Mbona abakobwa binjiye mu gisirikare nigi Police cy’Umwakagara,mbona bajyanwa mu mahugurwa kugirango nibakurwayo bazajyanwe kuri wa musozi wubakiwe ibigande by’abatutsi batuha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yabakiranutsi.Nerekwa bahatinda cyane kuri uwo musozi,bakazakizwa no kumvira kwabo,ariko abatazumvira bakazakurwa kuri uwo musozi bamanurwa muri bwa butayu buri munsi yuwo musozi kugirango bamenye yuko Umwami Yesu Kristo,hamwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bagira neza niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo ebyeri zegeranye,imwe yari gakondo y’Umuhanuzi,naho indi,yari gakondo yarubanda rwagiseseka.Mbona umwe avuye muri gakondo batuyemo,aza kwiba amashanyarazi muri gakondo y’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,maze ndamufata mwambura (cable) cyangwa umugozi wamashanyarazi iwabo ahita azima kuko nahise nca wa mugozi bari barashinze mu isooko yurumuri rwanjye bakajya bacanira ubusa iwabo mu mazu kandi batarabisabiye uburenganzira bwabyo.
Ako kanya iwabo hahiduka umwijima,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ijambo ry’ubuhanuzi rigiye kugera ku iherezo kuri gakondo ya bakiranutsi mu gihe cy’ingoma y’Umwakagara.Ariko kandi iwawe uyu munsi ntabwo uri bubone amashanyarazi aturuka kumucyo wa bana b’abantu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore abashumba cyangwa ba Pastor(s) bafite ikibazo cy’uko bajyaga bigisha ijambo ry’ubuhanuzi kugirango bakiriya babo(Client)bemera ijambo ry’ubuhanuzi batazabacika bakigira ahandi cyangwa bakabaho bizera ubuhanuzi gusa kuko hariho abaretse kujya mu masinagogi basigara bitungiwe nijambo ry’ubuhanuzi wandika kuri gakondo yawe ibyamadini babishingukamo maze bibaha amahoro mu mitima yabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore igihe cyabo kirarangiye,ahubwo igihe cy’Umuhanuzi nacyo kigeze mu irembo ryo mu irango ya gakondo ya bakiranutsi.Kuko Umuhanuzi nawe agiye kwinjira mu isezerano yasezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango bimenyekane yuko akorera Uwiteka Imana nzima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abega na begakazi bajyanwa ku mpera z’ubutayu bwo mu majyepfo yuburengera zuba hafi ya Nyanja iherereye muburengera zuba bw’Africa.Mbona bajyanyweyo,banga kubwinjiramo neza basa nabashaka kujy’impaka,maze imvura ihita iramanuka ibanyagirana hamwe na za NKA zabo(abadayimoni)batunze igihe kirekire maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bajyanywe mu butayu buruta ubundi kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho ngo bihane imirimo yabo mibi,none baciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Nerekwa nibereye mu kumuhanda ngendangenda maze mpura na “NYAMPINGA”wawundi Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yavuze.Mbona yarikumwe nundi bari kumwe bagendana ndetse byanashoboka bakazibanira.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore “NYAMPINGA”asanzwe afite inshuti,ariko Uhoraho nta bwo ariyo nshuti yamuteguriye.
Dore muzahurira mu muhanda,kandi namara kugukubita amaso,azahita amenya neza ko,ari wowe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yamuteguriye.Ariko wowe nta bwo uzabitahura,kuko uzaba wibwira yuko muhujwe n’umurimo wateguwe n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe.Dore azakujya imbere akuyobore inzira yurugendo muzaba mufite,kandi azakwinjiza mu nzu(Isezerano)maze icyo gihe Numara kwinjira nubwo uzamenya ko uwo ariwe Uwiteka Nyiringabo yavuga.Nuko nkebuka inyuma ngo ndebe wa musore barikumwe mbona yasigaye mu muhanda aho nanjye narindimo ngendagenda maze ndabwirwa ngo,uwo musore yari yayobye kandi yaragiye kuba umujura kwiba ibitari bye,kandi byarashinganijwe nijambo ry’Uwiteka Nyiringabo Imana yawe niko Uwiteka avuze!