Home News Abatarumviye Uhoraho inkota irabegereye!

Abatarumviye Uhoraho inkota irabegereye!

0

March 26, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore barushimusi bumwakagara bamaze iminsi bagerageza kongera gushimuta gakondo yawe bikabananira none dore barongeye nyamara bishobora kubagaora ubanza batari bupfe kubigeraho gusa niko Uhoraho avuze!

Mwana w’umuntu,wa mugore wakugigiraga utuye kumugabane w’Uburayi afite ubwoba bwinshi cyane yuko waba wamutahuye ukaba uzamushyira ahagaragara nyuma yuko ushyize ahagaragara wa muhanuzi Kazi Bizamporo Jeanine utuye mu gihugu cy’Umwami Kazi Elizabeth ll mu gihugu cy’Ubwongereza

Wabonyeko yagiye ahindugura za gahunda zose yagiye aguha kugirango arebe yuko watabwa muri yombi.Amaze kubona yuko wazitahuye ubu rero aheze mu gihira hiro kuko ibyo agutegiriye byose Uhoraho abiguhishurira mbere yuko abigeraho none dore yabasabye yuko bagusha gakondo y’Umuhanuzi hasi kugirango ntazajye ahabona none nta cyo ugitegereje hita umushyira ahabona amenyekane ko atari uwo mu bwoko bw’Uhoraho ahubwo ko ari uwo mubanzi b’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uhoraho abitegetse.

Gahunda zose mwakoranaga zararangiye Uhoraho yashakaga ku kwigisha yuko,uwo yakunze amuha ubutunzi bwa banzi be buhishwe ahantu hibanga ho mu mwijima kugirango umenye yuko wambayeho umutoni uko niko Uhoraho avuga.

Nuko rero ntukangwe nakarimi keza agira kuko arukuvuga neza ndetse no guhanura ntawarusha Bizamporo Jeanine wakunze iby’iki gihe nka DEMA,nuriya rero ntagutangaze amagambo yose y’Imana ayo yagiye akoresha ugatangazwa nayo,suko ayakura ku mutima ahubwo nibwo buryo bwonyine akoresha kugirango abashe kwigarurira abo ashaka gucisha umutwe niyompamvu mwageze aho atongera kuyakoresha kuko yaramaze kubona yuko uzamutahura atangira kujya avuga macye ndetse nibyifuzo wasengeye agahamya yuko byakemutse yongera kubisubiza inyuma kugirango akuvangire akubwira yuko nta busubizo bya bonetse mu gihe we n’umutware we bashimye Imana bavuga ko bafite ishimwe rikomeye ku byo Uhoraho yabakoreye

Nuko rero tangira utegure ibimenyetso byuko ari ntasi[magigiri] w’umwakagara kugirango ashyirwe ahagaragara kuko igihe cyo guhabwa ubutabera agatsindwa nurubanza kirasohoye kandi ntakabuza yuko atazabura gutsindwa nurubanza agacirwaho iteka kuko yanze gukiranuka ahubwo agendera mu nzira za Balamu na Balaki maze bashaka kuvuma ubwoko butavumika.Nibwo Balam yahishuriwe yuko bukomeye nk’intare y’ingore ndetse bukagira amaboko nkayimbogo none nawe uko niko Uwiteka yakugenje bazemera ko Uhoraho ariwe mwandu wawe kandi ko yakugize umucanza wabari mu isi yabazima niko Uhoraho ategetse.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kumbwira riti,mwana w’umuntu,muri za magigiri zose za kugigiriye,uriya mudamu wo mu Burayi niwe muhanga wenyine wagerageje kuneka usibye ko nyine ntawugigira umwuka w’Uhoraho ariko ubundi mu bahanga bo ku isi yazamo cyane mubakoresha ikinyoma neza nubwo nta kinyoma cyiza kibaho.Nuko rero dore ishyerezo rya byose riri bugufi ngaho kora imirimo yawe ya nyuma uyirangize kuko Uhoraho yakugeneye iyindi mirimo kugirango umwana w’umuntu ashyurwe hejuru nk’uko Uwiteka yabigambiriye maze Uwiteka ahabwe icyubahiro.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ngiye kurekura inkota muri gakondo yabakiranutsi,ariko mbere yuko igera yo igiye kubanziriza mu gihugu cy’ISAMARIYA kugirango ubwoko bwanjye bumenye yuko ijambo ry’Uhoraho ryari muri wowe maze ibyahanuwe bibone gusohora.

Nkurunziza Peter asigaje iminota (3) na masogonda (3) agakurwa ku ntebe yihaye kumbaraga ze afatanije abadayimoni.Nuko rero isi yose igiye gutangara ntakabuza umwakagara azaba igikoresho cyo gukuraho Peter Nkurunziza narangiza ku nkorera umurimo maze nawe ahite yisangira basekuruza be bamuteye gukiranirwa akarwanya umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranautsi

Dore umwakagara asigaje iminota (7); namasogonda (7); akarekura intebe ya bukunzi maze umwuzukuru w’Umwami DAVID akima ingoma [Kigeli V Ndahindurwa] uwo nuwo mu bwoko bwanjye bwite nisigarije kugirango azaheshe icyubahiro Uwiteka Imana yabakiranutsi

Niyompamvu naguhaye inshingano hamwe n’Umulinzi w’ibyasezeranijwe kulinda Umwami wa gakondo yabakiranutsi,dore abamurwanya ni benshi ndetse nabo yagize kuba ibisonga bye,bitwikira ijoro bakajyenda murya isataburenge.Ikimenyetso ni uko bamwe muri bo bajya bamubwira yuko adakwiye ku kwemera ngo atwarwe nubuhanuzi uhanura kuko bafite impungenge z’uko Uwiteka Imana ukorera atazabura kubashyira hanze ibyabo bikamenyekana

Dore Nyir’uRwanda bajya bamwihererana bakamubwira amagambo menshi ndetse bakanamuvangira akenshi ariko nawe akabereka ko abumvise kubera ubuhanga n’ubushishozi yahawe n’Uhoraho dore njya nohereza umwuka wanjye nkamuhishurira byose uko biteye kugirango atazibeshya kuri ibyo bisonga bye kuko muri bo harimo abamurosera uko niko Uwiteka avuga.

None mwana w’umuntu wowe ujye wandika maze Nyir’uRwanda bazaajya bamusomera ibyo wanditse narangiza nawe azajya akora isesengura azajya yikuriramo ibikwiriye erega mwana w’umuntu nijye warinze Nyir’uRwanda kuko mufitiho umugambi naho iyo bitaba ibyo abagambanyi baba baramurangije cyera cyane ariko kubera ubugingo bwe buri mubiganza byanjye niyompamvu imigambi yabo yose bagambirira nagiye nyiburizamo

Nuko rero ujye ugira umwete wo kwandika ibyo ngutegeka kugirango bibashe kygirira umumaro benshi mu gihe gikwiriye kuko ntakabuza ntazabura ku kugororera ndabizi ko wahuye ni ntambara zikomeye cyane ariko nashimishijwe nuburyo utacitse intege ngo uve mu byizerwa ndabizi ko hari benshi baguciye intege ndetse bagashaka no guhungabanya ubugingo bwawe ariko nanjye nakubereye Uwiteka Imana ishobora byose maze nkwereka gukiranuka kwanjye nawe urabyishimira umenya yuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe

Niyompamvu nzakugirira neza izina ryawe nzariha icyubahiro muri iyi yabazima uzakugambanira nijye azaba agamabaniye,uzagutuka nijye azaba atutse ukwanga nijye yanga niyompamvu abanzi bawe nzabamaraho utazongera kubaca iryera mu bihe byawe byiza by’umugisha abana babo bazagupfukamiraa kuko ntazabura kuguha icyubahiro nkagirira neza nkakwitura kwihangana kwawe wagize mu butayu bw’IBABYLON ndabizi neza yuko ubwo butayu butari bworoshye pe warahizwe iyo ntabana nawe ubugingo bwawe buba bwararimbutse burira ubwoko bwanjye ububwire uti ibihe bigiye kwihuta kurusha uko byahutiga kugirango nsohoze gukiranuka kwanjye mu bwoko bwanjye

Nibyo urusaku rubaye rwinshi ndetse namarira abaye menshi kandi nta mutabazi bufite usibye Uhoraho wenyine,babwire uti ntawundi wabatabara usibye Uwiteka wenyine kuko gutabarwa guturuka k’Uhoraho gusa ntahandi naho abihaye amahoro mu gihe cyi byago abo mubareke kuko amahoro yabo ararangiye kuko bamaze kubona ibyo bakoreye kandi nabahaye umwanya uhagije baravuyarara bimara agahinda bica abanzi babo ndetse ntibashira agahinda ahubwo bongeraho na bene wabo maze bivuga ubutwari bukomeye cyane bumva yuko ari bo baremye isi ni juru

Niyompamvu kurimbuka kwabo kugiye kuba kugari cyane(Kunini) maze amahanga yose akazatangarira umwakagara kuko nakubwiye ko nzamuzamura nkamugeza mu bushori shori bw’INYENYERI narangiza nkamumanura nkamukubita hasi agakorwa nisoni kugirango azabere akabarore abazamusimbura bazumve yuko Uhoraho ariwe Mana wenyine ntayindi Mana bakwiye kuramya gusenga no kwiringira

Icyubahiro nahaye umwakagara nzagikuba inshuro (7) nimbaraga namuhaye nzazikuba inshuro (7) mu gihe cy’intebe ya bukunzi abazemera kugendana nanjye urumuri rwabo ruzaka iteka ni teka ryose kandi amazina yabo nta bwo azibagirana ukundi mu gitabo cy’ubugingo

Mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye butangire busengere Umwami uzasimbura Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,uwo Mwami yitwa [XUNB]kuko atazagendera mu nzira z’Uwiteka Imana kandi uwo Mwami azarwanya abahanuzi azahera kuri wowe Majeshi Leon agukure mu gikari cy’Ubwami icyo gihe uwiteka azahita nawe yigendera gakondo yabakiranutsi izahura namakuba akomeye cyane arimo indwara nibiza bikomeye kubera yuko azaha umwanya imbaraga zabacwezi zikongera gutegeka igicumbi cy’ubwami bw’uRwanda

Umujinya wanjye uzamumariho uburakari bwose kuko azaba akoze ibidakorwa kandi azaba anyuranije na gahunda y’Uwiteka Imana yawe.Nuko rero ubyandike kugirango aho aherereye mu buhungiro nawe abisome abimenye ejo ntazitwaze ko atamenye.Burira ubwoko bwanjye busenge kugirango nzagirire neza ubwoko bwanjye.Ndabizi uwo Mwami azishyira hejuru cyane azamera nk’Umwakagara nyamara azima ingoma atarakwiye kwima iyo ngoma abasenga rero nibasenge kugirango Uhoraho yikorere imirimo niko Uhoraho avuga.

Mwana w’umuntu,dore Abega nibamara gukurwa ku ngoma bakabona Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa yimye ingoma bazakoresha uburiganya bigire nkabicisha bugifi cyane bazazana impano nyinshi bazizaniye Nyir’uRwanda kugirango bigarurire umutima we nyamara nta kindi bazaba bgambiriye kitari ukwiyegereza ubwami kugirango amateka yabo mabi babone uko bayasibanganya maze bazakora ibishoboka byose kugirango basubire mu gisenge cy’UBWAMI BW’URWANDA

Bwira nyir’uRwanda uti,nuramuka wemeye izo mpano ubwami bwawe buzagibwaho igisebo kandi bazabwigarurira kububambura bizabagora nyuma y’imyaka nimyaniko muri mu buhungiro

Mu bwire uti,Uhoraho aravuze ngo,iyo miryango yarakiraniwe kandi yaciriweho iteka kuko batajya bagira imbabazi muri bo kuko buzuye igomwa nishyari ryo kugira nabi no kwifuza ibitifuzwa

Ese ko Uwiteka ariwe ushyiraho ubwami,kuki bahora bifuza ko bashyiraho ubwami bw’Abega?Uko niko Uhoraho abaza!Iyo miryango iravumwe cyane kubera kumena amaraso menshi atariho urubanza

Bariye ibitaribwa imfubyi nabapfakazi amarira yabo ahora imbere yanjye.Nuko rero mwana w’umuntu wandike ibyo ndabizi neza ko abadashimishwa nubwo butumwa bari buhite bahamagara Umwami bamubwire wakoze ishyano wandite ibitandikwa ariko nta banga rigihari kuko Uwiteka niwe utegeka kandi aburira ubwoko bwe kugirango ejo batazitwaza ko batamenye

Ndabizi neza yuko Umwami yakifuje ko ubigira ibanga ukaba ari we ububwira ariko sibyo kuko nshaka ko ubwoko bwanjye [rubanda rwe]bamenya ibihanurwa kugirango bamenye yuko Uhoraho ariwe uvuga akanakora akanategeka umunsi rero byasohoye icyo bazavuga ko Uhoraho yabanye nawe kandi umwuka w’Uhoraho uba muri wowe niko Uhoraho abitegetse.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar