Amakuru agera ku kinyamakuru inyangNews aturuka mu gihugu cya Kenya mu murwa mukuru wa Nairobi aho ihuriro rya Politike JUBILEE ryisanze mu bibazo bikomeye cyane ubwo batoraga abayobozi bazahagararira ihuriro rya politike mu matora ateganijwe mu mwaka utaha 2017 aho iryo huriro ririmo kugenda ribura abarwanashyaka kubera ubutegetsi bwaranzwe na ruswa yamuze icyo gihugu ku buryo bukabije.
Amatora y’inzego z’ubuyobozi bw’iryo huriro mu ntara zigera kuri [4] z’igihugu cya Kenya,zirimo Nairobi,MERU,SAMBURU,MOMBASA,aho hose niko abanyamuryango ba JUBILEE barwanye bikomeye cyane ndetse ayo matora yabayemo intambara zikomeye uhereye taliki ya 13,14/12/2016
MERU kubera uburakari bahise banafata umugore w’umupolice kazi bamwambura imbunda yarafite,baramwica ariko amakuru avuga ko,uwamwishe abaturage bahise bamufata baramutwika ahita arapfa,izindi ntara yo yakomeje gukora imyagaragambyo kubera yuko mugutanga imyanya mu ihuriro rya politike habayemo kubera bashingiye kubwoko nicyenewabo
Tukiri kuri iyo nkuru,ejo taliki ya 13/12/2016 nibwo umutwe wa politike witwa WIPER uhagarariwe na “STEVEN KALONZO MUSYOKA” wabaye Vice president ku ngoma ya KIBAKI, ubarizwa mu ihuriro rya politike ryitwa CORD riyoborwa na RAILA ODINGA,nawe uhagarariye ishyaka rya ODM,yatangaje yuko ngo umukuru w’igihugu UHURU Kenyatta ko ngo ICC yagiriwe imbabazi ni urwo rukiko kuba bataramufunze ngo kubera ubwicanyi yakoreye abaturage bo mu gihugu cya Kenya mu mwaka 2007/8,none abituye gukura igihugu cya Kenya mu muryango wa “ROMA STATUTES”.
Mubirori byabareye ahitwa NYAYO kuri STADE,abatavuga rumwe na leta ya JUBILEE ntabwo bagaragaye muri ibyo birori,byizihizwa ku wa 12/12,byaburimwaka byitwa JAMUHURI DAY,kumunsi ukurikiyeho,ubwo ni ku wa 13/12/2016 abatavuga rumwe na leta bibumbiye mu ihuriro rya CORD,nabo bateraniye muri STADE ya KASARANI maze bagaragaza gahunda yabo,ndetse batanasize cyangwa bataretse kunenga bacyeba babo ari bo JUBILEE uburyo bafite ubwoba bw’amatora azaba mu mwaka utaha bakaba bashaka gukura igihugu cya Kenya mu muryango wa “ROMA STATUTES” ibihugu byashinze urukiko rwa ICC.
Umukuru w’Ihuriro rya CORD,bwana RAILA ODINGA wigeze kuba ministiri w’intebe ku ngoma ya KIBAKI wayoboye imyaka [10] muri icyo gihugu kuva bahindira itegekonshinga ry’icyo gihugu ryemerera utsinze amatora y’umukuru w’igihugu kuzayobora mandate zitarenze ebyeri uko byaba bimeze kose,ntagomba kuyirenza.KIBAKI rero akaba yarayoboye mandate [2] arinazo zabayemo intanbara yahitanye abanyaKenya bagera ku [1363] ari byaje gutuma UHURU Kenyatta na mugenzi we WILLIAM RUTO bari bahanganye muri 2007/8 baje gukora ihuriro rya JUBILEE maze bahangana na ICC.
Ariko RUTO we yabashije kurangiza urubanza rwe,nyuma yogusanga adahamwa ni byaha,ariko UHURU KENYATTA aregwa kuba yaranze yuko ICC ikora iperereza ku byaha aregwa kuba yarakoze bijyanye ni inyoko muntu.Kuba ariwe wabaye umukuru w’igihugu,ICC ivuga yuko yabangamiye gukora iperereza n’ubutegetsi bwa JUBILEE buhagarariwe na Uhuru Kenyatta.
Kuri uyu mugoroba taliki ya 14/12/2016 amakuru yatangajwe nitanganza makuru ry’amashusho rya NTV,uhagararariye abashingamateka(Majority Leader) EDEN ADUALE amaze gutangaza ko,ngo RAILA l ngo yifuza ko,Uhuru Kenyatta na RUTO WILLIAM ngo yifuza ko basubizwa ICC bakazafungwa ngo kuko yiteguye kuzateza intambara mu matora ya 2017,aho bamaze kwemeza ko bazatsina amtora ariko abahanga bakurikiranira hafi ibya politike yo mukarere k’Africa y’iburasira zuba bw’Africa harimo society yitwa IPSO SNOVET y’UMUDAGE ufite ubwenegihugu bwa KENYA iherutse gutumirwa kuri NTV ngo avuge uko babona amatora,yatangaje ko JUBILEE byashoboka ko itazatsinda amatora umwaka utaha wa 2017.
Bimaze kugaragara yuko umwaka utaha bashoboka yuko hazaba intambara kandi urubanza rwa ICC rukaba rutararangira cyane kuri Kenyatta kuko ICC yatanze ikrego irega leta ya Kenya kuba yarimanye uburyo bwo gukora iperereza.Amakuru agera ku inyangeNews anavuga yuko Dr.STEPHAN NJIRU,wo mu bw’ABAKIKUYU waburaniraga umukuru w’igihugu Kenyatta,ukomoka mu ntara ya KIRINYAGA, yaguye LONDON Hospital mu gihugu cy’u Bwongereza akaba yaramwizeye cyane kurubanza rwe kugeza ubu rutari rwali rwarangira.Isesengura ryakozwe nikinyamakuru inyangeNews,rivuga ko,Kenyatta yagombaga guha mugenzi we RUTO nawe agategeka akumva uko Umwami Yesu agira neza,hanyuma akazagaruka mu mwaka wa 2022 akiyamamaza maze akongera gutegeka bityo imyaka ya RAILA itegenijwe nitegeko nshinga ko uwiyamamaza agomba kuba atarengeje imyaka [70]; igihe cye kigeze!Byari kuzamworohera cyane gusubira kubutegetsi mu bworyo bumworoheye.
Ariko bigaragara yuko hashobora kuzaba indi ntambara kandi Kenyatta niwe uzaba ayoboye igihugu byashoboka yuko yazasubizwa murukiko ICC aho ashobora kuzisanga murukiko kunshuro ya kabiri ku buryo ashobora kutazatsinda urwo rubanza azaba arezwe kunshuro igira kabiri.
Amakuru arimo kuvugwa ariko adafite za gihamya,avuga ko,’RUTO’ ashobora kuba arimo kuvugana na RAILA ODINGA mu buryo butaziguye,ngo byashoboka ko umwaka utaha ashobora kuzitandukanya na Shebuja kuko amasezerano bagiranye ni aya mandate imwe gusa,aho yahawe miliyari [19] z’amashillingi kugirango yemere gushyigikira Kenyatta kumwanya w’umukuru w’igihugu.
Taliki ya 25th Nov, 2016 ishyirahamwe rya KEPSA”DEVOLUTION AND PLANNING SECTOR BOARD MEETING”. Riharanira uburenganzira bwa muntu,ryateguye inama yo guhagaza abanyapolitike baziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu,kugirango baze mu nama yabereye MOMBASA yasabaga abanyapolitike gusinya amasezerano y’umushinga wa matora azaba taliki ya 08/08/2017 kugirango azabe mu mahoro no kuzemera ibizava mu matora.Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kenya iyobowe na bwana KENYATTA Uhuru MUIGAI,ryitwa CORD,rihagarariwe na RAILA ODINGA ryanze kwitabira iyo nama,rishanja KEPSA kuba yarateguranye iyo nama na leta ya JUBILEE bakaba batashatse ko Ihuriro rya CORD rigira uruhare mugutegura iyo nama yo kuzemera ibizava mu matora asigaje amezi [7] kugirango abe hamenyekane uzaba umukuru w’igihugu uzasimbura Uhuru Kenyatta.
Ikindi umukuru wiryo huriro rya CORD ashinja KEPSA kuba ibogamiye uruhande rumwe rwa leta ya JUBILEE.KEPSA yarangije iyo nama ihamgara umukuru w’igihugu Uhuru kuza gusoza iyo nama,itaritabiriwe na ODINGA,maze barangiza inama bavuga ko,bigaragara yuko amatora ashobora kuzarangwa nimvururu nkizabaye mu mwaka wa 2007/8 ninaho umukuru w’igihugu yakurije gushinja amahanga yuko ngo yaba yaratanze inkunga ikomeye kubatavuga rumwe na leta ya JUBILEE.
Amakuru agera ku inyangeNews,afite za gihamya twahawe na numwe bagize ihuriro rya CORD,yabwiye inyangeNews yuko,CORD imaze guhabwa na mahanga miliyari [15 Kshs] z’amashillingi ya Kenya,ubwo ukubye [8] mu manyarwanda uhita ubone umubare wayo uko ungana ubwo nukuvuga ko angana na miliyari [120 FRW] z’amanyarwanda zo kuzakoresha mu matora y’umukuru w’igihugu.Ubwo ukongeraho nayo leta iba igomba guha amashyaka yose afite umukandida uziyamamariza kumwanya w’umukuru w’igihugu bitewe nishyaka imbaraga rifite muri politike na banyamuryango bafite mu gihugu hose.Ayo nayo aba atarihasi ya miliyoni [80] ni [100] zo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu zigera hafi miliyari ya manyarwanda.
Akanama gashinzwe umutekano ku isi, (UN Security Council) kamaze kwamagana diskuru (SPEECH) y’umukuru w’igihugu “Uhuru Kenyatta” yagejeje kubaturage ba Kenya kuwa 12/14/16 umunsi wa “JAMUHURI DAY”umunsi wo kwikukira bahora bizihiza buri mwaka wo kubona ubwingege bakuye mu maboko ya bakoloni ba BONGEREZA, muri 1963 nibwo babonye ubwigenge ariko kugeza magingo aya abanyaKenya bifuza ko bakongera gutegekwa na bazungu b’abakoloni.
Tukiri ku by’amatora,no mu Rwanda igihugu kibarirwa mukarere kibiga bigari ndetse no mukarere k’Africa y’uburasirazuba bw’Africa,hategakanijwe amatora azaba taliki ya 04 kanama,2017 ariko kugeza magingo aya,ntiharaboneka abazahiganwa n’Umwakagara kuko ar’umunyagitugu akaba anafite ubwoba bw’ingaruka z’amatora dore yabo azahangana nabo,kuko Padiri NAHIMA THOMAS uhagarariye ishyaka rya politike ryitwa ISHEMA.
Aherutse kwimirirwa mu gihugu cya Kenya umurwa mukuru wa NAIROBI ku kibuga cyindega JOMO KENYATTA AIRPORT INTERNATIONAL, ( JKAI) aho leta ya Kenya yanze ko yakomeza urugendo rwe ubwo yari mu ndege yerekeza mu gihugu cye cy’amavuko maze agafatirwa ku kibuga cy’indege aho yabwiwe ko leta y’Umwakagara yasabye leta ya Kenya kutamwemerera kuza mu Rwanda ngo kuko azanywe no guteza umutekano mucye.Bahise bamusubiza mu gihugu yahungiyemo cya FRANCE amaguru adakora hasi ibyari inzozi bihinduka ibitekerezo ubwo Umwakagara aba agitsinze atageze mukibuga cy’umupira wa stade amahoro.
Gusa dukurikije ijambo ry’Ubuhanuzi rivuga ko,ngo amatora y’umukuru w’igihugu (Umwakagara) ndetse n’ayabashingamateka atazaba.Kuba rero Umwakagara arimo gutegura amatora,ntakundi yabigenza,we agomba gukomeza gahunda ye kuzageza igihe azacibwa igihanga.Bivuze ngo,ubu Umwakagara aanganye n’ijambo ry’ubuhanuzi mbese ifarasi ni [2];Umwakagara vs Umuhanuzi ubwo rero nugutegereza kuzageza igihe bizasobanuka niba Umwakagara azacibwa igihanga ubwo Umuhanuzi azaba atsinze,niba Umwakagara azageza mu matora,Umuhanuzi azaba atsinzwe kandi umwuka w’Imana uzaba utaravugiye muri we!!!
Ni ukubitega amaso tukabireba ariko twabibutsaga yuko aho imfizi zirwaniye ubwatsi nibwo buhababarira ubwo rero urabe wumva birenge niwowe ubwirwa!!!Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!!!Ubwo bigiye kumenyekana niba umwuka w’Imana niba waravugiye mukanwa k’Umuhanuzi Majeshi Leon,cyangwa niba atar’umwuka w’Imana wavugiye muri we!!!Ubwo niba asenga Imana y’ukuri bigiye kwigaragaza kandi niba Imana asenga ari baar nabwo bigiye kujya ahagaragara bimenyekane maze Imana izasohoza ibyahanuwe muzabe ariyo musenga mureke gukurikira ibigirwa mana by’umwakagara wabgishije kureka kubaha Uwiteka Imana Nyiringabo.





