Amakuru yatangajwe ni kinyamakuru The new times cyandikirwa I Kigali aravuga yuko Dr.Mukankomeje yatawe muri yombi azira ruswa itarabonerwa ibimenyetso mukarere ka Rutsiro kugeza ubu bitarabonerwa ibimenyetso.
Dr.Mukankomeje afite impamya bushobozi yikirenga yo mu bwoko bwa PHD muri Sciences yakuye muri kaminuza yitwa Notre Dame de la Paix, Namur, mu gihugu cya Belgium.Amakuru dukura mubakorera mu mbere biravugwa yuko yaba yaritotombye ubwo hicwaga umunyemari Rwigara Assinapol kuko nuwiwabo ku kibuye ndetse muri 1995 bakaba bari hamwe n’uwahoze arumujyanama muri Perezidansi minitiri ACIEL Kabera baregwaga kuba barashinze icyitwaga SOLIDALITE KIBUYE.
Kuba afunzwe ntabimenyetso bifatika bafite ahubwo bakaba bagiye kubihimba nikigaragaza yuko nta kabuza arimo kuzira ko arumunyakibuye nk’uko abanyarwanda benshi bakomoka ku kibuye bazwiho kutarya indimi mu butegetsi ubwari bwo bwose
Dr.Mukankomeje afunzwe yari Director General wibidukikije ikigo bita REMA Rwanda Environment Management Authority. Commissioner for the National Unity and Reconciliation Commission. – ariko mbere yibi byose akaba yarabanje kuba depite wa FPR inkotanyi
Ubuhanuzi igice cya 1-3 havuga yuko Rose Mukankomeje hamwe na Rose Kabuye bazakurwa mubuyobozi bashinjwa kunyereza amafaranga none ubuhanuzi bwa Mukankomeje nibwo bwari busigaye butarasohora dore ko ubwa Kabuye bwo bwamaze gusohora cyera
Ikigaragara ni uko bashakaga uriya mwanya kuko abamaze kwiga bafite PHD yo kurwego rwe bamaze kuyigeraho bikaba ntagushidikanya bakaba bagiye kumusazishiriza muri gereza kubera ko numwe mu bantu babahanga kandi batajya barya iminwa
Rose Mukankomeje yahanganye na Col.Rizinde Theonest ubwo bashakaga gushyiraho itegeko ryemeza ko uzajya ageza ikirenge mu nteko azajya ahita yandikirwa ibihumbi 5000frw kabone naho inama yaba itabaye.Dr.Mukankomeje niwe wahanganye nicyo gitekerezo kugeza kivuyeho
Byatumye Col.Rizinde amwijundika atangira kujya amushyiraho iterabwoba ndibuka ko nagiye kumulindira umutekano buri gihe isasu nabaga narishyize muri chamber niteguye guhangana na Col.Rizinde Theonest ngibyo ibitutsi byaburi kanya kuri telephone ntiwarora icyo gihe abanyarwanda baturutse Uganda bari bataramenya ibijyanye namategeko agenga inteko y’uRwanda Rose rero icyo niwe watabaraga FPR kuko nubwo FPR yari yafashe igihugu nta bwo yari yakamenye imikorere y’inteko nyarwanda kandi system yigifaransa yari ikiri yose guhindura bayabanje gufata umwanya munini kugirango inyandiko zihindurwe mukinyarwanda cyangwa mururimi rw’icyongereza
Ntagushidikanya yuko Rose ashobora kuzagwa mu munyururu kubera gutinya ibitekerezo bye gusa abanyarwanda nta bwo dukwiye guhangana nibibazo kuko byanga bikunda gufata igihugu kigakurwa mu maboko ya rubamba nuko haboneka abagomba kwitanga kugirango igihugu kibone ihumure.
