Ndashimira bene data dufatanije umurimo wo kwizerwa twahawe na data wa twese Uwiteka Imana,akaba na se wa Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi.Bene data bakundwa kubashoboye gusoma ubutumwa bw’uyu munsi ndatekereza ko mwabashije kumva ndetse mukanasobanukirwa icy’Uwiteka yashakaga kuvuga.
Yakoresheje urugero rw’umugore n’umugabo kuko izi nezako,iki kibazo mukizi neza kurusha ibindi byose!Ariko sibyo gusa,ahubwo byanditswe mu byanditswe byera byahumetswe n’umwuka w’Imana.
Nyamara buriya Uwiteka yaciye amarenga,ndibwira ko,igisubizo mugifite,n’ubwo harabatinye gutanga igisubizo ahari bakeka ko bashobora gusubiza ikidakiwiriye,abandi bibwiye ko bitabareba ko icyo kibazo cyabajijwe umuhanuzi wenyine.Nyamara akari mu ntama ,kari no mu ihene.
Dore bamwe muri bene data ibyo bashoboye gusubiza bashingiye ku ijambo ry’Imana.Maze gusoma uriya mugani waciriwe n’Uwiteka mbonye ko uriya mugore yagereranywa n’uruzabibu rwo muri Yesaya 5:1-7
cyangwa n’Umugani w’I Yerusalemu aho yagereranywaga n’umugore wabaye Maraya aho tubisoma muri Ezekiel 16:1-63 ariko aho nkibanda cyane Ezechiel 16:1-14,ibyo ni ibyiza byose uwo mugabo yakoreye uwo mugore,Igisubizo Ezechiel 16:43-45,59,Yesaya5:5-7
Aho niho numva ubwenge bwanjye bugarukiye Imana ibafashe,kdi na Bene Data bose Imana ibungure ubwenge babashe gusubiza iki kibazo.
Uyu ni mwene data utuye kumugabane w’Uburayi yagerageje gutanga igisubizo akurikije ibyanditswe byera,aha rero niho njya mbasaba gusoma ibyanditswe kugirango ubashe kumenya icy’Uwiteka akuvugaho.Nongeye kubisubiramo Uwiteka Imana ntazishingira ubujiji bwawe ngo ntiwamenye kuko ubwami bw’Imana intwari zibugishamo imbaraga.
Uyu nawe ni mwene data utuye muri Canada nawe yagerageje gutanga ibitekerezo bijyanye nuriya mugore wananiye umugabo we. Nasomye ibyuliya mugani biranyobera nibazako uliya mugabo yasenga Imana igahindura umugore we cyangwa akamwihanganira cyangwa se akamusenda agasaba imana ikamuha undi naho kwiruka mu bagore benshi nibazako ali bibi cyane kuli we no ku Mana.
Gusa musabe Uwiteka Imana yohereze abasaruzi benshi kuko ibisarurwa byishwe n’izuba,nyamra kubigaragara wagirango abasaruzi ni benshi,ariko ndababwiz’ukuri yuko abasaruzi ari bacye cyane kandi ibisarurwa bikaba byumiye mu murima w’Uwiteka Imana yo mu ijuru.
Birababaje cyane muri iki gihe,iyo mwitegereje abitwa abashumba bihamagaye mu murimo barangiza bakabeshyera Uwiteka ko ari we wabahamagaye!Nyamara imirimo bakora hamwe n’imbuto bera bigaragaza ko batahamagawe ahubwo Imana yabo ninda.
Mu bihe byashize ubwo narinsigaje amezi (6);ngo ndangize ubutayu,nahuye n’umushumba witwa Raphael nawe yakoreraga umurimo mu murwa mukuru w’ISHUSHANI mugihugu cy’IBABULONI.Uyu mushumba yangiriye neza ubwo nari maze icyumweru kirenga ndara mu gihuru maze nsanga aho abwiriza ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu Kristo.
Mutega amatwi uko abwiriza,numva asa nkaho ashobora kuba umwe mu bagenzi berekeza kururembo rwiza mu misozi yigikundiro.Ndamwegera turaganira ambera umugisha icyo gihe kuko Uwiteka niko yari yabitegetse.Nihuse reka mvuge icyo nshaka kuvuga nzaba mugarukaho igihe ni kigera.
Umuntu waroze abashumba cyangwa abapastor yabarogeye hamwe!Yakomeje ku mbera umugisha maze aza kubona yuko nanjye nzamubera umugisha mu gihe kiri imbere.Nuko nzakumuhugura kubyerekeye ijambo ry’Imana abwiriza.Yi yitaga umuhanuzi ndetse akavuga ko yize amashuri ahagije ko ni kimenyimenyi yakoreraga umurwa mukuru w’ISHUSHANI ashinzwe accountability .
Hanyuma ngo Imana yamutegetse kureka uwo murimo imutegeka kujya kubwiriza abahisi n’abagenzi.Igihe kimwe ampa transport inkura mu murwa mukuru insubiza mu cumbi nari ncumbitsemo.Hanyuma yomgeraho ibiceri (30) by’IBABULONI.Mu gihe ntambutse ngeze imbere gato ndamuhamagara kuko twari dutandukanye ndamubwira nti garuka aragaruka.
Ndamubwira nti:Uwiteka akwiteho,arambwira ati,amen.Turatandukana ahagana mu masaha kumi z’umugoroba kuko hari hahiseho isaha imwe gusa,Uwiteka yahise akora ibikomeye maze ahura n’umuntu uturutse mu Bwongereza ahita amuha pound 140.
Ubukene bwe,bwahise bugabanuka kuko yabwirizaga ubutumwa bwiza bigaragara ko akojeje Imana isoni.Yaracecetse akajya anyoherereza udufaranga duke tumfasha gukomeza no kurangiza ubutayu.Igihe kimwe rero abonye ko ubukene bugabanutse arambwira ati rero ntuzongere kuvuga twembi turi mu butayu ujye uvuga ubutayu bwawe wowe wenyine kuko ubwange bwararangiye.
Umunsi wakurikiyeho kubera ko ntabashaga kwihanganira ubutumwa avuga bunyuranye n’ukuri kw’ibyanditswe byera,yahise ambwira ati rero mukozi w’Imana urabona ko jye nawe turi ku rwego rumwe ntukajye uza hano gutega amatwi aho mbwiriza kuko byaba ar’ukwitesha agaciro.
Nuko aba anyirukanye mukinyabupfura,ndigendera maze Uwiteka arambwira ati,rero mwana w’umuntu uriya mu pastor najyaga muha umugisha kuko yakubereye umugisha,none ubwo akwirukanye azicuza impamvu yakwirukanye usibyeko atazanamenya ko ariyo mpamvu umuvumo umujeho.
Uhereye mu kwezi kwa mbere twabonye icyumweru gishize,yarambonye arimo abwiriza abona uburyo Uwiteka yanyitayeho nkarangiza ubutayu neza,ya makositime yaguze yari yambaye kostime wagirango yaraye ajugunywe mu rwabayanga cyangwa muri rweru byari biteye isoni akinkubita amaso yahise atakaza umurongo wo kubwiriza maze umwuka w’Imana arambwira ati igendere uzagaruke yarangije kubwiriza.
Naje kugaruka arambona yibwira ahari ndibumunyureho,ariko ndicara ndamutegereza ararangiza maze nkora uko Uwiteka yambwiye nagombaga kumukorera arishima cyane ariko kandi ikimwaro kiramwica,ati rero mukozi w’Imana ubu nasubiye mu butayu.
Ntarondongoye ngirango urumva ibiganiro aho byaganishaga,dutandukanye kumunsi ukurikiyeho mpura nundi nawe wambere umugisha nyuma ankorera ibyagapagani nk’uko musanzwe muzi imikorere yabashumba bihamagaye !
Nawe Uwiteka arambwira ati uwo nawe umheshe umugisha kugirango amenye ko nd’Uwiteka Imana yawe,ndabikora nawe agira isoni cyane agerageza kwisobanura aho kugirango yihane abapastor sinzi indwara barwaye cyakora ndatekereza yuko ahari wenda aruko Imana itabahamagaye ahari wenda abahamagawe na nyirubwite ubanza badashobora gukora ibisa bityo!
Mwene data mukundwa ujye wirinda kwirwanirira intambara kuko iyaduhamagaye niyokwizerwa idutunga,ikatwambika,ikaturinda gukorwa nisoni zijyanye n’imigambi ya satani hamwe n’inkozi zibibi ntakabuza ko itazabura kuduhorera kandi aho wakorewe nisoni,aho niho Uwiteka aziheshereza icyubahiro.
Mugire ibihe byiza umunsi mwiza,ijoro ryiza,ibihe byiza kuri mwese,mwihanganire ko akazi kabaye kenshi bene data nabigishije uburyo bwogusenga,nuburyo bwo kumeya imvugo y’Imana,abanyandikira bose bansaba amasengesho murasabwe gusoma ibitabo byose by’ubuhanuzi mukabanza kumenya icy’Uwiteka Imana yabavuzeho ndetse nuwo mwuka w’ubuhanuzi har’igihe wagira amahirwe ukawandura ugasanga ibibazo byose warufite bihindutse ibisubizo.





