Umwakagara agiye gukora referendum “Kamarampaka” isimbura iyari yakozwe nabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bahora bibeshyera bakishyiraho icyaha batakoze ko ari bo birukanye Umwwami w’uRwanda ndetse bakanasezerera ingoma ya gihake nagikolonize.
Aya magambo yo gusezerera ingoma yiswe ko ari iyagihake nagikolonize akomeje kumvikana mukanwa k’umunyapolitike w’umukambwe witwa Fausitin Twagiramungu wibereye mu buhungiro mu gihugu cy’UBUBILIGI nyuma yo kuba ministiri w’intebe imyaka irenga (5).Mur’iki cy’umweru yumvikanye avugira kuri Radio ijwi ry’America ko umwakagara agiye kongera gutegeka akaba yarongerewe imyaka (7) y’imfabusa hanyuma akazongera gutorerwa indi myaka (10) aho azaba ategetse imyaka (38) hanyuma akazasimburwa n’umuhungu we Ivan Cyomoro uzaba afite ipeti rya marchar.
Abanyarwanda bakaba bakomeje kwibaza impamvu mu Rwagasabo buri gihe habaho za Kamarampaka zinyuranye n’amategeko bikabayobera.Iyabaye ya mbere yakozwe n’Ababiligi batifuzaga yuko ubwami bw’uRwanda butafashije mu ntambara ya kabiri y’Isi yose”The second world war”ko butaguma gutegeka kuko icyo uRwanda rwari inshuti n’Abadage bategekaga isi icyi gihe.
Kugeza magingo aya,za kamarampaka zose zigiye kuba mu Rwanda zikaba zitemewe n’amategeko,kuko zidashingiye kubushake n’ubusabe bw’Abaturage,ahubwo zikaba zishingiye kumbaraga zagisirikare zidashingiye kuri demokarasi ishingiye kuri politike abaturage babenegihugu bifuza.
Amakuru avuga ko,kugez’ubu republika y’uRwanda mu muryango wabibumbye itemewe n’amategeko,ibyo ikinyamakuru inyange News kikaba kibifitiye kopi,aha rero wakwibaza buryo ki,abanyarwanda bazakomeza gusiragira hasi no hejuru ejo batashye,bongeye batahutse hamwe nabaturanyi bab’Abarundi nabo repubulika yabo ntiyemewe namategeko bikakuyobera.
Twagiramungu rero akomeje kugaragaza uburakari bwinshi ari nako akangurira abahutu biyita rubanda nyamwinshi,usibyeko ubu kagame yabagize banyamuke kuko hashize imyaka (20) abica urubozo urugero nabo amaze kwicira muri Congo aho fdlr yarifite ibihumbi (40,000) byabasirikare ubu bakaba bashobora kuba batarenze ibihumbi (3000).
Urumva yuko bashize,ninayo mpamvu bamwe bibayobera bagafata icyemezo cyo gutaha bagasubira kujya abaja bumwakagara bagahinduka ibikoresho bagatangira guhiga abo bahoranye mu ishyamba ibyo byose bakaba babiterwa nuko babuze imbaraga zo gufata igihugu nyuma yuko bakuwe ku ngoma 1994 aho basize bakoze jenocide bagahungira mu gihugu cya Congo cyabaturanyi.
Iyi kamarampaka ikaba igiye guhanagura icyivugo cy’abahutu bahoraga birata ko ari bo bakuyeho cyangwa basezereye ingoma ya cyami na gikolonize.Ubu hakaba hagiye kujyaho andi mateka ya vuba cyane adafite aho atandukaniye nay a mbere dore byose bikorwa mu mizi wo kwica amategeko agenga imitegekere y’ibihugu ku isi hose akaba ari nayo ashobora kuzateza ibibazo mu Rwagasabo mu ighe kitari kera.