HomeNewsUmwakagara agiye kubeshyera, All-shabaab kugirango aburizemo amatora ateganijwe!

Umwakagara agiye kubeshyera, All-shabaab kugirango aburizemo amatora ateganijwe!

May 19, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi,abaturage bahabwa ibigori(ibigeragezo) byihuse,nerekwa ko Umwakagara agiye gushakisha impamvu zose zishoboka zo kugira urwitwazo rwo guhagarika amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe taliki ya 04 kanama,2017 ariko akaba adashobora kuzaba kuko ari ko ijambo ry’ubuhanuzi bwavuze.

Ubusanzwe mbere ya matora y’umukuru w’igihugu aba habanza amatora yabashingamateka,hakabona gukurakiraho amatora y’umukuru w’igihugu(Umwakagara)kuko ntawundi ushobora guhabwa amahirwe yo gutsinda ayo matora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za mayibobo zitegera abantu kumihanda zikabambura utwabo twose zibacuza kubera nzara yateye mu gihugu ku buryo bukomeye kandi bakaba ari nta kundi babigenza ngo babeho.Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muli gakondo ya bakiranutsi ibintu bimeze nabi cyane kubera inzara yahanuwe n’Umuhanuzi “AINESHA”kugirango ibyahanuwe n’umwuka w’Imana bikore umurimo wabyo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

May 18,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona uwahoze ari mwene data Renovat ndikumwe nawe mu mwijima wicuraburindi hamwe na bandi bakobwa twasenganaga.Maze mbona jyewe na Renovat dusigaye muri wa mwijima,b’abakobwa twasenganaga (Utudini duto) bavamo bajya kwicara mu mucyo utari umucyo uturuka mu Ijuru.

Ubwo jyewe na Renovat dusigara muri mwijima,muri iyo nzu y’umwijima halimo umudayimoni wazaga kutubuza ibyiringiro byo kuzabona umucyo,maze mbona ya dayimoni ivugana na RENOVAT,numva binteye ubwoba ndabahunga ngeze imbere gato,mbona umucyo uturutse ku Ijuru uramulikira ndasohoka ariko RENOVAT asigara muri wa mwijima.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwahoze ari mwene so RENOVAT wakunze ibyiki gihe nka ‘DEMA’yasigaye mu mwijima kubera kwikundira ibyisi.Mu bwire uti,yewe mwana w’umuntu,mbese wahisemo irimbukiro kandi wari warasogongeye ku bwiza bw’umwuka w’Imana?Niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!

Ijambo  ry’Uhoraho rirambwira ngo,uwo yigize umwana wo kurimbuka yigira mu mbaraga z’umwijima kubera gukunda ibyisi kuruta iby’Ijuru,maze yirengagiza impano y’Imana imurimo Uwiteka yari yateguye kuzamukoresha ibikomeye mu isi ya bazima ariko byageze aho Uwiteka amutunganiriza muruganda kugirango azamukoreshe aho kwemera gutunganywa ahubwo asohoka muruganda atari yatungana arapfuba yigira mu isi ubwo umugambi w’Uhoraho Satani awuburizamo gutyo uko niko Uwiteka avuze!

May 19, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ibihugu [3] birimo na gakondo ya bakiranutsi,ibihugu [2] byarwanyaga uRwanda kuko byatinyaga yuko gakondo igiye guhabwa Umwami wayo YUHI VI kuyiyobora azayobora akarere kose kibiyaga bigari.Mbona igihugu cya Uganda gitangiza intambara  ngo kuko gakondo igiye guhabwa Umwami YUHI VI izagarurirwa ibice byayo byose yambuwe na babiligi bikomekwa ku bindi bihugu birimo Uganda, DR Congo,Tanzania, bidaubizwaho kuko nibigarurwa kuri gakondo kizaba igihugu kigihangange kandi gifite ubukungu bwinshi cyane kandi kikazaba igihugu kizategeka ibihugu byo mukarere uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona batangije intambara mu gihugu cya Congo kugirango babone aho batangirira mu majepfo y’uburasizuba bwa Congo kugirango babone uko bafata gakondo ya bakranutsi bagakuraho Umwakagara bakishyiriraho ubutegetsi bwabo kugirango baburizemo umugambi w’ijambo ry’Ubuhanuzi ryaturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.

Nsubizwa mu iyerekwa mbona gakondo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo igabizwa inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’aba Islam,mbona binjiye mu murima w’inzabibu bajya gusarura inzabibu zo kwengamo umutobe kandi nyamara atari bo bazihinze.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara yaraye akoze inama ihura na raporo yakozwe ukwezi gushize yemezaga yuko haba hari ibitero birimo gutegurwa na All-shabaab.

Nyamara ntagahunda ya All-shabaab ihari ahubwo nurwitwazo bashatse kuko gahunda ya magereza bamaze kubona yuko yashyizwe ahabona maze bahitamo kuyireka ahubwo bazana gahunda ya all-shabaab kuko bazi neza yuko all-shaabab izwi mu bikorwa byose by’ubugizi bwa nabi ku isi yose!

Kandi iyo nama baraye barangije,bateguye yuko bazakora ibitero bitiriye all-shabaab bizatangira taliki 09-24 kamena,2017 kugirango bizabe impamvu yo kudakora amatora y’umukuru w’igihugu kugirango Umwakagara adacibwa igihanga kuko uko niko imandwa zabategetse.Ariko nihahandi he,kureka amatora cyangwa kuyakora nta bwo ari byo byakiza ubugingo bwe,kuko abazamwica bamaze kuteganya uko bazamwica gusa amatora niyo yari kuzaborohera kumuca igihanga ariko natayakora nubundi ijambo ry’Uwiteka nta kizaribuza gukora umurim waryo nkuko ryahanuwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,kiliya kinyoma cya All-Shabaab kijya gusa n’ukuri,ariko nta bwo ar’ukuri,kuko ar’umugambi bari bateguye ngo baburizemo gahunda ya matora kuko najya kwiyamamaza atazabura gucibwa igihanga uko niko Uwiteka abitegetse kandi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Bariya baislam wabonye balimo gusarura inzabibu kandi bataraziteye,nurwitwazo leta y’Umwakagara igiye gukoresha ibeshyera abaislam ko bafite ingengabitekerezo yidini dore hazafatwa abaislam kandi bazafungwa kugirango ubwami bw’Umwakagara buzabone urwitwazo kuko ntawundi mutego bafite bakoresha kugirango bikure mu isoni zo kudakora amatora.Ariko kandi kudakora amatora bikazaba ikimenyetso simusiga cyo gucibwa igihanga cy’Umwakagara Umwami w’umunyamwaga warwanije ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Ni uko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ry’uyu munsi,risoza rivuga ko,abega bakomeje gushakisha ikinyoma cya kwemerwa namahanga ariko icyo kinyoma nubwo kijya gusa nukuri,nta bwo ar’ukuri,kandi nta bwo amahanga ashobora ku cyemera kuko muri za magigiri ndetse no bateguye icyo kinyoma harimo abakorana na za magigiri zamahanga uko bakoze inama z’ubugizi bwa nabi,bahita batanga raporo z’inama bakoze amahanga akamenya   gahunda zose barimo zirimo ibinyoma  byo guhitana ubuzima bw’abaturage kubera gushaka kugundira ubutegetsi ku ngufu za gisirikare niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments