March 25, 2016 ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umutu,dore abo witaga ko mukorana umurimo w’Uhoraho,bahindutse amasega aryana kuko kuva mbere na mbere bari baraciriweho iteka kuko bavukanye umutima wo gukiranirwa banga Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uhoraho avuga.
Umwakagara hamwe n’umwami Kazi bakomeje gukoresha imbaraga zidasanzwe kugirango babashe kugucisha igihanga.Dore hari abagore bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo bamaze kugambirira gukiranirwa ndetse ririya yerekwa wabonye rya mafaranga asize amaraso namafaranga yamaze gutangwa kugirango ugurishwe baguce igihanga
Nuko rero niba urumunyabwenge genza kwa kundi ujya ugenza kugirango imigambi y’Uhoraho ikomeze ibe kubugingo bwawe niko Uhoraho avuga.Kuva washyira ahagaragara Bizamporo Jeanine ibitero byiyongereye kuko abo nibo bakoreraga sekibi mu ibanga rikomeye none wabashyize ahagaragara bakaba batagifite uburyo bw’imikorere kubera yuko ibanga ryabo ryashyzwe ahagaragara
Mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uhoraho yuko ubucamanza bw’Uhoraho bukomeje kandi abazarimbuka barimo kwikura mu murongo wabakiranutsi.Iyi minsi murimo ni mibi cyane abantu barimo gucirwaho iteka mu bikino basoma ubuhanuzi ariko bananiwe kwizera no gushaka mu maso h’Uwiteka kugirango bihane imirimo mibi bakoze imbere y’Uhoraho niko Uhoraho avuga.
Nuko nerekwa umudamu umwe dukoranye umurimo w’Uwiteka iminsi itari mike kandi yaritanze pe!!Ariko kumunota wa nyuma nerekwa umwana w’umuhungu n’umukobwa bamukurwaho maze asigara wenyine.Ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,mwana w’umuntu,mbese waba usobanukiwe impamvu uriya mugore akuweho bariya bana (2) bombi?
Ndasubiza ngo jyewe se umugaragu wawe uciye bugufi nabibwirwa niki utabimpishuriye!Arambwira ati,uriya mwwana w’umuhungu asobanura umwuka w’Uhoraho naho umwana w’Umukobwa asobanura umurimo nuko buriya igihe cye cyo gukorera Imana kirarangiye agiye gukorera Umwami w’isi
Mwana w’umuntu burira abantu ubabwire uti ubutabera bw’Uhoraho bwaratangiye mu itorero rya Kristo abantu bashaka mu maso h’uhoraho kandi bihane bizwe ibyaha byabo kuko igihe gisa nikirangiye
Mwana w’umuntu dore za magigiri z’umwakagara zohereje undi mugore ku kugigira nyuma yuko babasore (4) bananiwe kurangiza icyari cyabazanye kuko batangariye Uhoraho Imana ukorera kuko bakubuze bakubona kandi nta ni gihe bazigera baguca iryera icyatumye bashyokerwa ni uko bakoresheje umukambwe ariko Uwiteka abahuka amaso bakananirwa gukora icyabazanye abo nabo baciriweho
Nuko rero ukwiye kuvuma abagore bose biyitiriye izina ry’Uhoraho kugirango nabandi batinye ntibazagerageze kugambanira umwuka w’Uhoraho.Marie Esther,Consolee,Bizamporo,Maqnificaque,Mukama,Olang’u Joyce abo bose bagambaniye umwuka w’Uhoraho ukorera muri wowe berekezeho umuvumo maze usabe Uhoraho abagenze uko ushaka
Uwiteka Mana ndakwingize ngo ntuzibagirwe igihe cy’ubutabera abarwanije umwuka wawe ukorera mu mugaragu wawe bashakaga kurimbura ubugingo bwanjye.Nuko rero ndakingize ntuzumve gusenga kwabo no gusaba kwabo no gutaka kwabo mu gihe bazaba baguye mukaga na makuba amatwi yawe uzayerekeze ku mfubyi nabapfakazi bagendeye mu nzira zawe aba bagore bitwikiriye ijambo ryawe ntuzatume abana babo bava mubucakara bazibere mu gihugu cy’Ubutayu ibihe byinshi bitagira iherezo
Ukuboko kwawe kuzabaremerere kuzageza kubisekuruza (7) imbabazi zawe zizabe kure yabo kandi ntuzigere ubareba ijisho ryiza kuko mu gihe warubakeneye bakwimye mu maos habo nawe rero ntuzibagirwe ko bahungabanije amahoro yanjye mu gihe cy’amahoro.
Ntuzabakize umwijima wa ninjoro ndetse imvura izagwira amahanga ntuzatume babona ubwugamo kugirango bizace urugomo muri gakondo yabakiranutsi.Uzabarinde kuzatumirwa mu birori byo kwima ku ingoma y’umugaragu wawe wimikishije amavuta yawe NyiruRwanda Kigeli V Ndahindurwa
Kandi abarwanije umugambi wawe wo kwimika Umwami wihitiyemo nabo uzabarinde kuzataramana nimfura ubwo zizaba zateranye zivuga urugendo rwo mu butayu ndetse nuburyo wabarindiye mu butayu ntibazigere bumva imirimo yawe myiza wakoreye ubwoko bwawe
Ntuzibagirwe ikinyoma bakoresheje yuko babeshye ubwoko bwawe ko arabagaragu bawe nyamara bakoreraga Umwami wabadayimoni nuko nk’uko basogokuru babivuze neza ngo ugusengera kwishyiga umusiga ivu,nubundi ntuzibagirwe kubagenza uko bagenjereje abandi.Uwiteka Mana yanjye nishimira ubutabera bwawe kuko budakandamiza ubwoko bwawe ariko abakiranirwa bakarwanyaUhoraho ntibazabura kugubwa gitumo .
