Kuwa 16 Nzeri 2015 Nerekwa mbona icumbi ry’Umukuruw’Igihugu cy’URwanda Paul KAGAME ryahinduwe muse (museum) : (inzu ndangamurage),nuko mbona abana be kuba barabaye muri Palais Présidentiel byabaye akahise (kera habayeho..) bihinduka amateka kuko I Se yari yakuwe k’ubutegetsi.
Nerekwa mbona umukire mukuru wo kurwego rwa General wo mu Rwanda, yakoresheje ibirori bikomeye,nuko mbona yashyizeho abagaragu bo kujya kumucungira amaduka ye kuko we yari yibereye mu birori n’iminsi mikuru,nuko ndebye hakurya ku misozi yigikundiro, imukikije.
Nerekwa abaturage bakennye cyane,mbona urutoki rwumye amakoma ahinduka imihondo,nuko numva uvuga agira ati ese aba baturage babayeho bate ko ndeba nta n’igitoki kirimo,kandi na Soya yahinzwemo irimo ikaba yarumye iteze,nuko mbona insina bagiye bazikurira ibyobo bagacukura umwobo muremure bakagera ku nitaka ritari ryiza kandi isuri ikaza ikazirengaho zikuma bakizitera,nuko barabwirwa ngo impamvu nuko zitewe nabi,nyamara urwo rutoki nirwo rwavagamo inzoga zo kujya gutwerera wa mukire kuko bagomabaga kumutwerera babyanze cg babikunze,nyamara bari bakennye we akize.
Kuwa 17 Nzeri 2015,Nerekwa mbona abanyarwanda b’ingeri zose ,abize,abatarize,abaminuje amashuli,abize ayisumbuye,abatazi kwandika no gusoma,abambaye inkweto n’abatazambaye,abakarabye n’abadakaraba,abakire n’abakene,abarebare n’abagufi,abatutsi n’abahutu n’abatwa,abasivile n’abasilikare,ndetse n’aba DMI bari mu ishuli rimwe bose barimo kwiga imibare,nuko mbona bahawe ikizami bake bamwe baragitsinda ,abandi bakagitsindwa





