Home News Kenya:Uhuru Muigai Kenyatta yemeye ko natsindwa amatora azemera ko yatsinzwe!

Kenya:Uhuru Muigai Kenyatta yemeye ko natsindwa amatora azemera ko yatsinzwe!

0

Amakuru aturuka muri Kenya aravuga yuko ngo,umukuru w’igihugu UHURU MUIGAI Kenyatta  yamaze kwemera  yuko azatsindwa amatora nyuma yuko abasesenguzi ba politike(POLITICAL ANALYSTS) bamukoreye imibare bafatanije nabahagarariye amatora IEBC ko bashobora kutazakoresha manual ko byazateza ikibazo ahubwo bamugira inama yuko bazakomeza gahunda y’ikoranabuhanga (ELECTRONICS) nk’uko byari biteganijwe mu itegeko nshinga.

Byibukwe yuko ibyo bibaye nyuma yuko umukuru w’igihugu cya KENYA UHURU KENYATTA asinye umushinga w’itegeko wemeza yuko amatora azakorwa mu buryo bwombi Electronics and manual system.Indi nzitizi ivugwa,ngo ni uko perezida w’america Donald trump mbere yuko arahira taliki ya 19 muatarama 2017 nk’uko twabagejejeho inkuru aho DONALD J.TRUMP yamaganaga umukuru w’igihugu cya Kenya na leta ye,kutazagerageza kwiba amajwi mu matora ateganijwe uyu mwaka muri kanama taliki ya 8,2017.

Ndetse DONALD J.TRUMP yasabye igihugu cya Kenya kuzerekana inkunga bahawe ya Obama ingana na miliyoni $700 icyo yaba yarakoze.Ibyo bikaba biteye impungenge igihugu cya Kenya hamwe na perezida wacyo MUIGAI Kenyatta,kuba batazashobora gutanaga ibisobanuro bihagije icyo iyo nkunga bayikoresheje dore ko hashize umwaka umwe gusa hafi nigice OBAMA aavuye asuye icyo gihugu akomokamo.

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews aravuga yuko amatora ateganijwe muri Kenya,amajwi azabarwa uhereye kurwego rwa ntara(COUNTY) akabarwa hanyuma akabona kujyanwa NAIROBI kuri QTR,yahoo babarira amajwi kugirango hamenyekane uwatsinze amatora.Mu gihe ibyo birimo kuvugwa,abatavuga rumwe na leta batanze ikirego bamagana icyemezo cy’abashinga mateka imitwe yombi uwa SENATOR na badepite aho bemeje yuko amatora yazakorwa hakoreshejwe uburyo bwombi ubwari busanzwe bwo kubarisha intoke,ndetse nikoranabuhanga.

Kugeza magingo aya,ntabwo urukiko rukuru rw’ikirenga rwali rwemeza umunsi ruzumviraho ikirego cyatanzwe nabatavuga rumwe na leta ya JUBILEE kugirango hamenyekane icyemezo cy’urukiko naho urukiko ruhagaze.Ariko birakekwa yuko urwo rukiko rushobora kutazemera bitewe ni uko rwilinda icya kongera guteza akaduruvayo kintambara yo kwiba amajwi bityo bikavugwa yuko urukiko ari rwo rwemeje iryo tegeko rishobora kuzazana intambara mu banyaKenya.

Ejo kucyumweru taliki ya 22 mutarama MaMa NGINA nyina wa UHURU yagiye guhura na MOI wayoboye icyo gihugu imyaka [24] ari kubutegetsi.Impamvu yo kureba ngo bavugane,ni uko iyo miryango uko ari ibiri[2] yari yarumvikanye kuzajya bahana ubutegetsi buturuka mu bakikuyu,bugasubira mabakalenjini naba Nandi.Ariko iperereza ryakozwe nikinyamakuru inyangeNews,rigaragaza yuko nubwo Uhuru yagize amahirwe yo kugera kubutegetsi ariko azayobora mandate imwe gusa.

Naho umuhungu wa MOI Gedion Moi ashobora kutazagera kubutegetsi vuba nk’uko yabyifuzaga bitewe nuko icyegera cy’umukuru w’igihugu WILLIAM RUTO,atumvikana na MOI kandi nawe akaba ashaka iyo ntebe ya “STATE HOUSE”.Bikaba bivugwa yuko umwanya wa Gedion MOI watwawe na WILLIAM RUTO.Bityo bikaba bigoye cyane kugirango GEDION MOI agera kubutegetsi yasigirwa na Uhuru kandi icyegera cye WILLIAM RUTO ari we wamufashihe kugera ku ntebe ya STATE HOUSE.

GEDION MOI akaba ari SENATOR w’intara ya BARINGO naho RUTO akaba ari VICE Presdent wa UHURU mucyo bise JUBILEE COLIATION.Ubundi hari ibyiringiro yuko RUTO azafungwa na ICC bityo hakazaboneka umwanya wa GEDION MOI.Kubera urwo ruhurirane byatumye GEDION MOI atangaza ko agiye gushyigikira RAILA ODINGA mu ihuriro bise NASA ariko rigiye kwiyunga nirindi huriro ryitwa CORD.

Byibuze aho niho wenda GEDION MOI ashobora kuzabone inzira muri 2022 akazahagarara kumwanya w’umukuru w’igihugu.Amakuru avuga yuko MaMa NGINA ariyompamvu yagiye gusura MOI kugirango bavugane kuri icyo kibazo kuko abatavuga rumwe na leta ya UHURU bigaragara yuko bamaze kwishyira hamwe kandi ko bafite imbaraga zidasanzwe ku buryo kuzatsinda bishobora kuzagorana.Imibare igaragaza yuko CORD yibimbuye mu cyo bise NASA,bafite NYANZA aho RAILA komoka,bakagira Western,bakagira Cost,bakagira North Eastern,bakagira East,bakagira KAJIADI,bakagira na NAIROBI ku buryo kubatsinda bitashobora bakagira UKAMBANI aho hose iyo ubaze amajwi usanga JUBILEE COALITION idashobora gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu.

Amakuru avuga ko,umukuru wa leta zunz’ubumwe z’america Donald J Trump yasabye yuko Peter Nkurunziza batamutakaza ho umwanya,ahubwo akwiye gukurwa kubutegetsi hakoreshejwe inzira zose zishoboka.Ariko igitangaje ni uko mu gihe ibyo birimo kuvugwa,Umwakagara ntabwo barimo kuvuga ndetse wagirango ntabaho kandi amatora azabera rimwe mukwezi kwa kanama 2017 nay’igihugu cya Kenya.Aha rero hashobora kuba hihishe mo ibanga ritari ryamenyekana.Wa mugani w’ubuhanuzi ubanza ntamatora ahari kuko yakabaye ahari nibura no mukadomo bakabaye bagerageza kuvuga gahunda za matora uko zimeze nubwo babeshya ko ngo ibyangombwa by’itora 95% byamaze kuboneka.

Save

Save

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar