Home News Ubwirakabiri muri Kenya,bwatumye ubushyuhe bugera ku kigera cya 16% haba ubukonje bukabije...

Ubwirakabiri muri Kenya,bwatumye ubushyuhe bugera ku kigera cya 16% haba ubukonje bukabije byari bikomeye cyane!?

0

Amakuru aturuka mu gihugu cya kena murwa mukuru wa Nairobi,avuga ko, uyu munsi ku wa sept 01,2016 hagaragaye ubukonje bukabije ubushyuhe bwamanutse bukagera ku kigero kigera kuri 16%,maze ubukonje buriyongera cyane bikaba byatewe nubwira kabiri gwagaragaye mu gihugu cya Tanzania ahitwa Iringa abantu bagiye kureba ubwirakabiri aho izuba rya rwanaga n’ukwezi icyo gikorwa kikaba cyagaragaye muri Tanzania gusa.

Inzara ikomeye muri Kenya(Ubuhanuzi)

Amakuru agera ku inyangeNews,dukesha radio bbc Swahili,aravuga yuko,mu gihugu cya Kenya mu ntara ya VISIWANI MOMBASA ko inzara imeze nabi cyane yatewe nizuba ryakomeje kwaka cyane bakaba batarigeze babona imvura.Ndetse hakaba harabaye umutekano mucye watewe nibitero bya Alshabaab muri iyo ntara.

Politike muri Kenya

Amakuru avuga ko,hitwa BOMETI mu gihugu cya Kenya,abanyamuryango bishyaka rya URP,riyoborwa na Visi President William RUTO bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ishyaka bari basanzwe babarizwemo rya United Republic Party URP banasenya ibiro byishyaka bavuga yuko iryo shyaka ridakwiye kwifatanya na THE NATIONAL ALIANCE TNA  iyoborwa na president Uhuru Kenyatta Muigai aho yifuza gusenya TNA na URP bagakora ishyaka rimwe ryali risanzwe ari ihuriro rya mashayaka yombi ya TNA na URP.

Governor w’intara ya BOMETI ukomoka mu bwoko bwa Abakalenjin akaba we avuga ko,URP niramuka yishize hamwe na TNA,azahita ava mu mushyaka rya URP riyoborwa n’icyegera cy’umukuru w’igihugu William Ruto agashinga irye ku giti cye.Amakuru avuga yuko,icyegera cy’umukuru w’igihugu kugirango yemere gushyigikira umukuru w’igihugu abe peresida nawe ahabwe umwanya wa visi perezida,ngo yahawe intonorano zigera kuri miliyari [19] z’amashillingi ya Kenya.Urumva rero agomba kubahiriza amasezerano kuko yaguzwe amashillingi ayo akaba yarahawe kugirango azamufashe kurangiza ikibazo cy’urubanza rwa ICC.

Abakurikiranira hafi politike yo muri icyo gihugu,abasesenguzi bavuga ko,icyegera cy’umukuru w’igihugu Ruto,ashobora kuzasubirana na RAILA Odinga bahoranye mu ishyaka rya ODM,mu matora yateje imvururu muri 2007/8,ibyo babivuga bashingiye ko,naramuka ashyigikiye Uhuru,atazabona uburyo yitoza kumwanya w’umukuru w’igihugu muri 2022 kuko bihwihwiswa yuko Uhuru ashobora kuzasigira umwanya GIDION MOI.

Kubera iyo mpamvu rero byatumye Ruto akoresha ubwenge bwo kwitandukanya na ISAAC Ruto umwungirije mu ishyaka rya URP,kugirango hazaboneke impamvu izatuma atandukana na Uhuru Kenyatta maze abone uko azahagarara kumwanya w’umukuru w’igihugu muri 2017.

Amakuru yatangajwe n’intekonshinga mategeko y’igihugu cya Kenya,yavuze yuko,yatangiyekwiga ikibazo cya matora azaba mu mwaka utaha wa 2017,uburyo bwo gukuraho abayobozi bakuru bashinzwe amatora bakababararezwe ibyaha byo kubogamira uruhande rumwe ndetse bikavugwa yuko bahawe intonorano.Nyuma yimyigaragambyo yahitanye abantu [25] bashyigikiye ishyaka rya ODM amakuru avuga yuko Obama yahise ahamagara UHURU amubaza impamvu abanyaKenya barimo bicwa nigipolice kandi baharanira uburenganzira bwabo.

Byatumye Uhuru amahagara Raila barumvikana nibwo ibyo yari yarahakanye ko IEBC itazavaho bitanyuze mu nteko nshinga mategeko,yagezeho arabyemera ko ikurwaho kandi bidaciye mu ntekonshingamategeko nk’uko biteganywa n’itegekonshinga rya Kenya.Abahanga mu bya politike bavuga ko,hashobora kuzaba impundika zikomeye cyane umwaka utaha ku buryo ubu kuvuga uko politike yicyo gihugu izaba imeze byaba ar’ukwibeshya cyane kuko hataramenyekana aho icyegera cy’umukuru w’igihugu yaba ahagaze kuko politike ihinduka umunota kuwundi nk’uko ibicu byo ku Ijuru bihinduka.Ikindi kandi akaba nta mwanzi ubaho muri politike ahubwo hahoraho inyungu iteka ryose!!!

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar