July 25, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona manuka umusozi uri hejuru cyane ndamanuka ngera hasi mu itaba,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka Nyiringabo agukuye kumusozi warumazeho ibihe bibili nigice.Ibyo abikoreye kugirango umenye yuko ariwe Mana Uwiteka waguhamagaye ndetse akakumenya mu mazina kugirango ukomere kandi wizere kurushaho yuko ari we ufite imbaraga nububasha mu isi ya bazima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abasore na bagabo bahunze gakondo ya bakiranutsi nabo bamanuka umusozi(kurangiza ikigeragezo)bamwe nabonaga bari bagiye kwinjira mu ishuli ngo bakore icyiciro cya [3] cya kaminuza(Masters).Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo ya bakiranutsi abagabo na basore cyane abaturutse mu gihugu cy’Ubufilisitiya barahunze babaye bibusanyije aho bagiye kuba indorerezi zibigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi bibereye hakurya ya gakondo ya bakiranutsi.
Ndabwirwa ngo,abo babaye abanyabwenge cyane kuko babashije gukiza ubugingo bwabo,bakamenya icyo ijambo ry’ubuhanuzi ryavuze bakaba bakijije amagara yabo kuko batizeye cyangwa ngo biringire uburiganya bwa bega bashaka kumena amaraso ya benshi ngo bayatangeho ibitambo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa ko icyo kizamini cyari giteganirijwe abo bagabo nabasore bakuyemo akabo karenge,mbona nanjye ikizamini cyanjye kiri kuruhande ndagifata ngikura mu bindi bizamini kuko ntabwo nari niteguye gukora master’s kuko iki atari cyo gihe cyo gusubira mu ishuli uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abakobwa baturutse mu gihugu cya Tanzania bajyanwa mu ishuli,ariko nubwo bavuye Tanzania numvaga bavuga igihima cyangwa ikinyankore.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gahunda uribujyemo uyu munsi uramenye ntukoreshe communication iyariyo yose,kuko za magigiri zavuzwe mu ijambo ry’ubuhanuzi yuko igihe kizagera zigakoresha telecommunication yo mu gihugu cy’ibabylon kugirango zishobore gukurikiranira hafi abo zishaka kwivugana abatavuga rumwe na leta ya gatsiko kabicanyi nuko rero umenye ubwenge kugirango umenye uko wigenza kugirango utagwa mu mutego wabanzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona hari ikigo kigiye gutanga isoko ryo kugura amaziko yo gutekeraho,mbona abazanye amaziko ya kijyambere abazanye ayo maziko abenshi bari abagore nanjye nzana amaziko yanjye bayarebye basanga nimeza kurusha ayabandi bose bari bazanye maze komisiyo yarishinzwe kugura ayo maziko bahitamo ibicuruzwa byanjye!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,iyo tender weretswe yavuzwe mu ijambo ry’ubuhanuzi kenshi none umwuka w’Uwiteka Nyiringabo wongeye gushimangira ibyo nubundi wari waravuze,none dore Uhoraho Uwiteka Imana yawe umugiriyeho umugisha kuko yakumenye mu izina aguhaye umugisha kandi utagabanyije kuko wemeye kumvira ijambo rye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mu masaha ya nimunsi ubwo nari nirambitseho gatoya kuko narimvuye mu murimo wa data kumurwa mukuru w’ibabylon,ariko kandi narimfite nibyishimo bikomeye kuko Uwiteka yari yahiriye urugendo rwanjye!Njyanwa mu iyerekwa mbona ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo burimo kugabana ubuyobe(ubunyobwa).
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yuko iki gihe ar’igihe cyo guhabwa umugisha no kwinjira mu masezerano kubariomeje ntibanyuranye nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.





