31st July ,015 njyanwa muyerekwa,maze ngirana ikiganiro n’Uwiteka Imana,maze arambwira ati,mwana w’umuntu,mbese waba uzi uko ijuru risa?Ndasubiza nti oya!Kuko twebwe twibera mu isi yabazima.
Arambwira ati,haguruka ugende ushake igitambatamba cyitwa umuserebanya maze ukizane hano,ndagenda mfata umuserebanya ndawuzana maze,arambwira ati,ngaho reba mu gituza hawo,ndetse no munda hawo ikoresha itambatamba.
Ndareba nditegereza,maze mbona hasa n’izahabu,ni uko,arambwira ati,uku ubona umuserebanya ufite munda hizahabu,ni nako imihanda yo mu ijuru isa yose yubakishije izahabu abana bab’abantu birirwa barwanira.
Ni uko arambwira ati,rero nagirango nkwereke ijuru muvuga uko imihanda ijyayo isa,kugirango hatazagira ubashuka akababwira ibinyuranye nibyo.Arakomeza arambwira ati,mwana w’umuntu,dore hari umudamu wajujubijwe nabadayimoni,none uzamwakire dore mwane wabo agiye kuguhamagara.
Maze omusengere kuko aburaniwe kandi akaba yihebye,uzamusengere umukureho igisuzuguriro maze amenye ko nd’Uwiteka Imana y’Abraham,Issac,Yakobo,na Majeshi Leon umuhanuzi niko UWiteka IMana avuze.
Mvuye mwiyerekwa nahise nakira telephone y’umudam mwene wabo na wawundi Uwiteka ayavuze,ambwira ko ansaba ko yazana mwene wabo wajujubijwe n’inkozi zibibi ndamwemerera kuko data wo mu ijuru yari yabonye ko ababaye kandi ko aramutse abonye uwamusengera wuzuye imbaraga z’Uwiteka yahabwa umugisha.
Muri ibyo byose natangajwe no kugirango Uwiteka Imana afate,umuserebanya awuhe izahabu munda yawo,kandi iyo zahabu,ikiba isa n’imihanda yerekeza mu ijuru.Uwiteka Imana arakomeye kandi ateye ubwoba ndetse aratangaje pe!
Ukuntu se yitegereza abantu be,akabasabira appointment yo gusengerwa,nta cyintu na kimwe gihishwa imbere ya maso y’Uwiteka Imana.Nigeze gutegura amasengesho yo kwiyiriza,mu gihe nyatangiye maze amasaha nka (2) maze haza umuntu warunzaniya amata,ndayafata ndayatereka nikomereza amasengesho.
Maze Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,byuka unywe ayo mata kuko uwo muntu,ni jyewe umwohereje maze amasengesho yawe uzaba uyakomeza ejo,kuko nutayanywa arageza nimugoroba yapfuye.Natekereje uburyo Uwiteka akurikirana ubuzima bwanjye uko bumeze kose numva ngize ubwoba no gutinya Uwiteka Imana yabakiranutsi.