HomeNewsUhuru Kenyatta na bagenzi be mu mazi abira!

Uhuru Kenyatta na bagenzi be mu mazi abira!

Amakuru agera ku inyangenews aturuka mu gihugu cya Kenya,aravuga ko,leta ya Uhuru Kenyatta igeze mu mazi abira kubera ikinyoma cyakreshejwe mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye taliki 08 08,2017.

Mbere ya matora gato hasigaye icyumweru kimwe ngo habe amatora,leta ya Jubilee ishinjwa kuba yarishe umuyobozi mukuru w’ikoranabuhanga Chris Msando.Yicishijwe umugozi anizwe,barangije bamuca ukuboko kwe kugirango bajye kugukoresha mu guhackinga SERVER ya IEBC.

Amakuru avuga ko,bamaze gukoresha uko kuboko nka finger print,bahise bakujugunya bibagirwa yuko uko kuboko kwakoreshejwe batsa machine (SERVER) ya IEBC ngo babone uko biba amajwi,ari nako bazakenera gukoresha kongera kuzimya iyo machine,none ikomeje kuba amajwi ku buryo byananiranye kuyihagarika ariko bo mu gihe bibaga amajwi bibwiraga yuko bazazimya machine na software nayo igahita izima none yanze kuzima umubare wibyavuye mu matora ukomeje kwiyongera ku buryo ukubye inshuro ibyeri umubare watangajwe wabanyaKenya batoye abayobozi b’igihugu.

Ikibazo cyavutse rero,byabaye ikibazo kuba urukiko rwamaze guhamagaza iyo SERVER kugirango barebe ibyaba byaravuye mu matora y’umukuru w’igihugu kuko iyo machine ifite back up kandi iyo back up ikaba igomba guhuza imibare na back up ya NASA ihuriro ritavuga rumwe na leta ya Jubilee.

Amakuru kandi avuga ko,Chairman wa IEBC WAFURA CHIBUKATI ngo kuko yameye kurya intonorano za jubilee iwabo mucyaro aho akomoka western abaturage bahise batwika urugo rwe numuryango wabo wose kuburyo umuryango we wahise uhunga babaziza kuba yaragurisheje abaLUHYA bene wabo agashaka gufata ubutegetsi kubuha abakikuyu kandi bari  bagize amahirwe yo kubona ubutegetsi bunyuze mu matora ya baturage.

inyangeNews ikimara kubona ayo makuru muri iki gitondo cyo kuwa kabiri,yaganiriye numwe mu bayobozi bakuru b’igihugu,ahagana mu masaa 9:45 abwira inyangeNews ko bahawe amatgeko yo kwiba amajwi yibyavuye mu matora.

Ikinyamakuru inyangeNews kimubajije ingamba baba bafite kubijyanye niyo machine yanze kuzima kandi akaba aliyo kimenyetso simusiga kizafasha urukiko kumenya ukuri hagati ya jubilee iregwa kwiba amajwi na NASA,yasubije ko ngo bagiye gufata umanzuro wo kuyikubita inyundo cyangwa bakayitwika.

Yongeraho yuko bidakwiye ko urukiko rwafata icyemezo kinyuranye no kuba Uhuru yarahawe certificate yuko yuko yatsinze amatora y’umukuru wigihugu,ngo hanyuma bahindure bayihe RAILA ngo byaba ari ugutwika igihugu.Ahubwo ngo basubira mu matora kunshuro ya kabiri.

Ariko amakuru ataremezwa neza avuga ko ngo,commission ishinzwe kureba ibyavuye mu matora,bakoresheje iyo SERVER ngo,baba bamaze gufata iyo SERVER ibari mu maboko ngo na makuru akaba ariho yaturutse kugirango bimenyekane ko SERVER yanze kuzima na nubu iracyabara amajwi yibyavuye mu matora kandi kuyihagarika nta bwo bishoboka cyeretse habonetse ukuboko kwa Chris Msando agakora ho ikazima niho byashoboka ko ihagarika kubara.

Birashoboka ko biramutse ari ukuri,byaba bihura na bwa buhanuzi bwavugaga yuko Uhuru Kenyatta nadaha mugenzi we William Ruto manda ya kabiri ngo atazabura gukorwa nisoni muruhando rwamahanga.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments