May 19, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi,abaturage bahabwa ibigori(ibigeragezo) byihuse,nerekwa ko Umwakagara agiye gushakisha impamvu zose zishoboka zo kugira urwitwazo rwo guhagarika amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe taliki ya 04 kanama,2017 ariko akaba adashobora kuzaba kuko ari ko ijambo ry’ubuhanuzi bwavuze.
Ubusanzwe mbere ya matora y’umukuru w’igihugu aba habanza amatora yabashingamateka,hakabona gukurakiraho amatora y’umukuru w’igihugu(Umwakagara)kuko ntawundi ushobora guhabwa amahirwe yo gutsinda ayo matora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona za mayibobo zitegera abantu kumihanda zikabambura utwabo twose zibacuza kubera nzara yateye mu gihugu ku buryo bukomeye kandi bakaba ari nta kundi babigenza ngo babeho.Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muli gakondo ya bakiranutsi ibintu bimeze nabi cyane kubera inzara yahanuwe n’Umuhanuzi “AINESHA”kugirango ibyahanuwe n’umwuka w’Imana bikore umurimo wabyo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
May 18,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona uwahoze ari mwene data Renovat ndikumwe nawe mu mwijima wicuraburindi hamwe na bandi bakobwa twasenganaga.Maze mbona jyewe na Renovat dusigaye muri wa mwijima,b’abakobwa twasenganaga (Utudini duto) bavamo bajya kwicara mu mucyo utari umucyo uturuka mu Ijuru.
Ubwo jyewe na Renovat dusigara muri mwijima,muri iyo nzu y’umwijima halimo umudayimoni wazaga kutubuza ibyiringiro byo kuzabona umucyo,maze mbona ya dayimoni ivugana na RENOVAT,numva binteye ubwoba ndabahunga ngeze imbere gato,mbona umucyo uturutse ku Ijuru uramulikira ndasohoka ariko RENOVAT asigara muri wa mwijima.