HomeNewsDore merewe nabi,ntuzantererene please!!Nubwo duhujwe na EAC,ariko twebwe ubusanzwe dusanganywe umwihariko.

Dore merewe nabi,ntuzantererene please!!Nubwo duhujwe na EAC,ariko twebwe ubusanzwe dusanganywe umwihariko.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko,umwana w’umusita amerewe nabi cyane kuko afite ubwoba bukomeye cyane butarabaho kuko ahanganye n’ikipe imuzi neza kandi bakoranye.Iyo ikaba imwe mu maturufu akomeye cyane kuba yatsindwa amatora yimirije imbere azaba ku wa 18 Gashyantare 2016.

Cheif of Operations and Training UPDF Bulgedeir General Silver (RIGHT) and Commandaer Special Forces Lt. Col. Muhoozi Keinerugaba (standing) also a paratrooper points at paretroopers jumping from a plane at Nakasongola on Sunday. President Museveni Passed out 152 Paratroopers at Nakasongola Airbone School on 24/08/2009. PPU PHOTO
Cheif of Operations and Training UPDF Bulgedeir General Silver (RIGHT) and Commandaer Special Forces Lt. Col. Muhoozi Keinerugaba (standing) also a paratrooper points at paretroopers jumping from a plane at Nakasongola on Sunday. President Museveni Passed out 152 Paratroopers at Nakasongola Airbone School on 24/08/2009. PPU PHOTO

Amakuru afite gihamya aravuga yuko ubu ahanganye nabakonyine cayngwa abankore hamwe nabitwa abatutsi bamaze kumurambirwa kuko amaze igihe kinini kubutegetsi kandi akaba ashaka ko yasimburwa n’umuhungu we Gen.Kainerugaba ushinzwe kumurindira umutekano.

Hamaze iminsi hagaragazwa inyandiko yagiye yibeshyera avuga yuko atazagundira ubutegetsi ko we arumukire adafite inyota y’ubutegetsi kuko azahererekanya ubutegetsi u mahoro.None igihe cy’amarembera kirageze atangiye kwitabaza ipolice n’igisirikare ese byo byaba bimuri inyuma?

Ese iki nicyo gihe cyategetswe n’Uwiteka ako azamanuka agasubira mu ishyamba mu gice cya 1-3 cy’ubuhanuzi?Ikigaragara nuko imanza z’Uwiteka zatangiye gucibwa mur’uyu mwaka,ntawashidikanya yuko zitazabura gusiga ibyahanuwe nabagaragu b’Uwiteka bisohoye.

Impunzi zahungiye muri Uganda byaziyobeye kuko bigaragara yuko umwwakagara ashobora kubishima hejuru kubera intambara igiye kuzaterwa no kugundira ubutegetsi kwa M7,kandi abatavuga rumwe nawe bakaba bashobora kuba bazamurusha imbaraga ku buryo batazemera ibizava mu matora y’umukuru w’igihugu kuko M7 aherutse kuvuga yuko,ngo Amama Mbbazi ngo yaba yifuza ko hazabaho gusaranganya ubutegetsi ahokugirango M7 azayiharire wenyine.Aha niho ubwoba bw’umusita bushingiye.

Atavuga rumwe na we barimo Dr.Kiza bisige ushobora nawe kuzakoresha ako karyo akaba yaboneraho kwihimura M7 wagiye amugirira nabi kubutegetsi bwe,birashoboka ko uyu mwaka intambara za Uganda zishobora kuzakomera cyane kurusha ibihe byose byabahyeho kuko abari biyicaje ku ntebe ubu basubiranyemo nk’uko umwwakagara byamugendekeye.

Mu yumweru twatangiye M7 yatangaje yuko ngo ashaka kuzarwana na Kenya akigarurira igice bambuwe na Baakoloni harimo agace ka Western ahitwa MIGINGO aha wakwibaza niba iki ari cyo gihe kiza yaba abonye cyo kugaruza igice bambuwe nabazungu.Nyamara ukoma urutsyo,akoma nigansire.

None se buriya abona KABARE bavuga ururimi rwa Uganda ?Cyangwa imico yahoo abona haraho ihuriye niyabanyaUganda?Aka nakabazo karimo kwigwa mur’uyu mwaka na komisiyo ishinzwe kwiga dossier ya Uganda mu butabera bw’uhoraho tuzaba tureba uko Uwiteka azaruca usibye ko bitazanyurana cyane n’ijambo ry’Uhoraho.

Ibyo birimo biraba mu Burundi amaraso akomeje kumeneka amezi abaye (7) mu gihe twari twahanuriwe yuko azameneka amezi (3) gusa bigahita birangira umwana w’umuhutu akava ku ngoma,none dore bitwaye hafi umwaka wose hataraboneka igisubizo cy’umutekano wabaturage reka umwana w’umjaluwo ibyo yababwiye bibasohoreho ahasigaye mwirebere akiba kubanyagitugu babangamira amahame ya demokarasi na Gadaffi yagiye bamureba nyamara ntawamuvuganiye!

RutoIbyo mu gihe bikomeje kuba Kenya nayo iri mu bwoba bukomeye cyane aho bikekwa ko hazaduka intambara zizaba zishingiye ku moko kubera urubanza rurimo kubera ICC mu gihugu cy’Ubuholande aho umukuru w’igihugu wungirije umukuru w’igihugu Samuei William Ruto yahawe amahirwe ya nyuma yo kumvwa kwiregura kwe aho aregwa kuba yarishe abaturage mu matora ya hise yo muri 2007/8 bagera ku 1363 ariko ababizi bavuga uwo mubare urenga.

Iki cyumweru abanyaKenya bamwe bahisemo gukora amasengesho yo gusengera umukuru w’igihugu wungirije umukuru w’igihugu kugirango Uwiteka ahindure urwo rubanza.AbanyaKenya kimwe nabandi bantu bose bayoborwa na Bafarisayo badafite Imana,bayihinduye nka remote control aho bumva ko bayibwira icyo bashatse cyose ikakibakorera ititaye kumibanire yabo nabo.

Biravugwa yuko nyuma yo kumva uru rubanza hazaba hasigaye ko inteko yabazamanza izicara ikiga kuri urwo rubanza bakarebera hamwe ibimenyetso by’umushinja cyaha Fatou Bensuda ko bifite ishingiro hanyuma bakanareba ubwiregure bw’uregwa hanyuma bagafata umwanzuro wo kuzasoma urubanza aho bazongera gutangaza umwanzuro w’urukiko bamaze gusuzuma ibisabwa.

Aho niho ruzingiye abanyaKenya usanga bavuga mururimi rw’Ikiswahili ngo “KATATAMBA” bishatse kuvuga ngo,hazaba ibikomeye cyane cyangwa hazaba intambara usanga abanyaKenya bose barigize abanyamategeko kubera guhozwa ku nkeke zabategetsi maze bigatuma bakoresha amagambo afifitse kugirango naho bamutwara mubutabera bazabure icyo bamushinja.

Ubanza rero wa muyaga wahereye mu bihugu by’abarabu waba umaze kumanuka ukaba wageze mur’Africa.Abarundi bahungiye Mu Rwanda na Congo na Uganda,AbanyaUganda bashobora kuzahungira muri Congo cyangwa muri Sudani y’epfo cyangwa muri Kenya.

AbanyaKenya bazahungira muri Tanzania wenda na Uganda niba intambara itazabaho cyangwa izaba yararangiye!Biragaragara ko uRwanda rushobora kuzaba urwanyuma muri ibyo byago byose ariko se abanyekongo bo ntibaba bugarijwe na Joseph Kabila ushaka nawe manda ya lll kungufu za leta?Yewe mbiswa da!!! Harahagazwe!Ayo ni amabanga y’ibyahanuwe.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments