12th Jan,2016 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo wongeye guhaguruka kandi niwowe uhagurukiye nyamara ukwiye kugenza uko usanzwe ugenza kugirango utagwa mugaco kinkozi zikibi uko niko Uwiteka avuga.
Nuko nerekwa umuhora wa internet maze kuwerekwa haza na telephone nuko ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwanzi! umwanzi!umwaminzi!mpita menya yuko habaye ubugambanyi bukomeye hakoreshejwe ikoranabuhanga nuko umwuka w’Uhoraho urambwira uti,hindura imikorere ndetse nimitekerereze kuko umwanzi ahorana uburiganya bwinshi kandi ahora agenzwa no kugirira nabi ubwoko bw’uhoraho nuko rero urasabwa kumenya ubwenge hakiri kare kugirango ubashe guhangana nibihe uko niko Uhoraho avuze.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hagiye kubaho imyigaragambyo mu gihugu cy’IBABYLON mu murwa mukuru wa SHUSHAN iyo myigaragambyo uzayigendere kure cyane kuko za magigiri ziba zirahongaho zishakisha abo zahitana muri ako kavuyo
Nuko njyanwa mu iyerekwa mbona umuriro urimo waka mu nzu ntuyemo,mu gihe umuriro ugiye gufata intebe nicayeho mbona ukuboko gukomeye gufashe ijerekani yamazi kuyamena muri wa muriro mbona umuriro uhise uzima.Nuko mbona umwuka w’Inzika uhagaze imbere yanjye maze urantuka cyane undakariye .
Mu gihe nibambuye mvuye mur’iryo yerekwa,nandika ibyo neretswe maze mu gihe ntararangiza kwandika ibyo nandikaga,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hagarika kwandika ibyo wandika nkumvishe umwe mu nkozi zikibi uburyo arimo kwitotomba kubera ko agufitiye ubwoba yuko waba ugiye kumwandika mu itangaza makuru.
Nuko mpagarika ibyo nakoraga maze ntega amatwi numva umudamu utuye ku mugabane w’Uburayi mu majyepfo yabwo arimo kwivugisha:ndumva mfite ubwoba,uriya munyamakuru w’umuhanuzi yarantahuye ko ndi magigiri nubwo nagerageje kumuhakanira ariko biragaragara ko yantahuye.
Ndabigenza nte ko agiye kunshyira ahagaragara?Ndazibandwa nzerekeza hehe?Ko isi igiye kumpa urwamanyo bakobwa bakowe!Dore kandi nzize ka gahungu dukorana bita maneko none kambayeho ninde wankiza ibi byago?Kandi ikibazo uyu muhanuzi baramwemera bose ibyo avuze bahita babyemera dore yanahagaritse kujya amvugisha ubanza bwa butabera bw’Uhoraho bungezeho.
Ndakomeza ntegamatwi uburyo arimo kwivugisha kandi ibyo yavugaga byose byarukuri kuko ninako byagenze ariko jyewe maze kumumenya no kumutahura icyo nakoze naricecekeye mpagarika kuganira nawe ntegereza yuko nzahabwa uburenganzira na data wo mu ijuru kugirango ntazavaho murenganya nkaba nciye urwakibera.
Nuko umwuka w’Uhoraho urambwira uti,mwana w’umuntu,andika ubu buhanuzi ubushyire ahagaragara nk’uko bisanzwe uwo mugore niyemera gusaba imbabazi cyane ko Uwiteka afite ibyo yamuvuzeho nubwo ya byirengegije nasaba imbabazi uzamubabarire kuko imbabazi yasabye ubushize nta bwo zari zivuye ku mutima ahubwo zaturutse ku bwoba bw’uko wamutahuye kuko yari yiringiye yuko amafaranga yose yakoherereje dore atari macyeya ayo niyo yiringiye yibwira yuko ashingiye kumafaranga yaguhesheje umugisha udashobora kumwandika mu itangazamakuru nyamara yiyibagije yuko mwahuje no gusengerwa mutahujwe na politike nubwo yaje mu mutaka wo gusengerwa ariko yagenzwaga na politike ku kugigira kugirango umwanzi wabakiranutsi azabone uko aguca igihanga.
Dore yari yahawe inshingano zo kujya muvugana ndetse namafaranga yose ukenye akayakoherereza kugirango azamenye “destination” yawe ubwo uzaba uvuye ku nkengero z’ubutayu.Mwana w’ibuke igihe mwaganiraga guhera saa inne zijoro muganirira kuri skype mukageza saa cyenda zijoro buriya se iyaba umuntu washakaga mu maso h’Uwiteka ntaba yarakijije ubugingo bwe?Uko niko Uhoraho akubaza.
Burya yarakunekaga nawe ari ko umuneka,ntugatinye kuganira nabantu ngo batakuneka bajye bakuneka nawe ubaneke hanyuma Uhoraho niwe uzajya aca urubanza akumenyeshe abo ari bo uko niko Uhoraho ategetse.None kora nk’uko usanzwe ukora ugenze uko usanzwe ugenza kuko bahagurukiye icyari mwe ngo barimbure ubugingo bwawe uko niko Uwiteka avuga.





