HomeJusticeUbwongereza: Abasirikare bane bakurikiranwa ku terabwoba

Ubwongereza: Abasirikare bane bakurikiranwa ku terabwoba

Abasirikare bane[4] bakiri mu mirimo mu gihugu cy’Ubwongereza bafashwe n’igipolisi kibakurikiranyeho ibyaha by’iterabwoba no kuba abayoboke b’umurwi ugendera ku byiyumviro by’iki “Nazi”, National Action.

Abo bagabo barimo uw’imyaka [22] aturuka Birmingham, uw’imyaka [32] aturuka Powys, uw’imyaka [24] ava Ipswich hamwe n’uw’imyaka 24 w’i Northampton.Bose bafungiwe muri za kasho z’igipolisi cya West Midlands.

Igisirikare cyemeje ko bafashwe, kivuga ko gishyigikiye iryo perereza ryakozwe n’igipolisi.Umuvugizi w’igisirikare yongeye ati: “Bino n’ibyatohojwe n’igipolisi, ntibikwiye ko tuvuga byinshi kur’ibyo.”

Igipolisi cyavuze ko abo bantu bafashwe byateguwe kandi hakoreshejwe amakuru yatanzwe, ngo nta na kimwe cyadurumbanije umutekano w’abanyagihugu.”Cyavuze ko cyabandanije gisata mu yandi mazu”.

Umurwi National Action, w’intagondwa zitifuza kw’ibintu bihinduka, warihanijwe mu mwaka uheze n’umushikiranganji w’intwaro yo hagati Amber Rudd.

Kuba umuyoboke – cyangwa gusaba gushyigikira- umurwi ubujijwe n’amategeko ni icyaha gihanwa n’igifungo cy’imyaka cumi.Hari imirwi [71] imaze kwihanangirizwa n’ibiro by’ubwo bushikiranganji.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments