Jan 23, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ikibaya cyo kwerekeramwo kuko igikombe cyo kwerekerwamo narinsanzwe nerekerwamo cyari cyahindutse.Mbona noneho gakondo ya bakiranutsi yashyizwe hejuru kumusozi uri hejuru cyane aho ugaragarira buri wese ahoy aba awitegeye awurebera kure cyane.Nerekwa gakondo ya bakiranutsi ko igiye kwinjizwa muri kaminuza ikomeye abanyarwanda bagiye kwigamo mu ishami rya mategeko.
Nerekwa abanyamadini bavuga ngo,nta bwo bikiri ibanga yuko gakondo ijyanywe kwiga ishuri ry’amategeko.Nerekwa bavuga ko,ngo bari bakwiye kubwiza ukuli abanyagihugu yuko igihugu kijyanywe muri kaminuza kugirango ibigiye kubabaho bishyirwe ahagaragara bimenyekane buri munyagihugu abashe kumenya ibigiye kubaho mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abanyamahanga benshi cyane,yaba abajyanyweyo nugucuruza ijambo ry’Uhoraho,cyangwa se yaba abajyanywe nibindi bikorwa by’ubucuruzi busanzwe,bose muri rusange nabonaga nabo bahabwa kujya kwiga iryo shami ry’amategeko rya kaminuza igiye gufungurwa muri gakondo ya bakiranutsi kugirango buri wese yaba umunyagihugu cyangwa umunyamahanga yemererwe kwiga iyo kaminuza niko Uwiteka avuze!
Nuko nerekwa ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rimanuka riturutse mu Ijuru,maze riraza rigwira gakondo ya bakiranutsi.Kuko banze kuryumvira ngo barihe ikaze!Iryo jambo rimaze kugwa hejuru ya gakondo ya bakiranutsi,mbona igisakamburiro kirasenyutse,maze abali muri gakondo mo imbere Babura aho berekera,cyangwa se aho bahungira.
Nuko ndabwirwa ngo,uko niko bigiye kugendekera abanyagakondorero banze kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Nubwo banze kumvira,ariko ntabwo bazanga no kubona kugirango bamenye yuko Uhoraho ari we Mana ikiranuka muri byose uko niko Uwiteka Nyiringabo abvuga.
Abantu benshi bakunze kuvuga yuko bafite kwizera,ariko se ubundi kwizera niki?Iyo turebye Abraham se wa mahanga,mu buryo bwo kwizera,usanga atarigeze abwirizwa ubutumwa bwiza bitewe nuko icyo gihe nibwo urugendo rwo kwizera ijambo ry’Imana rwali rutangiye.Ubwo Imana yamubwiraga kuva mu gihugu cye,akajya mu gihugu azahabwaho gakondo,ari nacyo yaje guhabwa hamwe nabamukomotseho,CANNAN usanga yarafite kumvira Imana ndetse adasize no kwizera.
Ntabwo ushobora kugira kwizera utumvira Imana muri byose!Ubundi se umuntu yizera iki?Umuntu yizera icyo yabwiwe n’Imana.Ijambo Imana ikwibwiriye byaba binyuze mu nzozi cyangwa mu iyerekwa ku buryo umutima wawe uhamanya nayo ko ariyo mwavuganye.Kwizera n’ijambo rikomeye cyane abantu benshi basobanura uko bishakiye cyangwa uko babyumva.Ubundi kwizera nta cyo bipfana cyangwa bihuriyeho ni mbaraga z’umuntu.Ndetse nta cyo bipfana nubushake cyangwa ubushobozi bwawe.
Ntabwo waba ufite amafaranga ngo hanyuma ubwire abantu yuko ngo wizera yuko uzubaka inzu.Iwanyu ntabwo baba bakize ngo hanyuma ubwire abantu yuko uziga amashuri yose kugeza urangije ngo ubyite kwizera?Kwizera wizera ibyo utarabona kandi utanashoboye ndetse udateze no kuzashobora mu bwengwe bwawe!Kandi ntabwo wapfa kwizera gusa mucyuka nta cyo Imana yavuganye nawe,ubwo se waba wizera iki?Ninde?!Byaba biturutse hehe ibyo wizera?Byaba bishingiye kuki?Niba ibyo wizera biri mu butunzi cyanwga umugabane w’iby’Imana,kandi ukaba Imana mutavuganye cyangwa mutarigeze kuvugana ngo igire icyo ikwizeza,ubwo koko ntiwaba wibeshya cyangwa ubeshya abantu?
Imana yaraguhamagaye ngo uyikorere,nibyo!Ariko se ko yavuze ko ibimenyetso bizakurikirana abizera,hanyuma wowe ukaba ntabyo ugaragaza bigukurikira ubwo koko yaraguhamagaye?Cyangwa se wihaye gutangira umulimo igihe nyir’ubwite yashyizeho ko utangira kitaragera?Ubwo koko ibyo bibazo iyo ubyibajije wowe wenyine mu mutima wawe wiha ikihe gisubizo?!Turetse kuba warakoresheje amayeri no kuba igihe watangiraga idini ko byari mu gihe bikenewe (opportunists) hanyuma idini rikabona abaliya ubwo koko wavuga ko warufite Imana cyangwa ko yabigizemo uruhare kandi usengera nibicurane ntibikire?!
Ngaho byibazeho nawe wisubize!Abantu batangiye amadini nyuma ya genocide,intambara ikirangira,wavuga ko,ar’Imana yababwiye gutangiza izo nsengero?Hanyuma se kuba bafite abantu benshi bisobanuye yuko bahamagawe?Bibaye ibyo kiliziya gatolika yaba iyambere kuko ntawayirusha abantu benshi bayiyobotse!
Ariko igitangaje kandi kibabaje cyane,ni uko usanga abashumba babwiriza ibyo batemera,ni gute wakwigisha yuko Uhoraho afite imbaraga hanyuma ugasanga umulimo wihaye witirira yuko aruwe,ugansaga nta mbaraga ze ziwurangwamo?Ngayo amadeni ni yose,ndetse nurusengero mwubakira iyo mana yanyu ugasanga murwubaka mu madeni wagirango Imana bavuga yo mu Ijuru dusanzwe tuzi,cyangwa twizera kandi twemera irakennye!?
Bantu b’Imana mukwiye kuba maso cyane,kuko byanze bikunze umuntu ufite umwuka w’Imana muri we,arigaragaza.Njye maze guhura na bantu barenze [2] hano IBABYLON,bambwira ko nd’umukozi w’Imana,nyamara nkabahakanira nkababwira yuko ndi umunyamakuru ariko bakanga kubyemera kugeza ubwo umwe yambwiye ati,nimvugo yawe igaragaza uwo uri we!Byarantangaje cyane kuko ayo magambo yabwiwe intumwa z’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo.
Save