HomeNewsUhuru ubuhanuzi bumukozeho,nibwo bwamushyizeho,ninabwo bumukuyeho!

Uhuru ubuhanuzi bumukozeho,nibwo bwamushyizeho,ninabwo bumukuyeho!

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya-Nairobi,aravuga yuko ihuriro rya politike rya NASA ritavuga rumwe na leta ya jubilee iyobowe na UHURUTO,yuko abari bagize iryo huriro biyongereye ubu bakaba bagera kuri [5]  “CO-FIVE PRINCIPLES” cyangwa se imitwe itanu ya politike kuko ubusanzwe bari [4]

Governor ISSAC RUTO,wari muri URP ishyaka ryiyunze na TNA ya UHuru rikaba riyobowe na WILLIAM RUTO,ryishyize hamwe na TNA maze bakora ihuriro ryitwa Jubilee kuko Kenya yari yizihije imyaka [50] ibonye ubwigenge maze iryo huriro baryita Jubiee.

Issac Ruto wari vice chairman muri URP,yahise yanga kwinjira muri iryo huriro rya jubilee,aza gushing CHAMA CHA MASHINANI.Ishyaka ryo mubiturage.ejo hashize taliki ya 20 mata,2017 yifatanije n’Ihuriro rya NASA rigizwe na RAILA Odinga wigeze kuba ministiri w’intebe,harimo KALONZO Musyoka STEVEN bakunda kwita waterloo cyangwa water melon,bishatse kuvuga umuntu uhindagurika umeze nkuruvu.

Harimo Musalia Mudavadi,Moses Witangura,none hiyongereyeho na Issac RUTO udacana uwaka na Vice president William Ruto.Abahanga mu bya politike bavuga ko,ar’uburyo ubwoko bw’ABAKALENJINI bakoresheje bwo kwikuraho Uhuru kugirango azatsindwe ruhenu mu matora ateganijwe muri kanama 08,2017.

Abatavuga rumwe na leta ya Uhuru Kenyatta (administration)bemerewe na komisiyo ishinzwe amatora,kuzashyiraho “Parlary tallying station”  y’imachine zishinzwe amatora kugirango bajye bakontorola amajwi ya babatoye.Iki cyemezo ntabwo leta ya jubilee kugeza ubu iracyemera ariko nta kundi babigenza niba IEBC ishinzwe amatora yarabyemereye abatavuga rumwe na leta ya Uhuru ntakundi byagenda cyane yuko binajyanye nitegekonshinga.

Ejo NASA iteraniwe muri stade ya hitwa BOMAS,ubwo bakiraga umuyobozi wa chama cha mashinani CCM,batangaje yuko bamenye yuko leta ya jubilee irimo gutegura umugambi wo kuzashaka abasirikare bazajya gutera SERVER izaba ikontorol amajwi ya NASA kugirango babone uko biba amajwi.

Ibyo byatangajwe na STEVEN Kalonzo avuga ko,bazashyira SERVER yabo mubindi bihugu byo hanze,kugirango leta ya Uhuru nibaramuka bagerageje kubateza amabandi yo guteza akavuyo kugirango baburizemo imibare ya matora babone uko biba,ngo iyo server izaba irihanze izabafasha kubabikira amajwi y’ibyavuye mu matora.

Muri iyi minsi Uhuru agaragara ko asa nurwaye,ndetse na vice we Ruto niwe usigaye ajya mu matora wenyine.Kandi nawe iyo agezeyo abura icyo avuga,akitwaza kuvuga abo bahanganye ko nta gahunda nimwe bafite ndetse bari batangaza aho kuvuga imigabo nimigambi byibyo azageza kubaturage mu gihe imyaka [4] ishize bakaba batarabashije gushyira mu bikorwa ibyo bemereye abaturage birimo guha abanyeshuri ba primary za mudasobwa,guha abaturage ibyemezo by’ubutaka,kuzana iterambere no guha amashanyarazi abatayafite nibindi byinshi batigeze bashyira mu bikorwa!

Amakuru avuga ko Uhuru bamubujije kujya kwiyamamaza ngo kuko agerayo agatukana akananirwa kwihanganira kuba abaturage batamwakira neza kuko atigeze abagezaho ibyo yabemereye bigatuma ananirwa kwihangana agatukana,dore ko aherutse kwivugira yuko ngo nubwo ar’umukuru w’igihugu,ngo nawe ni umuntu.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments