakwiriye kujya aho abandi bari bityo yicare ku gitanda ngo aze kubaza ibyo Yesu yigishaga. Yigiriyeyo.
Igisenge cya gatatu ni amategeko. Hari abantu benshi baboshywe n’amategeko. Hari itegeko ryo gusenya no kubaka. Aba bantu birengagije itegeko. Barasenya batabifitiye uburenganzira bw’umujyi cyangwa ubwa nyir’inzu, kubera impamvu z’Ubwami. Yesu twamushyiriyeho amategeko menshi. Ni yo mpamvu atagikora mu buzima bwacu. Bavandimwe, igihe cyo gukuraho amategeko kirageze. Esiteri yaravuze ngo “ Nzirengagiza itegeko nsange Umwami.” Kubera gukira kwawe, gukira kwa bene wanyu, gukira kw’igihugu cyanyu, hari igihe biba ngombwa ko wirengagiza itegeko kugira ngo ugere kuri Yesu. N’umugore wari umaze imyaka 12 ava amaraso ntiyabanje gusaba ba Petero kumwemerera kugera kuri Yesu. Yaraseseye arapfumura nta wubizi, Yesu aravuga ati : “ Hari unkozeho.” Wa mugore araza ati :“ Ni njyewe. None nakize.” Abo ni abantu birengagiza itegeko bakinjira bagakora kuri Yesu.
Igisenge cya kane ni icy’imigenzo. Bavandimwe, kumanura umuntu hejuru ni uguteza akavuyo mu rusengero. Hari igihe biba ngombwa ko imihango twishyiriyeho tuyikuraho. Iyo ordre ( umurongo ) dutekereza hari ubwo iteza desordre ( akavuyo ) mu bwami bw’Imana. Ibyo dukeka ko ari desordre ni byo bizana ordre mu Bwami bw’Imana.
Igisenge cya gatanu ni icy’ibintu/ amaronko. Abantu bakunze ibintu cyane kuruta Imana. Tugomba gutanga igisenge kugira ngo umuntu akire. Cya gisenge barakimenaguye ntibita ku gaciro kacyo kuko umwana w’umuntu yari afite agaciro kuruta amategura n’amabati. Niba wagira icyo utanga kugira ngo inzu yawe ikire, niba wagira icyo utanga kugira ngo umwana wawe akire, ibintu by’isi ntibizagufate umwanya. Uzabirekure ubitange hanyuma Imana igukorere igitangaza. Ibaze iyo babwira nyir’inzu ngo tugiye kubomora hejuru, aba yarababwiye ibyo bazungukamo n’ibyo bazahomba bakabanza kubyumvikanaho Yesu akarangiza kwigisha akagenda. Ibintu bikubuza kwegera Imana bisenye n’agaciro kabyo hanyuma uraza kubona imbaraga z’Imana.
Bibiliya iravuga ngo “ Jugunya zahabu yawe ya ofire mu mazi no mu musenyi, Uwiteka azakubera zahabu.” Igihe iby’isi bigifite akanya muri twebwe, Yesu azagira akanya gato muri twebwe. Abantu benshi barakubitana kubera iby’isi. Abana bacika ba se kubera iby’isi. Umugore n’umugabo baratana kubera iby’isi. Ibi bintu by’isi igihe kirageze ngo tubibambe tubishyire ku gitambo mu izina rya Yesu. Hanyuma Yesu adukorere ibitangaza.
Icya gatandatu ni igisenge cy’ibimenyetso bigaragara hanze. Umuntu arakubwira ngo arwaye umutwe ariko ikibazo ni uko atasinziriye. Umuntu akakubwira ngo umutima urandya, ikibazo ni uko atarimo yumvikana na mugenzi we mu nzu. Umuntu arakubwira ngo nsengera nabuze ibitotsi, ariko ni uko bamutoyemo kanseri. Akenshi rero turwanya ibibazo by’inyuma tukibagirwa icy’imbere. Mu kinyarwanda baravuga ngo “ Aho kwica gitera wakica ikibimutera.”
Bazanye umuntu umugaye, Yesu aravuga ngo “ Ibyaha byawe urabibabariwe.” Baravuga ngo ko umuntu amugaye bihuriye he n’ibyaha? Yesu yari abizi ko navuga ngo haguruka ukire ugende, nyuma y’ukwezi azongera akarwara. Kuko Yesu yari arwanyije gitera ariko ntiyarwanya ikimutera. Ariko Yesu aravuga ngo “Ubabariwe ibyaha.” Bamanuye umuntu w’ikirema, ntamusengeye ahubwo amubabariye ibyaha. Iyi ni message ikomeye. Yesu ararwana n’ibiturimo imbere hanyuma akabona kujya ku by’inyuma. Kuraho icyo gisenge, Yesu ararwana n’ibiri imbere. Ntuzanire Yesu ibintu byo hejuru. Mubwire ngo Yesu ngenga (nkontorola) ndera. Urebe mu mutima wanjye ukuremo igitera ibi bintu byose mfite.
Icya karindwi ni igisenge cy’imyigishirize. Tugomba kumenagura umuzi w’idini urimuri twebwe. Twarangiza tukareka Yesu akaba hejuru y’inyigisho zacu na doctrines ( amahame ) zacu. Hanyuma tukakira gukira no kubabarirwa ibyaha. Umva mwene data, idini rifite imyigishirize yaryo. Baravuga ngo “ Twe tuzi yuko ari Imana yonyine ibabarira. Uyu nguyu se avuye he wigereranya n’Imana?” Hari ibintu twize mu idini. Hari ibintu twize aha hanze. Byatwicayemo tubifata nk’ukuri bituma tutabasha kwakira ukundi kuri kose gutandukanye n’uko twamenye.
Icya munani ni Igisenge cy’imitekerereze. Ibyo bagushyizemo ni byo ugenderamo uyu munsi ariko Imana irashaka kugushyiramo ibishyashya. Ibyo nawe wishyizemo bishobora kukubera imbogamizi ituma utegera Yesu. Uyu mugabo yari azi ko agomba kuzapfa ari ku gitanda ubuzima bwe bwose. Nta byiringiro nta no kwizera yari afite. Ariko Yesu ategeka ibitekerezo bye ngo “ Ndakubwiye haguruka.“ Umuntu wamenyereye guterurwa kumubwira ngo haguruka ni ikzamini gikomeye.
Abantu benshi bishwe n’imitekerereze yabo. Bishwe n’ibyo bishyizemo. Ndagira ngo uyu munsi duhindure imitekerereze yacu. Iki ni cyo gihe turimo cyo guhindura imitekerereze yacu. Wumve ijwi rya Yesu rikubwira ngo “ Ndagutegetse haguruka ugende. Ngo byuka, ikorere ingobyi yawe, utahe.” Ibyo utakoraga Yesu agiye gutuma ubikora. Ibyo utishoboje Yesu agiye gutuma ubishobora. Icyo ni cyo Yesu yadukorera. Ni ukudukura mu ngoyi ya Satani, tukagenda n’amaguru yacu tugataha iwacu.
Igisenge cya cyenda ni igisenge cy’icyerekezo. Hari aho isi yari yarakwerekeje. Hari inguni isi yari yaragushyizemo. Ariko Imana iraguhindukije. Uyu mugabo yamanukiye mu gisenge ariko asubirayo aca imbere y’abantu bose. Umuryango atabashije kwinjiriramo yawusohokeyemo. Wa muryango ubona ukavuga ngo” Hariya sinahinjira, Imana igiye kuhakwinjiza. Imana ihinduye umutwe wawe, Imana irakureba irakubwira ngo hindukira mwana wanjye. Dore inzira nkuteguriye ni irirya. Dore ahantu nkuteguriye ni hariya. Ntuzongere gupfumura, ntuzongere guca mu tudirishya, dore nkukinguriye irembo rikomeye.” Imana iguhaye icyerekezo gishya. Imana ihinduye amateka yawe, ihindura imitekerereze yawe. Kuva uyu munsi abaguhekaga ntibazongera kuguheka, abakugaburiraga ntibazongera kukugaburira, abakurihiraga ntibazongera kukurihira, Imana iragukinguriye. Izina ryawe rirahindutse uyu munsi, ntuzongera kwitwa ikirema uzitwa umuntu.
The Spirit, Not the Letter
4 And we have such trust through Christ toward God. 5 Not that we are sufficient of ourselves to think of anything as being from ourselves, but our sufficiency is from God, 6 who also made us sufficient as ministers of the new covenant, not of the letter but of the Spirit;[a] for the letter kills, but the Spirit gives life.





