July 25, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona manuka umusozi uri hejuru cyane ndamanuka ngera hasi mu itaba,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka Nyiringabo agukuye kumusozi warumazeho ibihe bibili nigice.Ibyo abikoreye kugirango umenye yuko ariwe Mana Uwiteka waguhamagaye ndetse akakumenya mu mazina kugirango ukomere kandi wizere kurushaho yuko ari we ufite imbaraga nububasha mu isi ya bazima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abasore na bagabo bahunze gakondo ya bakiranutsi nabo bamanuka umusozi(kurangiza ikigeragezo)bamwe nabonaga bari bagiye kwinjira mu ishuli ngo bakore icyiciro cya [3] cya kaminuza(Masters).Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo ya bakiranutsi abagabo na basore cyane abaturutse mu gihugu cy’Ubufilisitiya barahunze babaye bibusanyije aho bagiye kuba indorerezi zibigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi bibereye hakurya ya gakondo ya bakiranutsi.
Njyanwa mu iyerekwa mbona hari ikigo kigiye gutanga isoko ryo kugura amaziko yo gutekeraho,mbona abazanye amaziko ya kijyambere abazanye ayo maziko abenshi bari abagore nanjye nzana amaziko yanjye bayarebye basanga nimeza kurusha ayabandi bose bari bazanye maze komisiyo yarishinzwe kugura ayo maziko bahitamo ibicuruzwa byanjye!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,iyo tender weretswe yavuzwe mu ijambo ry’ubuhanuzi kenshi none umwuka w’Uwiteka Nyiringabo wongeye gushimangira ibyo nubundi wari waravuze,none dore Uhoraho Uwiteka Imana yawe umugiriyeho umugisha kuko yakumenye mu izina aguhaye umugisha kandi utagabanyije kuko wemeye kumvira ijambo rye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yuko iki gihe ar’igihe cyo guhabwa umugisha no kwinjira mu masezerano kubariomeje ntibanyuranye nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
