Home News Inama yo gukuraho umwakagara yaraye irangiye!!!

Inama yo gukuraho umwakagara yaraye irangiye!!!

0

Amakuru agera ku inyange News aturuka mu nzego zubutasi zikomeye ku isi.Aratangaza ko,haraye hakozwe inama ikomeye ndetse isa naho yafashe ibyemezo bikomeye umwakagara ko bidakwiye yuko yakongera kubora u  Rwanda akoresheje imbaraga za gisirikare.Biravugwa yuko ngo bamwihanganiye cyane birenze kwihangana amakosa yagiye akorera abanyarwanda bakaba baragiye bamusaba kwisubiraho ariko arananirana.

Iyo yahamagarwaga mu Manama yabavuga rikijyana,bamugiraga inama yuko yarangiza manda ze ebyri hanyuma agahita ahabwa ubuhungiro bwo kuba muri leta zunz’ubumwe z’America dore ko bari bamwijeje ko umutekano we utazahungabana ariko aranga avunira ibiti mu matwi.Byibukwe yuko USA imaze gutanga amatangazo inshuro (4);zose iburira leta y’umwakagara ko  itazihanganira ibikorwa by’urugomo bijyanye na politike hamwe no kwica amategeko kandi babigambiriye.

Iyo nama yaraye ibereye mu mwiherero ukomeye cyane,ikaba yariyobowe n’igihugu cy’America,yarangiye hemejwe yuko umwakagara bagiye kumukura kubutegetsi nyuma yuko bamusabye ko yahererekanya ubutegetsi mu nzira yamahoro binyuze muri demokarasi ariko akanga akababera ibamba none akaba yarahisemo kwekera kuruhande rw’abakoministe kubera kubwirwa ukuri akareba hirya ntiyifuze yuko yakubahiriza amahame ya demokarasi.

Mu minsi yashize hoherejwe intumwa zari ziturutse mu gihugu cy’America zije kureba amategeko y’u Rwanda uko ateye kugirango ibigiye gukorwa byose bizakorwe bishingiye kumategeko y ‘ u Rwanda.Amakuru akomeza avuga ko,hagiye gukoreshwa imbaraga zo mu rwego rw’ikirenga kabone naho hakongera gupfa abantu kuko isi idashobora kwihanganira ko,u Rwanda nabanyarwanda bakomeza kuyoborwa mu nzira y’igitugu inyuranye namahame ya demokarasi.

Bikaba bivugwa yuko bishoboka yuko hashingwa urukiko rw’Arusha ku nshuro ya kabiri ruzafunga abanyagatsiko ka FPR/APR,ngo kuko bamaze kumenya yuko ngo,umwakagara ahora akangisha intambara ngo kuko yibwira yuko abazungu badashobora kwemera yuko hakongera kuba genocide ngo kuko iyabaye 1994 yabatesheje agaciro kuburyo badashobora guhirahira ngo babe bategura uburyo bwo kumukura kubutegetsi ngo kuko bidashoboka yuko akurwaho hakoreshejwe imbaraga z’intambara.

Amakuru avuga,bitewe nuko abatavugwa rumwe na leta y’umwakagara,ngo babe bafata ibyemezo byo gufasha abanyarwanda kugirango babe mu gihugu kigendera kumahame ya demokarasi.Ngo hafashwe umwanzuro w’uko byanze bikunze igisirikare cy’umwakagara kigomba gukemura ibibazo by’abaturage muguhindura ubutegetsi bw’umwakagara ngo kuko ntayindi nzira ihari yanyurwamo usibye I’iyigisirikare.

Umwanzuro wiyo nama yarangiye hemejwe yuko,isi igiye gufasha igisirikare cya RDF kugirango gikure umwakagara kubutegetsi kugirango u Rwanda rubone kuyoboka inzira ya mahoro na demokarasi ubwisanzure,ubutabera bwigenga n’itangaza makuru ridakorera mukwaha kw’ubutegetsi bwigitugu.

Birashoboka yuko umwaka utaha wa 2016 haba intambara itazabona abazayihagarika kugeza igihe abanyagatsiko bazavira kubutegetsi maze u Rwanda rubone ubwigenge nyabwo aho abaturarwanda bazabona umwidegembyo bakaba muri gakondo  izira amakemwa maze u Rwanda rugatemba amata n’ubuki.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar