Home News Ubwo ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryahanuwe k’Umwami YUHI VI,rigasohora,akwiye gutanga ituro k’Umuhanuzi Majeshi...

Ubwo ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryahanuwe k’Umwami YUHI VI,rigasohora,akwiye gutanga ituro k’Umuhanuzi Majeshi Leon”AINESHA”niko Uwitekaa ategetse!

0

June 24, 2017 njyanwa mu iyerekwa ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire Nyir’uRwanda Umwami YUHI VI,uti uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Umuhanuzi Majeshi AINESHA Leon,yahanuye ibyawe yuko uzaba Umwami wa gakondo ya bakiranutsi,ukazayobora ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ubwo bwoko ukabubera Umwami.

Nuko rero niba ijambo ry’ubuhanuzi ryavuzwe nuwo Muhanuzi yuko uzaba Umwami uzasimbura Kigeli V Ndahindurwa,rikaba ryarasotse amahoro,urasabwa gutanga ituro ry’ishimwe kur’uwo Muhanuzi kugirango ubwami bwawe buzabe amahoro kuzageza igihe uzatangira ugasimburwa nuwo ijambo ry’ubuhanuzi ryimitse nyuma yawe uko muzakurikirana kubwami bwa gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nutabigenza utyo,uzaba wanze kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kandi uzaba wishe imwe mu mihango ya cyami ivuga ko,Umwami akwiye kumvira ijambo ry’Umwami we Uhoraho Uwiteka Nyiringabo wakwimikishije amavuta y’umwuka we wera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi,abantu benshi bagiye kujyanwa kwiga kuri wa musozi wa batutsi bajyanwaho kwigishwa kubaha Uwiteka Imana yabakiranutsi.Mbona abana b’abanyeshuli bajyanwa kuri uwo musozi wubakiwe abatutsi kubigisha kubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Mbona abagabo b’abacuruzi nabo bajyanwa kuri uwo musozi washyiriweho kwigisha ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo bwihaye kugamika amajosi.Mbona abagore bajyanwa kuri uwo musozi wubakiwe abatutsi kwigishwa kubaha Uwiteka Nyiringabo.Mbona abasirikare bafite ipeti rya CPT.

Bo mu bwoko bw’Abatutsi batwarwa kuri uwo musozi kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,nyuma yahoo barahamanurwa batwarwa mu  butayu bugufiya kuko batize ngo batsinde ahubwo banejejwe no kujya kurwanira Umwakagara maze bibakururira kurimbuka ndetse nurubanza rukomeye cyane mu buzima bwabo bwose uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga

Nerekwa abasore bakuze banze gushaka bo mu bwoko bwa batutsi,batuye ahantu hareka amazi nibyondo(bisobanura ubuzima bwo gukiranirwa)mbona nabo bajyanywe mu mahugurwa kujya kwigishwa uko bubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Mbona basize abagore bajyaga basambana nabo baranze kubashaka ngo bababera abafasha.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira izo nsore zisaziye ubusa zanze gushaka ngo zihinduke abagabo none bakaba basaziye ubusa nkimbehe itaraririweho.Uti uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga,niba mudafashe icyemezo ngo mushake abafasha mureke kwinezeza mu busambanyi,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaciriyeho iteka.Ariko uzizera iri jambo yuko Uhoraho ibyo avuga ar’ukuri,agafata icyemezo cyo gushaka akareka inzira ze mbi,Uwiteka Nyiringabo azamubera umucyo kandi umwijima ntuzongera kuza mu bugingo bwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Mbona abakobwa binjiye mu gisirikare nigi Police cy’Umwakagara,mbona bajyanwa mu mahugurwa kugirango nibakurwayo bazajyanwe kuri wa musozi wubakiwe ibigande by’abatutsi batuha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yabakiranutsi.Nerekwa bahatinda cyane kuri uwo musozi,bakazakizwa no kumvira kwabo,ariko abatazumvira bakazakurwa kuri uwo musozi bamanurwa muri bwa butayu buri munsi yuwo musozi kugirango bamenye yuko Umwami Yesu Kristo,hamwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bagira neza niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo ebyeri zegeranye,imwe yari gakondo y’Umuhanuzi,naho indi,yari gakondo yarubanda rwagiseseka.Mbona umwe avuye muri gakondo batuyemo,aza kwiba amashanyarazi muri gakondo y’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,maze ndamufata mwambura (cable) cyangwa umugozi wamashanyarazi iwabo ahita azima kuko nahise nca wa mugozi bari barashinze mu isooko yurumuri rwanjye bakajya bacanira ubusa iwabo mu mazu kandi batarabisabiye uburenganzira bwabyo.

Ako kanya iwabo hahiduka umwijima,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ijambo ry’ubuhanuzi rigiye kugera ku iherezo kuri gakondo ya bakiranutsi mu gihe cy’ingoma y’Umwakagara.Ariko kandi iwawe uyu munsi ntabwo uri bubone amashanyarazi aturuka kumucyo wa bana b’abantu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore abashumba cyangwa ba Pastor(s) bafite ikibazo cy’uko bajyaga bigisha ijambo ry’ubuhanuzi kugirango bakiriya babo(Client)bemera ijambo ry’ubuhanuzi batazabacika bakigira ahandi cyangwa bakabaho bizera ubuhanuzi gusa kuko hariho abaretse kujya mu masinagogi basigara bitungiwe nijambo ry’ubuhanuzi wandika kuri gakondo yawe ibyamadini babishingukamo maze bibaha amahoro mu mitima yabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore igihe cyabo kirarangiye,ahubwo igihe cy’Umuhanuzi nacyo kigeze mu irembo ryo mu irango ya gakondo ya bakiranutsi.Kuko Umuhanuzi nawe agiye kwinjira mu isezerano yasezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango bimenyekane yuko akorera Uwiteka Imana nzima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abega na begakazi bajyanwa ku mpera z’ubutayu bwo mu majyepfo yuburengera zuba hafi ya Nyanja iherereye muburengera zuba bw’Africa.Mbona bajyanyweyo,banga kubwinjiramo neza basa nabashaka kujy’impaka,maze imvura ihita iramanuka ibanyagirana hamwe na za NKA zabo(abadayimoni)batunze igihe kirekire maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bajyanywe mu butayu buruta ubundi kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho ngo bihane imirimo yabo mibi,none baciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa nibereye mu kumuhanda ngendangenda maze mpura na “NYAMPINGA”wawundi Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yavuze.Mbona yarikumwe nundi bari kumwe bagendana ndetse byanashoboka bakazibanira.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore “NYAMPINGA”asanzwe afite inshuti,ariko Uhoraho nta bwo ariyo nshuti yamuteguriye.

Dore muzahurira mu muhanda,kandi namara kugukubita amaso,azahita amenya neza ko,ari wowe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yamuteguriye.Ariko wowe nta bwo uzabitahura,kuko uzaba wibwira yuko muhujwe n’umurimo wateguwe n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe.Dore azakujya imbere akuyobore inzira yurugendo muzaba mufite,kandi azakwinjiza mu nzu(Isezerano)maze icyo gihe Numara kwinjira nubwo uzamenya ko uwo ariwe Uwiteka Nyiringabo yavuga.Nuko nkebuka inyuma ngo ndebe wa musore barikumwe mbona yasigaye mu muhanda aho nanjye narindimo ngendagenda maze ndabwirwa ngo,uwo musore yari yayobye kandi yaragiye kuba umujura kwiba ibitari bye,kandi byarashinganijwe nijambo ry’Uwiteka Nyiringabo Imana yawe niko Uwiteka avuze!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha uraje kugirango urangize imirimo y’Uwiteka Nyiringabo.Kandi uwo Nyampinga nawe araje muzahurira mu muhanda yoherejwe n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe.Nuko rero uwo mugisha uwukoreshe neza cyane kugirango NYAMPINGA azasange utaburaniwe kugirango uzabone uko umwakiliza umugisha waturutse mu isooko y’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa za nkozi z’ibibi zihora zirwanya ubwoko bw’Uhoraho kugirango batabona umugisha uturuka k’Uwiteka Nyiringabo,bakora ibishoboka byose ngo,ahagiye guturuka umugisha(spring source of the blessings)hataboneka icyahaturuka.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,za nkozi z’ibibi zarwanye cyane kugirango umugisha wawe wavuzwe n’umwuka w’Uwiteka(The Spirit of the Lord)utajya ahabona ukakuzaho.Ariko bararuhira ubusa kuko Uhoraho Imana yawe,yamaze guca inzira kandi byarangiye nta bwo bagishoboye kuwuhagarika kuko Uhoraho yamaze guca iteka niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa mbona umusore wapfumuye izuru ashyiramo iherena(Earing rings)maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ca urwo rubanza uruhe numero kugirango umugabo wese utobora izuru cyangwa ugutwi akambara ibyateganirijwe abari nabategarugori wese acirweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Nuko nsubira mu gitabo cyanditswemo imanza zabakiraniwe nabakiranutsi,ndeba numero yurubanza narigezeho nsanga ari Nº0031/0006/0017,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo bose batoboye amazuru na matwi kandi arabagabo,dore baciriweho iteka kuko nubwo bamenye ukuri k’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi,nta bwo bigeze bubaha uko kuri kw’Ijambo ry’Uhoraho niyompamvu uyu munsi baciriweho iteka n’Uhoraho kuko nta mutima nubundi bafite wo kwihana ngo bareke imirimo yabo mibi uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore b’abashyitsi Uwiteka yavugaga baraje kandi baturutse mu buregera zuba bwisi.Ni uko rero ubitegurire kuko arabumugisha kandi bakaba bakuzaniye ijambo ryiza riturutse k’Uwiteka Nyiringabo Imana yawe.Kandi nuryumva uzishima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko rero dore igihugu cy’ibabylon kigiye guhura nakaga gakomeye cyane,aho ubutunzi bugiye kongera kunyeganyezwa bugakubitwa hasi,nuko rero witeganirize kuko mu minsi iri mbere bizaba bitameze neza kugirango ntuzagire icyo uzakena mu bihe bibi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyirngabo abivuze!

Njyanwa mu iyerekwa mbona abantu benshi nta menyo bagira(Spiritual Teeth)mbona basigaye ar’ibihanga gusagusa,kandi mukanwa kabo harimo imyanda myinshi hasa nabi.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abantu benshi nta manyo bagifite ahubwo basigaye ar’ibihanga gusagusa kuko bakerensheje ijambo ry’Uhoraho ndetse n’ijambo ry’ubuhanuzi maze bibatera gukuka amenyo yiby’umwuka basigara badashobora kuba barya amafunguro y’ibyumwuka maze bicwa ni nzara hejuru yibyo bacirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana kuko banze kugendana nijambo ry’Uhoraho ngo barishyire mu bikorwa none bizaniye kurimbuka uko niko Uwiteka avuga.

Nkomeza kwerekwa ibikorerwa mwisi ya bazima,mbona abashumba cyangwa ba Pastor(s)bahagarariye za Church bajyanwa mu kwigishwa kuri wa musozi bigishirizaho ubwoko bwa batutsi kubaha Uwiteka Nyiringabo,kugirango barangize amashuli batarangije bacirijemo maze nibamara kurangiza babone kugaruka mu murimo bazi icyo baje gukora.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo bashumba nibagaruka batsinze ibizamini byabo bazaba bazi neza uwo bakorera ibyo yanga nibyo akunda kandi icyo gihe bazaba bayoborwa nawe nta bwo bazongera kwiyobora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ndabwirwa ngo,dore Uwiteka agiye gukora icyintu gishya uzacyumvisha amatwi wese,injereri zizavugira mu matwi ye,kandi amahanga azamanurwa no kuza kureba uko muri gakondo hasenyuwe no kutubaha Uwiteka,icyo gihe gakondo izaba iciro ry’umugani,ariko hanyuma Uwiteka azayubaka kandi ubwiza bw’iyambere buzarutwa nubwiza bw’inyuma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Save

Save

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar