Amakuru aturuka mu Rwagasabo agera ku kinyamakuru inyange News aravuga ko uwaruhagarariye akarere ka Gatsibo mu ntara y’uburasira zuba Ruboneza Ambroise, aravuga yuko uwo Maire yabaye uwanyuma mu mihigo ya karere ka Gatsibo muri ya mihigo bajya bahigira imbere y’umutegetsi mukuru ari we umwakagara.Kubera kunanirwa gukorera abaturage byatumye bamweguza.
Tukiri kubijyanye niyegura rye,abamaze kweguzwa n’ubutegetsi bwa FPR, burimo kweguza abayobozi kubera inkubiri yamatora ya kamarampaka arimo gutegurwa umwaka utaha wwa 2016, biravugwa yuko abarimo kweguzwa batizewe n’ubutegetsi bwa gatsiko, bityo iyo myanya bakaba barimo kuyishyiramo abahoze arabasirikare cyane cyane abagiye bakora mu nzego nkuru z’ubutasi NSS.
Abo nibo bababereye ibitambo kugirango uyu munsi babe bafite ubutegetsi.Dore ko abo banyakwigendera bari barize bafite amashuli afatika bari bararangije za kaminuza bityo abasirikare baturutse baturutse mu gihugu cya Uganda batinyaga ko abo bafite amashuli ya kaminuza bashobora kuzafatana ubutegetsi.
Ibyo byatumye Ambroise aba icyamare mugukubita udufuni amakuru avuga ko yarumuhanga cyane ngo yayikubitaga rimwe risa nta kwibeshya ngo abe ya kubita inshuro ya kabiri.Ariko burya uri hejuru bavuga ko umutegerereza hasi.
Byatumye abana bab’Abatutsi bakomoka muri Franco phone batangiye guhisha ko bize nyuma yo kumenya amakuru yuko harimo kwicwa abize bafite amashuli.Muri ubu bwicanyi havugwamo n’uwahoze ayobora umujyi wa Kigali Col.Roza Kabuye ubu wamaze kuba ibikatsi muri FPR.Ndetse n’umugabo we,ubu yasabiwe gukatirwa igihano cy’imyaka (15) yigifungo.
Aha ntitwakwibagirwa na Col.Tom Byabagamba wirirwaga adukubita inkoni mu matwi wagirango umwakagara baravukana cyangwa ni papa we.None birangiye ashyirwa mu nzu y’imbohe burya ukuri isi koko ntakurura niko abakura mbere bavuze.
Amakuru akomeza avuga ko Ambroise yakubise abana benshi udufuni batagira umubare,ariko burya agatinze kazaza n’amenyo yaruguru.Byanze bikunze igihe kizagera haboneke ubutabera nyuma yuko ubutegetsi bw’umwakagara buzababuvuyeho byange bikunde ubutabera buzaboneka.
Ikindi kivugwa nuko ngo yakoze muri anti-smagoring aho yarashinzwe gufasha ibikomerezwa bya FPR guhitisha ibicuruzwa byabo.No gufata umuntu wese uzanye ibicuruzwa kabone naho yabisorera bamwishyuzaga ibyamirenge kubera yuko batamuzi muri Chama(RPF)amakuru avuga ko yahombeje abanyarwanda benshi cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu batotezwaga na FPR.
Amakuru avuga yuko yuko bari baramuhimbye akazina kitwa gafuni AMBROISE ako nako bamuhimbye kubera ubuhanga yerekanye mugukubita agafuni abana babanyarwanda bari baragiye kwitabaro bazi yuko bagiye guharanira itahuka ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa uheze mubuhungiro imyaka irenga 55 mu gihugu cy’America.Nubwo yegujwe ntazabura guhabwa undi mwanya ngo kubera yuko akomoka mu Bakagara akaba rero aruwo munda y’ingoma.
