Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya mu murwa mukuru wa Nairobi,aravugako,ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byanditse ku nkuru ivuga uburyo umukuru wicyo gihugu uburyo yakoze ibishoboka byose ngo umukuru w’igihugu wungirije William RUTO azatsindwe nurubanza rumaze igihe ruburanishirizwa mu gihugu cy’UBUHOLLANDE I LA HAYE ICC.
Amakuru akomeza avuga yuko,Uhuru Kenyatta atinya William Ruto umwungirije nka Vice perezida.Ubushakashatsi bwakozwe nikinyamakuru inyangeNews,bugaragaza yuko,ubwoko bwa perezida Uhuru Kenyatta abenshi ngo baba barinyuma ya William Ruto uzwiho ubuhanga no kumenya gutegeka neza doreko nubundi asanzwe ar’Umwami w’ubwoko bwitwa KARENJINI.
Umukuru akaba amufitiye ubwoba bitewe namasezerano bari barasezeranye yuko Ruto azamushyigikira kugirango batsinde amatora yabaye muri 2013 muri wwerurwe akaba ariko byagenze bishyize hamwe barenga ibyabatanyaga uburyo bahanganye mu ntambara yabaye muri 2007/8 kubera amatora yabwe icyo gihe aho Ruto yari kuruhande rwa Raila Odinga icyo gihe,aribyo byaje kuvamo leta y’inziba cyuho.
Ari nabwo iyo ntambara yitiriwe politike kugez’ubu aho Uhuru na Ruto aribo bisanze bashinjwa kuba baragize uruhare muri iyo ntambara aho bivugwa yuko Ruto yatanze amabwirizwa yo kwica ubwoko bw’Abakikuyu ari nabo Uhuru ahagarariye,hanyuma na Uhuru akaba yaratanze amabwiriza yo kwica abakarenjin Ruto akomokamo.
Ubu rero umuriro waretse muri politike yicyo gihugu,nyuma yahoo Hon.KURIA yatangarije yuko uwahoze ari ministiri w’ubucamanza Marther Karua ngo yaba yarashatse abatanga buhamya 29 boherejwe ICC kujya gutanga ubuhaya bw’ibinyoma bashinja Vice perezida William Ruto
Ibyo byabaye mucyumweru gishize aho uwo mudepite yatangaje ko we n’uwahoze ari ministiri w’ubutabera Marther KARUA ngo bafashe abatanga buhamya bahurira muri hotel atigeze avuga amazina ngo maze bigisha abo batanga buhamya ko bagiye gutangwa amazina yabo bakajyanwa I LA HAYE gutanga ubuhamya kugirango bashinje Ruto yuko yishe ubwoko bw’Abakikuyu.
Ibi bibaye mu gihe urukiko rwa ICC rwiteguraga gusoma imyanzuro yurubanza kuko umushinja cyaha mukuru wa ICC FATOU BENSUDA yatangaje yuko iperereza ku byaha bya Ruto byarangiye nubwo ababuraniraga vice perezida basabye urukiko yuko rwasubirwamo .
Ayo mahirwe byagaragaye yuko ibyifuzo byavoka baburanira vice perezida waKenya ko ntayahari,ariko nk’uko twabivuze haruguru mu cyumweru gikurikira icyo umunja cyaha wa ICC Bensuda yatangaje ko iperereza rya rangiye,niho depite KURIA ukomoka mu bwoko bw’ABAKIKUYU yahise ashyira ahagaaragara ibimenyetso by’uko abatanga buhamya bashinja Ruto atarukuri ahubwo baguzwe na Uhuru Kenyatta.
Aho niho ibinyamakuru byo mu gihugu cya Kenya,byahise byandika inkuru ivuga yuko Uhuru yahamagaye RAILA kugirango amufashe kuzashinja Ruto bahoranye mu ishyaka rya ODM Raila akaba ari nawe urikuriye muri icyo gihugu.Abasesenguzi baganiriye n’inyangeNews babwiye inyangeNews ko,amatora ya 2017 ashobora kuba mu gihe Ruto azaba atsinzwe urubanza kuko ubwoko bwe buzahita buhagurukakumurwanirira.
Na none batangarije inyangeNews yuko,umushinga wa MOI ushaka ko umuhungu we GIDION MOI yazasimbura Uhuru Kenyatta ibi MOI akaba atabivugaho rumwe na Ruto bakomoka mu bwoko bumwe,kuko Ruto nawe yifuza kuba perezida muri 2017 nk’uko bagiranye amazsezerano na Uhuru ko yamufashije mu matora ya 2013 nawe akazamushyigikira muri 2017.
Kugez’ubu biragaragara yuko ayo masezerano ashobora kutazubahirzwa kuko byamaze kugaragara yuko hariho gutandukana cyane,kuko Uhuru yagerageje gusenya ishyaka rye rya TNA,hamwe ni rya Ruto URP byose babikubira kucyo bise Jublee Alias Party JAP ariko ishyaka rya Ruto abarwanashyaka baryo banze kwemera ko basenyerwa ishyaka ryabo bakamburwa muri JAP.
Kurundi ruhande RAila ukurkije isesengura ubona ko Ruto aramutse afunzwe byamuha amahirwe yo kwigarurira abarwanashyaka be bityo akabona imbaraga zo kuzatsinda amatora ya 2017,dore naramuka atayatsinze bizaba bimurangiranye ukurikije imyaka afite ubu ngubu.Uhuru nawe akaba ashobora kutazatsinda ayo matora ukurikije ko aya yayatsinze kubera ko yishyize hamwe na mugenzi we uyu Ruto bigaragara ko basa nabagiye gutandukana
Ibigaragarira amaso ya bantu ni uko Ruto naramuka afunzwe hazahita haba intambara ariko Uhuru we bivugwa yuko ngo ingabo zizahosha ako kaduruvayo nk’uko byagenze 2007/8,ngiyo politike yo muburasira zuba bwa Africa no mukarere kibiyaga bigara.