HomeNewsUmugongo w'Umwami urasezerwa uyu umunsi!

Umugongo w’Umwami urasezerwa uyu umunsi!

Amakuru aturuka mur’America ku igandariro ry’Umwami w’uRwanda watanze taliki ya 15 Ukwakira 2016, aravuga yuko kuri uyu wa gatandatu bakoze igikorwa cyo kumusezeraho kugirango abaturutse mu bihugu bitandukanye bashobore gusubira mu bihugu byabo no mu mirimo yabo.

Igikorwa cy’ishyingura Umwami w’uRwanda bakaba bazabimenyeshwa hanyuma,hamaze gukorwa iperereza ku itanga rye,kugirango ababigizemo uruhare babashe gusobanura icyabateye gukubaganira Umwami w’uRwanda warumaze imyaka [56] mu buhungiro akaza gutanga mu buryo butunguranye kandi budasobanutse.

Umwicanyi NTANGANIRA CHRISTIAN wari wimutse,kugirango ashake uko acika,nyuma yo gukora inyandiko mvugo nk’uwari urwaje Umwami w’uRwanda kandi babanaga,yasabwe kudahirahira ngo abe yagira aho ajya mu gihe iperereza rya CIA ritari ryarangira.Amakuru akaba avuga ko,yagarutse murugo rwa Nyakwigendera Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.

Gusezera ku bari baje ku igandara ry’Umwami w’uRwanda,harimo inyungu zijyanye n’umutekano wa za Rwasiri zazanywe no kugigira,abashyirwa mu majwi,harimo MBUMBUZA Marie Claire,harimo umugore wa IGP KALE KAYIHURA wa Uganda uhagarariye igipolice cyaho,hakabamo umugore wa Vice president wa Uganda,hakabamo Pastor Ezira MPYISI wavuze ko ari umugaragu w’ibwami akaba yaraje kwihindura MEDIATOR hagati y’ubwami bw’uRwanda na Repubulika itemewe namategeko.

Urutonde ni rulerule tuzarubagezaho nyuma yimihango yo gusezera izaba ku wa gatandatu taliki ya 29 ukwakira 2016,nibwo tuzamenya amakuru yose yimvaho na gahunda yishyingurwa ry’Umwami w’uRwamda nigihugu kizamubika kuzageza ubwami bw’uRwanda bwongeye kwima ingoma.

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments