HomeNewsUmugani Uwiteka yaciriye umuhanuzi!

Umugani Uwiteka yaciriye umuhanuzi!

July 14th,2015 Uwiteka Imana acira umugani umuhanuzi,maze aramubwira ati,mwana w’umuntu,dore habayeho umugabo w’umukire cyane,warufite ubutunzi buhagije,maze aza gushaka umufasha babana.

Uwo mugore ababyaranye abana maze bituma uwo mugabo amukunda cyane,ariko uwo mugore yarafite ikibazo cyakomereye umutware we,uwo mudam yagiraga umwanda,kandi ngiyagaragarizaga umugabo urukundo kugirango umugabo arusheho kumukundwakaza.

Nuko igihe kiza kugera wa mugabo arambirwa umwanda wuwo mudam ndetse ntiyanamufata neza,kubera ko uwo mudam yumvaga ko byarangiye yuageze iyajya bigatuma atita kumutware!

Igihe kimwe rero wa mugabo we,aza gushaka izindi nshoreke kuruhande kugirango amutere ishyari ahari wenda byamutera kugira ishyari akaba yagaragariza umutware we,urukundo kuko nirwo yarakeneye.

Ibyo nabyo ntacyo byamutwaye cyangwa ngo bigire icyo bimubwira,wa mutware we,amaze kubonako umufasha we atabyitayeho,noneho yafashe babadamu binshoreke akajya abazana murugo rw’umugore we mukuru akabamenyera mu nzu y’uwo mufasha we wa mbere.

Uwo mufasha we nibyo nta cyo byamutwaye ndetse ntiyanabyitaho,wa mutware we,yahise amukuru mu nzu nini babagamo,we n’abana bmukira mu modoka bakajya barara muri ya modoka bagererkeranye.Ibyo nabyo nacyo byabwiye uwo mufasha we.

Uwo mugabo aramutse akugishije inama wowe nk’umuhanuzi,wa mugira iyihe nama? Ngaho mwana w’uyu munsi rela tuganire mujya muvuga ngo Uwiteka yibera mu ijuru nta jya atuganiriza.

Ngaho nawe mbwira ari wowe wabigenza gute?Ko uwo mudam umugabo ntako atagize,kubera urukundo amukunda,ariko nyamara bikaba bibaye imfubusa urumva we yabigenza gute?

Bene data ndabasaba ko twafatikaniriza hamwe gushaka igisubizo twasubiza Uwiteka Imana wanganirije akambaza ikibazo dore akeneye igisubizo,cyane cyane ndasaba abiyiziho kuba bajya baganirizwa n’Uwiteka dufatikanirize hamwe gusha igisubizo dusubiza Uwiteka Imana.

Bitarenze kuwa 17th Nyakanga 2015 ndasaba ko tuzaba twabonye igisubizo dusubiza Uwiteka hanyuma tuzamenye amaherezo y’uyu mugani kuko nitutamuha igisubizo nta bwo tuzamenya uyu mugani icyo ugananiraho

Email nizazindi nccleon@gmail.com

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments