HomeNewsUhoraho yarangije guhitamo ingabo ze,zizahangana n'Anti-Christ mu bihe bigiye gukomera!

Uhoraho yarangije guhitamo ingabo ze,zizahangana n’Anti-Christ mu bihe bigiye gukomera!

Mar 8, 2017 jyanwa mu iyerekwa mbona insore nsore zo mu gihugu cy’IBABYLON zigenda zitwika amazu hirya no hino mu gihugu kubera ubuyobozi bw’igihugu bwanze kubakemurira ibibazo! Cyane abanyeshuli bahagaze kwiga bo muri za kamiuza kubera leta yanze kwishyura  abalimu inyongeza ijyanye n’imisahara yabo maze nabo bahitamo kwigira murugo bavuga ko, bazagaruka muri Nzeri 2017 hamaze kujyaho leta yindi nshya izabasha kubaha uburenganzira bwabo bujyanye na mategeko.

Mar 9, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uku niko rivuga,dore hari abantu bangombwa bagiye gukenera kuvugana nawe kuri telephone,none uskake indi yo kuvugiraho kuko iyo ufite bamaze kuyishyira kuri “Tracker”kugirango bazajye bakurikirana ibiganiro ugirana na bantu maze babone uko bangiza gahunda zawe.None dore uhoraho agiye kuguhesha umugisha kugirango ushake iyindi iyo warufite uyireke uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nkomeza kwerekwa ibigiye gukorerwa mu ya bazima,birimo umugambi w’umwanzi “Anti-Christ”nerekwa uburyo hagiye kujyanwa amajyambere akomeye cyane mu biturage binyuranye bahabwa amashanyarazi,na mazi ndetse imihanda igiye gukorwa ariko ntabwo bazahabwa umuhanda wa Kaburimbo kuko ufite igisobanuro cy’inzira yo gukiranuka,naho umuhanda wigitaka ugasobanura inzira yo gukiranirwa irimo umuvumo!

Maze mbona bubatse bagambiriye gucunga abahanyura kuko bubatse hira y’uuhanda no hino maze inzira isigara hagati maze inkozi z’ibibi zigahagarara kumuhanda zirebera abagiye kuhanyura kugirango babone uko babahumanya.Maze ijambo riti mwana w’umuntu bafite umugambi muremure cyane wo kuzahumanya ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kubera umwuka w’Inzika y’Inzigo uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibiteye ubwoba kandi bigoye gusobanukirwa ubwenge bwa muntu.Nerekwa ko,muri miliyari 7.5 zabatuye isi,harimo abarozi bagera kuri miliyari 3.75 zabatuye isi.Maze ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zimaze kugera kumabare wa kimwe cya kabili cyabatuye isi.

https://www.youtube.com/watch?v=JPKm4DKbfiQ

Burira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yuko umwanzi yamaze kugera kumubare yifuza aho abakozi ba Satani buri wese yahawe ubwenge bwo guhumanya umuntu umwe umwe kugirango miliyari zisigaye 3.75 nazo zihumane kugirango zigire amatwi yokumvira umwanzi wabakiranutsi Satani kugirango abone uko arwana intambara ya nyuma Uwiteka Imana adafite abari muruhande rwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko rero burira abakirautsi babe maso kandi basenge cyane kuko ibihe bigiye kuba bibi cyane kurusha uko byari bimeze.babwire bashake mu maso h’Uhoraho kuko bitazoroha ariko nyine abiringiye Uwiteka ntabwo bazakorwa nisoni ahubwo bazarindwa bishingiye uburyo bashatse mu maso h’Uhoraho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nkomeza guhishurirwa uburyo Uwiteka agiye guhagurutsa itsinda rya bana b’abasore bagiye gukoreshwa ibimenyetso nibitangaza bikomeye mu isi ya bazima.Kandi abo basore bazaba bayobowe n’Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe.Abo nibo bazahangana nimbaraga z’umwijima z’ubwoko ubwari bwo bwose!

Nerekwa Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe ariwe uduhagaze imbere arimo kutubwira gahunda z’Uhoraho Uwiteka nyiringabo uburyo agiye gukoresha abera babizerwa cyane ahereye mu bana b’abasore bizeye Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo ‘Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Save

Save

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments