Dec 12, 2016 njyanwa mu iyerekwa nerekwa ibikomeye nimigambi y’umubisha w’umwanzi wa bakiranutsi,ibyo arimo kugambirira kubugingo bw’umunza w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo washyireweho gucira imanza z’abari mu is ya bazima.Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi ya kubikiriye kugirango aguce igihanga.
Nuko rero nturangare ahubwo ube maso kugirango atabona urwaho rwo kurimbura ubugingo bwawe,kandi igihe cy’amasezerano cyari cyegereje ngo muyinjiremo nk’uko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryabivuze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kumburira imigambi y’Umwakagara uburyo afite umujinya mwinshi kubera imirimo Uwiteka yakoze ikomeye cyane yo kubirira ubwoko bwe,n’uburyo afite ubwoba bw’imyanzuro yurubanza rw’umugogo w’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa yaciye igihanga yizeye yuko azamanukana umugogo we akajya kuwukoreraho imihango ya gipagani kugirango agundire ubutegetsi niko Uwiteka Nyiringabo avuga!
Nerekwa inama ya bagore (abarozi-Kazi)iterana bashaka kugambanira Umuntu w’Imana.Ariko nerekwa imbaraga zidasanzwe,zimanutse zituruka mu Ijuru,ziburizamo imigambi yabo,maze mbona bahise bajya kurega murukiko urubanza rwabo nubundi ruratsindwa bataha bumiwe aho gutinya Imana Uwiteka Nyiringabo ahubwo bahimbahimba indi migambi mibisha.
Mbona imodoka imwe Umuhanuzi yararimo,mbona nindi yaririmo abasirikare(ingabo za CID) bakurikirana aho umuntu w’Imana yerekeje,maze jambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo riramanuka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho manuka mu burengerazuba bw’icyo gihugu.Ndamanuka maze za magigiri zihura JAM nyinshi yimodoka turazisiga zibura uko zikomeza kudukurikirana.
Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka aranesheje,kuko aburijemo imigambi mibi yose yababisha barimo kugambanira ngo ucibwe igihanga,ariko noneho intare yo mu muryango wa DAVID iranesheje uko niko Umwami Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwaka uataha mu gihe cy’impeshyi,Umuhanuzi mukuru azaba yinjiye mu masezerano yuzuye kugirango akorere Uwiteka kumugaragaro,areke gukorera mu bwihisho maze imirimo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,iyo yamuhamagariye ishyirwe ahagaragara uko niko Uhoraho Uwiteka avuze! Nerekwa inkozi z’ibibi zimaze gushyiraho urutindo,ariko munsi yahoo harimo amazi,zitega umutego kugirango Umuhanuzi naanyura umushibukane,ariko kubw’ubuntu bw’Uwiteka imbabazi z’Uhoraho zirandamira nshima Uhoraho kuko ari we murengenzi wacu kandi akaba igihome kirekire twihishima niko Uwiteka avuze!
Nerekwa za magigiri zijya gushaka essence iyo bazatwikisha Umuhanuz mu butayu bugufiya,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burya urya muntu mwavuganaga wasanze aho wakoreraga nyuma ukahava,yari magigiri ukora muri CID y’IBABYLON,yari yaje kugutegera aho ngaho kugirango bakugenzure bamenye uko bazagushimuta niko Uhoraho akuburiye.Nuko rero urabe maso cyane kuko ibihe bitoroshye kandi Umwakagara akaba asigaje iminsi kuko Ijuru ryamaze gushyiraho ishyerezo rye niko Uwiteka avuze!
Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ikibi zishaka uburyo bagura uruzibibu rw’Umuhanuzi Majeshi Leon,bagerageza gushingura imbago z’aho gakondo ihanana imbibe n’inkozi z’ibibi,zije gushingura imbago zisanga Umulinzi mukuru wamasezerano yahageze!Maze mbona umwana w’umwuka w’Inzika y’Inzigo,ansaba ko twakumvikana kugirango ntibazongere gshingura imbago ngo bazigize inyuma bashaka ko,bariganya uruzabibu na gakondo y’Umuhanuzi Majeshi Leon ariko Babura uko babona inzira z’uburyo bwo kuriganya gakondo y’Umuhanuzi cyangwa kuriganya igice cya gakondo y’Umuhanuzi uko niko Uwiteka avuga.
Uwo mwana w’inkozi z’ikibi abuze icyo yakora,nibwo yahise ahamagara umuherwe ushaka kugura uruzabibu rw’Umuhanuzi Uwiteka yamuhayeho nk’umugabane we,cyangwa umwandu we.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwanzi wo gukiranuka,afite ikibazo gikomeye cy’uruzabibu rwawe kuko rukomeje kwera neza cyane kandi akaba adashaka yuko urwo ruzabibu rukomeza kwera imbuto zarwo kuko bimuteye isoni nubwoba bwinshi bw’uko inzabibu ze zikomeje kugaragaza yuko zanze kwera aho kwera ahubwo zirarumba maze bimutera ikibazo gikomeye ishyari rizamuka mu mutima we akaba ariyo mpamvu bashaka ku kugurira uruzabibu rwawe kugirango rudakomeza guteza ubwega mu bega uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!
Nkomeza kwerekwa imitego y’umwanzi,mbona inyamaswa eshatu ziri munsi y’uruzabibu rwa gakondo ya bakiranutsi,izo nyamaswa imwe yasaga n’Ingurube,iyindi yasaga n’Impyisi,iyindi nayo yasaga nimbwa!!!Mbona Umuhanuzi Mukuru araje afashe ya yindi isa imbwa ariko atariyo,ayikubitisha ya yindi isa n’Ingurube ako kanya ihita igwa ahongaho.Ategeka Umulinzi Mukuru w’Ibyasezeranijwe gufata iyo ntumbi akayijugunya munsi yuruzabibu mukibaya gifatanye nishyamba rinini riri munsi ya gakondo ya bakiranutsi!





