01st Aug, 2015 Njyanwa mu iyerekwa,mbona intwaramuheto zo muri gakondo yabakiranutsi,nzibona ndikure yazo ahirenegeye,nerekwa ko,barimo gucukura imyobo bagenda nk’inyamaswa y’inyaga.
02nd Aug , 2015 njyanwa mu iyerekwa mukibaya cy’ubutayu bugufiya,nerekwa avandimwe (2) barwana hamwe na mu byara wabo,witwa Muhindo.Nerekwa ko,umuhanuzi mukuru azanywe mu butayu bugufiya no gukiranura abavandimwe (2) bahanganye bapfa ijambo ryitwa ngo”Baravuze”.
Nerekwa umukuru muri bo,nk’uko bivugwa ngo,zitukwamo nkuru,ahagurukiye kurwanya abo aruta kandi yarakwiye kuba abarwanirira aho kubarwanya.Nerekwa umuhanuzi mukuru ,yihutira kubakiza kugirango batamarana umuryango ukazima ukibagirana ku isi yabazima.
Amaze kubakiza,agororerwa guhzgzrarira uruganda rw’impuzu,z’ubucuruzi,maze nerekwa nyampinga wasendewe mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,akora ibishoboka byose kugirango agambane kandi arimbure ubugingo bw’umuhanuzi mukuru.
Ndabwirwa ngo:Mwana w’umuntu,hanura,uvuge uti,mwana w’umuntu muhanuzi mukuru,dore umugore wasendewe mu gihugu cy’ubutayu,agiye kuza ku kureba ngo agushyire nyina maze bakugire uko bashaka nyamara urwo ruganda Uwiteka yaraguhaye guhagararira,rusigarana nande?Niko Uwiteka abaza.Nkimara guhanura gutyo,mbona umuhanuzi mukuru nawe yabicyenze,nerekwa asubira inyuma impina mugongo maze nyampinga warumujyanye muburiganya ageze kumuryango w’inzu bagombaga kwinjiramo,ashiduka umuhanuzi mukuru batakiri kumwe ahubwo yasubiye inyuma impina mugongo aramubura uko niko Uwiteka akuburiye.
