Home News Igice cya (39) cy’ubuhanuzi

Igice cya (39) cy’ubuhanuzi

0

 Aug 31,216 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cyawe cyo guhigwa bukware nabanzi bumusaraba kirarangiye uko niko Uwiteka avuga.Nyamara umurimo wawe usa naho urangiye kuko uhamagariwe indi murimo mishya kugirango Uhoraho agusohoreze ibyo yakuvuzeho niko Uwiteka avuga.

Nerekwa imishwi y’inkoko itambatamba iruhande rwanjye,ngiye kuyifata mbona ihungiye muri mu kazu zagenewe kubamo.Maze nshaka uko nazikuramo biranga(abadayimoni) bavutse baje gukorera mu isi,bahungiye mu buhungiro bwabo.

Nerekwa inkozi z’ibibi zinyurukankana zishaka kunyambura «Biscuits»umugisha waruturutse mu Ijuru bigeze mu kirere bizanywe ni ndege,birahagama nka bona abantu bazamukayo kubizanisha amaguru.Ariko dozeni zari zateganijwe kuzana ziza zituzuye!Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha uraje,ariko Uhoraho yawuhejeje mukirere kuko abadayimoni bari biteguye kuwusama.

Nuko mbona inkozi y’ikibi twiganye amashuri abanza kandi tukaba twari duturanye buri gihe ahora angendaho uko bwije uko bucyeye kubera bari baratwaye umugisha wacu hanyuma ndawugaruza bituma rero ahora yohereza imbaraga z’umwijima ngo arebe uko yakongera kuwusubirana.

Kuko bawutwaye mu w’ [1978] nyuma y’imyaka [38] nibwo Uhoraho yanshoboje kugaruza uwo mugisha bishe umuryango wanjye abavandimwe banjye haburagaho gato ngo nanjye bandangize!Ubwo mubona yiteguye kwakira uwo mugisha ndawumwaka turawurwanira twari ku nkengero z’ubutayu ngira umugisha ndawugumana.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abazimu na badayimoni bari biteguriye kwakira umugisha wawe,ariko Uhoraho awuhejeje mukirere kugirango ubanze umenye neza intambara urimo urwana nayo!Niyompamvu washyizwe hejuru mukirere kugirango nyir’ubwite nyuma yo gusobanukirwa ibyawo,abone kuwuhabwa uko niko Uwiteka avuga.

Igice cya (38) cy’ubuhanuzi

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,burya iyo umugisha watwaye n’inkozi z’ibibi,hanyuma ukagaruzwa mu maboko y’uwa wambuwe,hahita haba icyuho mu bwami bwa Satani na badayimoni kuko uwawuhawe atangira kubona yuko Satani nta mbaraga agira,bigatuma amutakariza ikizere kandi bidashoboka yuko yawusubizwa ubwo asabwa gusubira mukibura mwaka cyabadayimoni «Square one»agatangira bushya kuko ashinjwa yuko yananiwe kuwulinda niko Uwiteka avuga.

Niyompamvu abibwira yuko kugaruza umugisha byoroshye,baba bibeshya bisaba guhora imbere y’Uwiteka,gusa ikiza ni uko,ugenda werekwa intambara urwana uko urimo kuyirwana naho iba igeze.

Ntushobora kuyitsinda kuburyo bworoshye igihe cyose abakurwanya bakiriho,usabwa kwizera kudasanzwe.N’ijambo ry’Uwiteka ryinshi muri wowe rituruka mugusoma ijambo ry’Imana(Bible) bya buri munsi.Nerekwa umwuka w’ikinyoma usubiranam ubwawo utangira kwirwanya kuko amabanga yawo yamaze gushyirwa ahagaragara.

Nuko ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze  rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ikibi zigiye mu butayu nizimara kugerayo zizatangira gusubiranamo zitana bamwana. Umwe abwira undi ngo niwowe nyirabayazana niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uwiteka ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,akariro gacye na feli,dore bateguye umuntu wo kugufotora.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwo muntu bateguye (magigiri) aribujye ahantu ujya ukorera maze arebe niba ari wowe hanyuma agufate ifoto.Nuko rero ntiwirirwe ujyayo uyu munsi ubyihorere kandi uhindure maze ahasigaye basigare banamye bagutegereje uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abatuye isi yuko hagiye kubaho inzika y’inzara yigize kubaho cyere cyane,none iyo nzara ikaba igiye kongera gutera.Izahitana abantu basabiriza mu muhanda,abacyecuru bashaje ndetse izanahitana na Pastor b’abanyamurenge uko niko Uwiteka avuga.

Dore abagabo b’Abanyamurenge bazaba ibisambu kuko iyo nzara itazatuma baba abagabo bo kwiyubaha niko Uwiteka avuga.Cyane cyane abaPastor b’abanyamurenge nibo bazahura na kaga gakomeye cyane kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uhoraho avuze!

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,manuka ujye mu mulima w’uruzabibu hanyuma ngire icyo nkwiyerekera.Ndamanuka mu mulima w’uruzabibu mpasanga inkozi z’ibibi zihaye kwangiza gakondo ya bakiranutsi.Ubwo ndwana nizo nkozi z’ibibi mbona zihindutsemo inzoka nabwo ndwana nayo ndayica maze kuyica ihita ihindukamo agakoko gatambatamba nano nako ndakica,ako kanya mbona gahindutsemo intumbi ya Gwakwaya Jean Marie.

Nuko ndabwirwa ngo abadaimoni ba Gakwaya Jean Marie yakoreshega mu nteko y’ubwami bw’uRwanda bo mu bwoko bw’Abalangi na bacwezi bacirirweho iteka.Ntibazongera kubaho ukundi uko niko Uwiteka avuga.

Ngikomeza muri iryo yerekwa mbona mwishwa wanjye witwa MUKESHIMANA Jeannette nawe mbona asubiye kujya gushaka imbaraga mu nkozi z’ibibi kugirango yongere agarurirwe imigisha yo mu muryango wacu yari yaratwaye!Mbona yongeye gutangaho igitambo Umuhanuzi Majeshi Leon na murumuna we ariko biranga umupfumu wamuhaga izo mbaraga ananirwa kumugaruriza ubwo butunzi cyangwa iyo migisha yatwaye hanyuma ikaza gusubizwa ba nyirayo kuva aho ashyiriwe ahagaragara yuko akorana ni mbaraga z’umwijima.

Nuko ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,iki gihe ntabwo inkozi z’ibibi zizongera gutwara ubutunzi bw’ubwoko bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Kuko Uwiteka yatangiye guca imanza zitabera kandi arimo kurenganura abarenganye kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uhoraho avuga.

Nongera kwerekwa imyuka y’Inzika y’Izigo zishinzwe kurwanya ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana ikiranuka.Mbona iyo myuka ihunga uruzabibu zari zimaze igihe zararwigaruriye.Mbona noneho yaba nzika ya cyera cyangwa iya vuba yombi ifashe inzira irahunga kuko yarimaze kubona ko,Umuhanuzi yaje gukorera uruzabibu rw’Uwiteka,maze mbona iyo myuka ifashe inzira iromotse irarorongotana ikurwa muruzabibu gakondo y’Uwiteka Imana.

Sept 1, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara ashaka kwigarurira gakondo ya bakiranutsi.Ndetse yongeraho n’ISAMARIYA naho mbona ko ashaka kuhigarurira kugirango yitwe Umwami w’Isamariya n’Iyerusalem niko Uwiteka avuga.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hanura kandi uvume Umwakagara ndetse nabadayimoni be bose kugirango umuvumo uzamubere imifatangwe abure uko yigaruriye ISAMARIYA na gakondo ya bakiranutsi.

Ijambo ry’Uhoraho rimaze kumbwira icyo ngomba gukora,ndatangira ndahanura kandi ndavuma!Yewe Mwakagara ka Rwakagara ndakuvumye  mu izina ry’Uwiteka Imana ikiranuka haba mu isi no mu Ijuru.

Dore ugiye gutabarana,none ntuzahirwe muri iyo ntambara ahubwo izaguhindukirire umuvumo kandi izakubere ikiraro cyo kuva ku butegetsi dore igihe cy’Uhoraho cyo kwimika Umwami w’uRwanda kugirango abakiranaautsi bahabwe gakondo wigaruriye ukigira ikigirwamana cy’ubwoko bw’Uwiteka imana ya Abraham na ISSAC,YAKOBO na Majeshi Leon uko niko Uwiteka avuze!

Ndangije icyo gikorwa cyo kugaruza gakondo ya bakiranutsi,ndamanuka nerekera muri cya Kibaya kiri munsi ya gakondo ya bakiranutsi.Mpageze nsanga inkozi z’ibibi zateranye maze zimbonye zirampagurukana zishaka kurimbura ubugingo bwanjye!Maze ijambo ry’Uhoraho riramanuka rirambwira riti,hanura uvuge ibikomeye kubugingo bwawe maze urebe yuko Uwiteka atumvira gusaba kwawe kandi bigahita bikoreka.

Nuko mbwira inkozi z’ikibi nti,ubu bibaye saa cyanda z’amanywa ya nimunsi izuba ntabwo ririburenge Uwiteka atigaragaje uko ari we Uwiteka Imana nkorera uko niko mpanuye!

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira izo nyangabirama uzibwire uti,yemwe mwa nkozi z’ibibi mwe,mwafashe amazi muyabuza kumanuka mu gikombe cyo gukiranuka.Ariko Uwiteka aravuze ngo,mbabwire mureke ayo mazi amanuke mbone amazi yo kunywa kugirango nkorere Uhoraho Uwiteka Imana yanjye niko Uwiteka avuga.Nkimara guhanura maze mbona amazi zari zazitiye mbona zirayerekwa maze ndanywa nshira inyota maze nikomereza umurimo w’uhoraho nezerewe uko niko Uhoraho avuga.

Bimaze kugera amasaha ya nimunsi,ijambo ry’Uhoraho ringarukaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Inzika y’Inzigo ya KIBUKAYIRE Marie Claire yakomeye cyane.Dore abakagara bategeye mu mayira abiri,none urabe maso cyane kuko urugamba urimo kurwana rutoroshye!Rurakomeye cyane kuko ari urwanyuma.Buri gihe cyose intambara ya nyuma irakomera.

Dore Umwakagara akomeje kumutobera cyane amazi ye,agahinduka ibirohwa,none wigengensere cyane niko Uwiteka avuga.Bahereye mu gitondo barinze bageza nimugoroba bagikomeje kureba imihanda yose yuko baguca iryera,ariko bahebye!!!Wowe wongere wisubirire murutare uahamare igihe kuko nubundi imirimo ya ngombwa wayirangije kuko bari burare amarondo bagutegereje bareba yuko wacaracara uko niko Uwiteka avuga.

Dore Umwakagara niwe wa mwangirije kuko uriye mugore niwe yarasigaranye wenyine,yari yizeye yuko azarangiza gahunda zose zari zisigaye,kandi yarasigaje gato ngo agere ku gikorwa nyirizina cyo guhitana Umwami w’uRwanda nuko nyine Uhoraho yakoze ibikomeye nubwo umwana w’umuntu bigoye kugirango abimenye cyangwa abisobanukirwe naho ubundi biba baramurangiranye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga.

Sept 02, 2016 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za nkozi z’ibibi zirarambiwe none ziragiye.Nuko rero wikomereze imirimo yawe nk’uko bisanzwe kuko imigambi yazo uhoraho amaze kuyiburizamo uko niko Uwiteka avuga!

Dore umwakagara yabashyizeho presh cyane ko bagomba kugufata vuba bishoboka,ariko bamaze no kurambirwa guhiga umuntu udafite icyaha ahubwo wikorera umurimo we utarimo uburiganya ninayompamvu barambirwa ku guhiga bagerageza umunsi umwe cyangwa ibiri ubundi bagatanga report yuko wabananiye.

Kugeza magingo aya,ntabwo umwakagara arumva icyo uri cyo kuko yemera ubugome bwe cyane, kuruta uko yemera Uwiteka Imana.Na cyera na kare yavuze yuko adashobora byose!Ariko Uwiteka yaramuguteje ngo umuhagame maze amenye yuko Uwiteka ashobora byose,kandi ulinzwe nawe,nta cyo ashobora kuba uko niko Uwiteka avuga.

Kandi Uhoraho yemeye yuko ubabera ihwa rihanda kugirango nabaguhiga bamenye yuko,umuntu atalindwa na mafaranga kuko iyo biza kuba umuntu alindwa na mafaranga ntabwo magigiri mukuru Col.Karegeya Patrick yari gucibwa igihanga,ahubwo umuntu alindwa n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi iyo agufiteho gahunda.Ndetse niyo agukuyeho amaboko ye,nuko haba hari impamvu ziturutse k’Uhoraho kugirango bemenyekane yuko Uwiteka ari we ulinda umuntu atalindwa ni mbaraga za muntu uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa mfite urucundura rwa mafi,ndimo kuyagurisha hirya no hino,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,Uhoraho  agiye kuguha umugisha muri iyi minsi kugirango ubone uko ukomeza umurimo we niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umunyamakuru «ALLY YUSUFU Mugenzi»ukorera “itangaza makuru bbc gahuza miryango,urupfu ruramwegereye kandi ruramugose cyane bizaba bikomeye kugirango abashe kurusimbuka uko niko Uwiteka avuga!

Dore umwakagara amaze igihe kinini amuhiga kugirango amuce igihanga none uwo mugambi awugezeho nuko rero tangaza ubwo butumwa kugirango abamuzi bashobora kumubona vuba bishoboka bamuburire kugirango atabaze Uhoraho amugirire imbabazi naho ubundi akaba kabaye niko Uwiteka avuga.

Sept 04,2016 Ijambo ry’Uhorao rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cy’abaririmbyi baririmba atar’impano yabo kirarangiye.Ubabwire uti,Uwiteka aravuze ngo,buri muntu wumva akora umurimo w’uburirimbyi kandi atar’impano ye, nawe akaba yumva bitamurimo ahubwo abikora kubera imapmvu runaka,abishingukemo uko niko Uwiteka avuga.Kuko nibakomeza kuririmba kubera yuko yabihinduye ubucuruzi,igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo abakiranirirwa mu murimo w’Imana bagiye gukorwa nisoni ku karubanda uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umurimo warufite IBABLON irarangiye,none tunganya utwawe kandi witegure kuko Uhoraho agiye kujyana muri gakondo yagusezeranije uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore umusozi warumazeho igihe kirekire Uwiteka awugukuyeho kandi uwumanutseho uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore mwene so Pastor James Musoni wahumanijwe n’Intumwa ya Satani Muhirwa Paul Gitwaza,yarakize kandi namuhaye umugisha.Baramuhumanije kubera kumugirira ishyari ry’Umurimo namuhamagariye.Dore icyubahiro cyanjye kizongera kumwigaragarizaho waramubwiye yanga kumva abanza gutegereza yuko abwirwa na Satani kugirango abone kumva uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira iby’imigambi y’inkozi z’ibibi,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo,imbaraga zawo zimaze kurangira,wakwiritseho igihe kirekire ariko noneho uranesheje kuko wifuje kukwangiriza ibyawe byose ariko Uwiteka yakubereye umutabazi uko niko Uwiteka avuga.

Sept 5, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore haraye habaye inama y’inteko y’ibwami,ariko nta cyo yagezeho,ahubwo barengejeho uruho rw’amazi aho kugirango bacyemure ikibazo nyirizina,ahubwo barabizinzitse niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Nyamara dore yatangiye igaragaza ko,bashaka gukemura ibibazo birimo mu nteko.

Arikobigeze hagati bihiduka politike, batangira guhunga ikibazo nyirizina, kugirango kidacyemurwa kigakomeza kuremerera inteko y’Umwami kugirango inkozi z’ibibi zikomereze umurimo wazo nyirizina wo guteza akavuyo mu nteko y’ubwami bw’uRwanda uko niko Uwiteka avuga!

Nuko nerekwa ko,abagize inteko y’ibwami bacyeneye kumenya ibibazo byinshi ariko byabuze ibisubizo!Maze basaba uwayoboraga inteko,kubasobanurira neza uko inteko yaba ikorana n’ikinyamakuru www.inyangeNewss.com ,ariko umuyobozi w’inteko abura ibisobanuro bihagije byo gusobanurira abagize inteko,uko niko Uwiteka avuga!

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,dore basabye umuyobozi mukuru kuvugana nawe kubijyanye na makuru yandikwa y’abagize inteko y’ibwami,ariko nta bwo muri bushobore kumvikana kuko ikibazo atari wowe,ahubwo Uwiteka niwe urimo kwikorera imirimo ye!

Igihe cyose banyuranya n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi,ntabwo bazigera bagira umutekano na mahoro mu mikorere yabo uko niko Uwiteka avuga!Nuko rero wikomereze umurimo ubihorere kuzageza igihe bazemera gukora ibyo ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana risaba nibitaba ibyo,wikomereze umurimo wawe kuko muri bose nta numwe uguhemba ndetse nta numwe uzi ubuzima bwawe usibye Uwiteka Imana wenyine ukorera akaba ari we unaguhemba akalinda ubugingo bwawe niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga!

Inama bayitangiye bahagaze!Uwayoboraga inama,abonye ko,abantu bose bashyushye mu mitwe,agerageza gucisha macye,abagize inteko bumvise acishije macye,bibwira yuko hari umusaruro uribuvemo,bacisha macye.Abonye yuko bacishije macye,atangira kugenda abariganya gahoro gahoro kugirango batamubaza ibibazo byinshi afitiye igisubizo ariko akaba adashaka gutanga igisubizo kubera inyungu ze agambiriye kugeraho!?

Umugambi w’inama, kwar’ukuzimya umuriro umaze igihe waka mu nteko abagize inteko bibaza amaherezo y’ibi bintu,Umwami Kigeli V Ndahindurwa,nawe icyo yakoze,yazanywe no kuzimya umuriro nyamara ntiyawuzimije, ahubwo yarengejeho ivu,munsi hasigaramo umunyota ushobora kwaka umwanya uwari wo wose uko niko Uwiteka avuga!

Ibihanurwa byose nta na kimwe Nyir’uRwanda ayobewe,byose abyirengagiza abizi,ikibazo yifitiye ahanganye n’ijambo ry’Uhoraho,kumvira ijambo ry’Uhoraho,abakagara bamwumvishije yuko ngo,bidashoboka yuko ayoborwa n’ubuhanuzi,ngo byaba aragasuzuguro!Nyamara utayobowe n’ijambo ry’Uhoraho,ayoborwa nabadayimoni agakora ibinyuranye n’ubushakwe bw’Uhoraho bikazamuzanira umuvumo hanyuma atagishoboye kwikura mukagozi uko niko Uwiteka avuga!

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,hanura uvuge uti,Ambassador Karega Vicent,uzashake iyo werekera ubwo Umwakagara azaba avuye kubutegetsi,kuko wananiwe kubaha abantu n’Imana,ahubwo wubaha inda yawe.Dore ijambo ry’Uhoraho riragutunga agatoki yuko utubaha abantu,kandi ko,utagira ikinyabupfura mu bantu.Nuko rero wicukurire imva uzihambamo,kuko imana yawe nipfa,nawe uzapfa!Niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira amakuru y’umwakagara,maze rirambwira ngo,mwana w’umuntu,hari ahantu mu murwa mukuru wa Kigali,Umwakagara agiye gusenyera abaturage,ibyo bikaba muri bimwe mubimenyetso bya nyuma bizahita bimukura kubutegetsi uko niko Uwiteka avuga!

Dore abamotari bakomeje kwijujuta kubera akarengane k’Umwakagara,none Uwiteka amaze kumva urursaku rwa marira yabo,aravuze ngo,bwira abamotari bo muri gakondo uti,Uhoraho Uwiteka Imana yanyu,yumvise kurira kwanyu no gusenga kwanyu ,none agiye kubakiza uko kuboko kwa baremereye niko Uwiteka avuga.Kugirango ubwo muzabona abagiriye neza,muzamenye yuko ari we Uwiteka ubikoze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyirngabo avuga!

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntusohoke murutare,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo ya batutsi-Kazi,iragutegereje!nyamara niwowe ihiga kugirango irimbure ubugingo bwawe.Nuko rero umenye ubwenge umenye uko ugenza,ukore kwa kundi ujya ubigenza uko Uwiteka yakwigishije kugirango iriya mvura imanutse ibanze ihite nimara guhita ubone gukomeza urugendo uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko avuga!

Nerekwa mbona mpabwa imfunguzo z’ubwoko butatu [3] maze mbona niz’umuntu wazitaye,ndabwirwa ngo”Ninzitore kuko uwazitaye atazi agaciro kazoo,n’umumaro wazo” (Ubushobozi) ndazitora ndazifata ndazibika neza,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho akongereye ubushobozi bwo kumukorera kuko wanze ubugome ukanga gukiranirwa,ugakunda gukukiranuka nibihesha amahoro niyompamvu Uhoraho atazibuza ku kugigirira neza kugirango bimenyekane yuko ar’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka avuga!

 

 

 

 

Ubwo mva ahongaho ndamanuka nerekeza muruzabibu ngiye kureba ko rukoreye,nsanga rwamaze kuzamo uruteja rwatewe numwanzi ni njoro.Maze ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,urabe uretse gukuramo urwo ruteja,kuko ar’umutego watezwe n’inkozi z’ikibi,kugirango barebe umuntu uri buze kurukuramo”urwihorere izuba niriva,ntabwo ruzaba rugifite imbaraga,ahubwo ruzaraba icyo gihe nibwo uzarukuramo ururandurane nimizi yarwo yarwo uko niko Uwiteka avuga!

The Rhema word came to me, from above in heaven, and told me, son of man, read Psalms 4:4,and you will know what’s God says about you! Do not be controlled by anger, but think about it, overnight and keep silent says the Lord your God amen.

Mu gihe narinkomeje kwibera murutare,abakagara batanze hirya no hino,bahiga umuntu batazi uko asa,gusa bapfa kugereranya,ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,akaba karabaye,dore imperuka ya bahutu irageze,Umwakagara agiye gusiga amateka nk’uko yabivuze,kandi abahutu nibo bagiye guhinduka amateka ye,kuko azabarimbura bakazahinduka iciro ry’umugani muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Mu gihe gisa nk’iki,ubwoko bw’Abahutu bugiye kunyagirwa n’imvura yuzuyemo umuyaga izaba ihitana ibiti na mabuye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!!!

 

 

 

 

Mwana w’umuntu,mbariza ubwoko bw’Abahutu,uti ninde wabaroze!?Ese ibihanurwa murabisoma,mukananirwa kumenya icyo bishatse kuvuga?Ese mufite amatwi ntimwumva?Mufite amaso ntimubone?Uko niko Uwiteka ababaza!Dore hazapfa miliyoni [7] abanshi muri bo,bazaba arabahutu!

Nuko rero mumenye ubwenge mukize ubugingo bwanyu butazarimbukira mu manga y’umwakagara uko niko Uwiteka avuga!Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abahutu bagiye kwicwa na mata y’umujago banze kuyavirira babahaye umujago bibwira yuko bahawe amata,nyamara amata nyamata ateretse kuruhimbi rw’Umwakagara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,Mwana w’umuntu,dore natanzeho isi n’Ijuru,ho umugabo,ibizaba ku bahutu,bizabazwe bo ubwabo,na bana babo,kuko banze kumvira ijambo ry’Uwiteka ngo bakize ubugingo bwabo.Kuko ibigiye kubabaho,bimeze nk’ibyabaye ISODOMA N’IGOMORAH,kuko bagiye kuzibagirana mu isi ya bazima bizize kutumvira ijambo ry’Uhoraho,no gukunda intonorano z’umujago bahawe n’Umwakagara umwana wo gukiranirwa wavukiye kurimbura abantu Imana yiremeye badafatanije uko niko Uwiteka avuga!

Dore nshinze urubanza hakiri kare,kandi nakoze ibishoboka byose ngo mbaburire ariko barananiranye,nuko rero reka binjire mu mubare wabandi bose bajye bafatanya agahinda ko kwibuka ababo bazize umujago w’Intonorano z’Umwakagara kugirango bizamenyekane yuko Uuhanuzi yarabarimo ariko bakanga kumwumvira ngo bakize ubugingo bwabo uko niko nUwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwoko bwanjye bwishwe no kutizera,kuko kumenya ko baramenye kandi na nubu baracyabwirwa kuzageza igihe bazarimbukira ariko inda nini bayiguze ubugingo ngo barashaka kubaho neza igihe gito,ubundi bakarimburwa ubushye inzabibu zarumbye zikabura imvura zikarimburwa kugirango haterwe izindi uwo niwo mugani Uwiteka abaciriye kandi ubwo birenge niwowe ubwirwa! Hoseya 4:6

Njyanwa mu iyerekwa,mbona inkozi z’ibibi zihetse inzoka mubitugu no mugongo,yari inzoka ykiziramire,bayikubiranije umubiri wose.Maze imbere yabo haturuka umugabo usa nuje abasanganira aje kubakira,mbona bamuhaye igihe cyo hepfo,kugirango umwe ajy’imbere undi ajy’inyuma.

Mbona wa wundi waruje abasanganiye,akuyemo inkota nini cyane isa niyajye,mbona aciyemo igiciyemo ibice [2] uwimbere akomeza kugenda yibwira yuko bakiri kumwe naho,undi yanyuze izindi nzira.Ahubwo yumva ibintu bimeze nk’amazi bumugwaho arebye asanga yacitsemo (Inzoka) kabiri.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ubonye iherezo ry’ubugome,ubwicanyi bw’uyu umunsi?Ndasubiza nti YEGO!Nabibonye!

Nkomeza kwerekwa ubugome bw’inkozi z’ibibi,mbona ko zimaze kurambirwa aho zari zitegereje Umuhanuzi ngo zimuce igihanga.Mbona inyenzi zari zitegereje zihinduranije imyenda zambaye civilians imyanda ya giturage.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,reka babanze beyuke maze ubone kujya gukora umurimo kuko badashobora guhagarara ngo bategereje umuntu batazi aho aturuka uko niko Uwiteka avuga.Kandi wirinde ntufungure telephone kuko niyo ibayobora antenne uherereyeho ubanze ukore umurimo hanyuma nurangiza ubone gushyiraho telephone kandi ukoreshe amasogonda macye kuvugana nuwo muvugana uko niko Uwiteka agize!

Dore bazajya baguhiga mbateze kurambwirwa maze bazajye babikora nk’umuhango kugirango bashebuja batabona yuko banze gukora umurimo bashinzwe,hanyuma bajye bajyaho bahagarare bashake umuntu batazi iyo ava niyo aturuka cyangwa iyo yerekera.Maze nimara kubona amasaha agiye,bazajya bahita bitahira barmabirwe ubwo nawe nibwo uzajya usohoka murutare uhite ujya kumurimo wa data uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Mwana w’umuntu,dore Umwami w’Urwanda arababaye cyane ngo kuko wanditse inteko ye,ukayishyira ahagaragara,yanze kumvira ijambo ry’Uhoraho nawe ntuzamwumvire kuko uwamuhaye ubwami,niwe wakugize kuba Umuhanuzi.Ariko niumvira ijambo ry’Uhoraho,nawe uzamwumvire uko niko Uwiteka avuga.Kuko nuramuka umwumviye kandi we atumviye Uhoraho Imana ukorera,azagukoresha amakosa cyangwa ibyaha bizaguteranya n’Uwiteka Imana yawe ukorera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi avuga.

Sept 6,2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwoko bw’IBABYLON bwitwa “ABAKIKUYU”,ni ubwoko bwavumwe kandi budafite ibyiringiro byo gukira.Ni ubwoko bukunda amashillingi kurusha uko bikunda ubwabo cyangwa uko bakunda ubugingo bwabo.

Ni ubwoko naho wabwigisha ntabwo bushobora ku kumva kuko bwemera ubutunzi kurusha icyintu cyose kibaho uko niko Uwiteka avuga!Naho nahagurutsa undi Muhanuzi uturutse mu bwoko bwabo,ntabwo bashabora kumwumva ahubwo bamuhitana kuko amatwi yabo yumva ijambo ishillingi ntabwo Imana “GAYI”bavuga ntaho rihuriye nimitima yabo niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona igiti kigaye amashami kiri kuruhande rw’inzira, mbona ukuboko k’Uhoraho kuraje kuragitemye kigwa hasi gahoro gahoro nta muyaga ugihushye kugeza kigeze hasi neza cyitonze. Icyo giti,cyari mugikombe cyo munsi ya gakondo ya bakiranutsi munsi ya gakondo hagati a gakondo nigikombe hanyuragamo ruhurura itambitse uko niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,kiriya giti wabonye,cyakuze kikagara amashami yacyo hanyuma kikuma amababi yacyo,n’ubutegetsi bw’Umwakagara bumaze gusaza akaba ariyompamvu nariya mashami ya cyo amaze kuma!

Kuba wabonye ukuboko k’Uwiteka kwatemye kiriya giti,kikamanuka gahoro gahoro,kugera kigeze hasi,kandi uko cyamanukaga ninako cyagendaga kiba kirekire.Umwakagara agiyegucibwa igihanga ku buryo bworoshye cyane,nta nubwo bizagorana kumuca igihanga!Ariko izaba inkuru ndende mu isi ya bazima kuko Uhoraho yaramuzamuye amukorera izina mu isi ya bazima kugirango aziheshe icyubahiro imbere ya mahanga uko niko Uwiteka avuga.

Igiti wabonye giteye iruhande rw’inzira,n’ubutegetsi bw’Umwakagara buri aherengeye aho buri muntu wese abasha kubwitegereza,amababi yacyo yamaze kuma,n’uburyo he bwamaze gushira mu butegetsi bwe,hasigaramo ubusharirwe!Kuba igiti cyarahoze ari kirekire hanyuma kikaza kugenda kiba kigufi!?N’ubutegetsi bwagiye bushiramo imbaraga kurwego mpuzamahanga kugeza igihe busigaye butakirenga umupaka wa gakondo ya bakoranutsi.

Abanyamahanga bari babushyigikiye,bamaze kubukuraho amaboko na maguru.Byatewe ni uko yahinduye itegekonshinga,bituma bamukuraho amaboko birinda yuko bashyirwa mu itangaza makuru bavuga yuko bashigikiye umunyagitugu.Ikindi ni uko hakozwe filme mbarankura “documentary film”yakozwe nikinyamakuru cya bbc maze igashyirwa ahagaragara bigatuma ibihangange byose byamushyigikiraga bisubira inyuma kubera gutinya ko bazitwa ko bashyikiye umuntu wateje genocide igahitana abaturage yitwa ko ayoboye uyu munsi.

Umwakagara ntambaraga asigaranye zatuma yaguma kubutegetsi,niyompamvu wabonye igiti cyahanuwe kikagwa gahoro gahoro kurinda kigeze hasi.Ndetse nakurwaho ku butegetsi,ntagitangaza cyangwa induru zizavuzwa na mahanga.Ahubwo amahanga yose azicecekera yigire nk’aho nta cyabaye,nyamara icyo gihe,abantu bazaba babagwa kuruta uko inyamaswa zibagwa.

Sept 6, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nakugize amaso ya NyiruRwanda,kandi dore ngiye gusohoza ibyo navugiye mukanwa kawe kugirango Umwami w’uRwanda,amenye yuko umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi ari muri wowe uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Nyir’uRwanda namara kubona ibyo wamuvuzeho byose bisohoje mu mahoro,nibwo azamenya yuko uri Umuhanuzi w’Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Icyo azaguhamagara muvugane ibijyanye n’umutekano we kugirango ubwami bwe Uwiteka yamugize umulinzi mukuru wabwo bubone ihirwe k’Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka avuze!

Nkomeza kwerekwa ibindi bintu bitandukanye birimo gukorerwa mu isi ya bazima,mbona mu gihugu cy’IBABYLON nerekwa umunyapolitike RAILA Odinga imbaraga ze zirushaho kwiyongera ndetse mbona atangiye kwiyamamaza hakiri kare mbere yuko gahunda nyirizina igera niko Uwiteka avuga.

Ubuhanuzi n’imbaraga zitegeka isi na bayituye bose,nta cyintu na kimwe gishobora kubaho mu isi kitabanje kunyuzwa mu buhanuzi.Cyaba ikiza cyangwa ikibi,nta nakimwe gishobora gukoreka kidahawe uburenganzira cyangwa uruhushya nubuhanuzi bw’ijambo ry’Imana (Bible) cyangwa Rhema word (bivuze ubuhanuzi buje direct buturutse mu Ijuru) bwo muri icyo(Generation) cyangwa icyo kinyejana.

Abantu rero bari bamaze imyaka myinshi bagendera mu buhanuzi bwahanuwe cyera bakabona ibyahanuwe birimo ku basohoreraho,bakibwira yuko ari bwo buzima basanzwe babamo ariko sibyo!

Njyanwa mu isi y’umwuka nerekwa muri hakondo ya bakiranutsi,mbona basahura gakondo icyintu cyose gishoboka,mbona baragafashe barasahuranwa kuko bamenye yuko igihe cyo kwima ingoma k’Umwami w’uRwanda kigeze.Nerekwa uburyo bamara gusahura ibyari bitunze abanyagakondorero,gahita basenya ibyari bibatunze nk’aho batazongera kubikenera.

Nerekwa abo bose basenye gakondo barangiza bakihungira, kandi basize bakoze amarorerwa,mbonamo n’abahutu bajyanwa kuburanishwa ICC THE HAGUE mu gihugu cy’UBUHOLANDE,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abahutu bagiye kongera gukora ishyano!Hagiye kuba intambara maze abahutu bahite bafata imipanga baduke mu bantu babateme kandi nyamara izaba aril eta ya batutsi,ariko nimara gusenywa izica abahutu,maze nabo birwaneho nyuma y’intambara bose bazashyikirizwa ubutabera uko niko Uhoraho avuga.

Nerekwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’umwukagara batahuka baza banezerewe,mbona imbaraga z’Uhoraho (Umwuka w’Imana) ubamanukira hamanuka ububyutse bukomeye cyane!Abantu bazuzura umwuka wera,bakoreshwe ibikomeye cyane biteye ubwoba.Ariko abazaba batarihannye bafite inkovu z’umwuka w’ikinyoma,ntabwo imbaraga z’Uhoraho zizabazaho uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gakondo yabaye umusaka,Umwami namara kwima ingoma,nibwo izongera gukorerwa kugirango yongere itungane isubirane uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.Mwana w’umuntu,hanura uvuge uti,dore Umwami w’uRwanda namara kwima ingoma,abakobwa bagumiwe bazashakwa,kandi bazikora imugongo,kuko umwuka w’inzigo wababuzaga guheka bakikora mu mugongo nk’abandi bose,igihe cyawo kizaba kirangiye uko niko Uwiteka avuga.

Uhoraho azatanga umugisha nta muntu uzongera kwigunga ngo yabuze urubyaro kuko imbaraga z’Uhoraho zizaba zaramaze kumanuka zikorere imirimo w’Uhoraho kandi abakiranutsi bazashima Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko UWiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwami nibumara kugaruka bugasubira muri gakondo ya bakiranutsi,gakondo nzayiha umugisha kandi buri muntu wese uzaba yaragendeye mu nzira zo gukiranuka,azahabwa umugisha.Kuko izina ryanjye rizigaragariza ubwoko bw’Uwiteka kugirango bumenye yuko Uwiteka agira neza uko niko Uhoraho agize!!!

Sept 8,2016 iambo r’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara agiye gutanga amapeti nkutnga amazi,kugirango ingabo ze zigire morare zishobore kurwana urugamba rugiye gutangira uko niko Uwiteka avuga.Dore afite ubwoba bwinshi cyane kandi bukomeye cyane kuko yamaze kubona iherezp ry’Ubuzima bwe uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Nerekwa banyampinga  na basore biga za kaminuza bahabwa kurya ibigori(ibigeragezo byihuse) nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urubyiruko rwanze guhunga ngo rukize ubugingo bwabo,none bagiye gushyirwa mu ntambara badateze kuzazitsinda kandi ishobora no guhitana ubuzima bwabo niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane ringaniriza,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore  Rupfu anejejwe ni uko igihe cye kigeze cyo kujya gusarura aho atahunze,kubera abantu banze kwiringira Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nerekwa abavugabutumwa bwiza bakiri batoya,nabo bahabwa ubwo butumire bw’urupfu!Nerekwa abakobwa beza bo mu bwoko bw’Abatutsi-kazi,b’abanyarwanda n’Abarundi-Kazi,nabo baabwa ubwo butumire bwa Rupfu!Mbonamo n’inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abarozi batangiye uwo mwuga bakiri abasore n’inkumi nabo baabwa invitation y’urupfu!!!

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyarwanda na Barundi baraburiwe,ariko banze kwizera ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero tangariza abanyarwanda na Abarundi ubabwire uti,mugiye kuronka umushyitsi ukomeye wicyubahiro witwa Rupfu,akaba aturutse mu gihugu cya kure,akaba aje gukora ibirori n’umugeni wa Kristo kuko yahawe ubutumire akabwemera!Nuko rero mwitegure mu mese ibishura byanyu kugirango mwemererwe kwinjira mu bukwe bwa rupfu akaba aje gutwara umugeni wa mwana w’intama!

Usibye yuko,hariho abemeye kujya mu birori kandi batahawe ubutumire kuko batigeze batunganya imyenda yabo yo kujya mubirori,ariko ntawababuza kuko burya ubukwe bugira abantu benshi abazanywe no kuvumba,nabandi baba bazanywe no kwihera ijijo.Abo bose rero baribakwiye kwiyeza no kwitungana ariko ubwo biyemeje kuza uko bameze,nta kibazo bazakirwa bemererwe kunyura kumupaka w’igihugu maze bambuke ya Nyanja ya rupfu bigire ahacecekerwa hataba imiruho yo mu isi uko niko Uwiteka avuga!

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urusengero rwa VIVANTE rwo mu gihugu cy’UBURUNDI ruhagarariwe na Pastor EDIMO KIVUYE rurarangiye!Kuko uwo mu Pastor yakunze gukiranirwa,amaso ye akayahanga ibyi’isi,aho kuyahanga Kristo,kandi akaba yaraciye imanza zibera,niyompamvu umugisha yabonaga muri iryo dini atazongera kuwubona ukundi.Dore yirirwa yaca abakiristo amafaranga ndetse na mature ubwayo nta kimuhaza,none asigaranye abantu bacye bashoboka murusengero rwe.

None inzara irinjiye kandi izabazengereza kugirango bamenye yuko ibyo bakoze byose binyuranye no gukiranuka,ko byababaje Uhoraho kuko barenganije abapfakazi nimfubyi,nicyo gitumye Uhoraho azamura uburakari kugirango ahorere abapfakazi nimfubyi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zirimo Ernest utuye ku Gisenyi,akomeje umwuga wo kuroga kandi ari mu itorero rya ADEPR,ndetse nundi mwakuranye witwa Kamanzi Vicent Narsis nawe ari mu idini cyangwa itorero,dore bakomeje umwuga wo guhumanya ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Bagerageje ku koherezaho imyuka mibi,ariko isanga igihe cyawe cyo kugirirwa nabo cyararangiye!

Nuko ndabwirwa ngo,dore nabo bahawe ubutumire bwa rupfu kuko bagiye gutaha bya birori byahanuwe n’Umuhanuzi w’Uwiteka kugirango baruhurwe imiruho yo mu isi bajye ahacecekerwa bazategereze urubanza rw’Uhoraho mu gihe cy’IMPERUKA niko Uhoraho Uwiteka avuga!!!

Mbona abadayimoni bo mu bwoko bw’imbogo,bamanuka mu butayu bugufiya,mbona ko bahahuriye na mwuka w’ikinyoma.Maze babadayimoni kuko bari bashonje cyane kandi mu butayu akaba nta bwatsi bwari buhari bwo kurisha,ubwo za mbogo zadukira za HENE(umwuka w’ikinyoma) maze zirazica.Mbona abakoreshaga babadayimoni bo mu bwoko bw’IMBOGO,abadayimoni bakaze cyane,nabo babahukamo bajya kuzitera amacumu.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore yaba abadayimoni,yaba wa mwuka w’ikinyoma,yaba bashebuja bakoreshaga iyo myuka yose ya Satani.Baciriweho iteka kuko batazongera  ukundi igihe cyabo cyo kubaho mu isi yabazima kirarangiye uko niko Uwiteka avuga!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore kubera abantu wasengeye bakabona igitangaza cy’Imana,abanyababylon bo mu bwoko bw’Abakikuyu n’Abakamba,dore bagiye kuzajya birirwa kuri telephone yawe baguhamagara ngo ubasengere kubera abo wahanuriye babonye ibitangaza by’Uhoraho niko Uwiteka avuga!

Ibitangaza bikomeye [2] Imana yakoze mur’iki c’umweru twatangiye cya mbere cy’ukwezi kwa Nzeri 2016 mu gihugu cy’IBABYLON.Nahuye n’umudamu witwa FAITH wo mu bwoko bw’ABAKAMBA, urwaye SIDA.Akaba yaranwaga ya miti ya SIDA yitwa ARV,ariko ikaba yarimaze kumuganza ubona koi biro bye byagabanutse ku buryo bugaragara.

Mu byukuri uwo mudamu nimwiza pe!ntaho wamunenga ngirango ninayompamvu yarwaye iyo ndwara.Ubwo naringiye mu biro bye,hari ibyo ngiye gushakayo!Ariko sinibukaga yuko Imana amwbwiye yuko ndibuhure n’umudamu urwaye SIDA!Kuko nari nabibonye mu iyerekwa. Maze Imana imbwira yuko arwaye SIDA kandi nimusengera ari bukire.Ubwo jyewe naringiye muri gahunda zanjye kandi niwe wagombaga kumfasha agakemura ikibazo narimfite.

Yanyakiriye neza bitewe ni uko yambonaga nambaye yabonaga ndumukire uje ahongaho muri gahunda anyakirira ahantu hiyubashye,ubwo mubwira ikingenza vuba bidatinze yahise acyemura ikibazo cyanjye!

Ubwo amasaha yo gufungura aba arageze,mbona ko ntashobora kujya gushaka amafunguro jyenyine kandi uwo muntu mudamu yanyakiriye,ubwo namusabye ko tujyana gushaka amafunguro dore aho hantu nari umushyitsi,ntahazi neza.Ariko za restaurant zari imbere yahoo akorera.

Ubwo turimo dufungura,nibwo yambwiraga yuko arwaye SIDA,mpita nibuka yuko Imana yambwiye yuko ndibuhure numugore urwaye SIDA.Mubwira uko Imana yambwiye duhana gahunda yo kumusengera,ariko igitangaje kuva twatandukana ntabwo yongeye kunywa imiti ya ARV,nyuma yahoo ndamusengera ubu akaba yagiye mu masengesho yo gushima Imana azamaramo iminsi [3] ko yamukijije uburwayi bwa SIDA.

Aug 31, 2016 nibwo Imana yambwiye kubwira umuntu winshuti yanjye w’umunyababylon witwa MURITH twabanye muri gakondo ya bakiranutsi.Akaba akora ubucuruzi ibabylon,Imana imbwira kumubwira yuko agiye gufungwa kandi ko,azavamo atanze ingwate ya madollar igihumbi $1000.Kuri uyu mugoroba wa taliki ya 07 Nzeri 2016 yampamagaye ari muri gereza ambwira yuko ejo bazamujyana murukiko kandi ko azafungurwa ari uko atanze ibihumbo 100.000.00 kshs by’amashillingi y’IBABYLON.

Bitewe ni uko atazi uko nd’Umuhanuzi ariko akaba aziko nd’umunyamakuru,nanjye sinigeze mwibwira kuko iyimpano yanteje akaga gakomeye bityo umuntu utanzi,sinshobora kumwibwira,kuko mbanzi yuko amaherezo azahinduka umwanzi wanjye!Bigatuma nicecekera abatanzi tukabana gutyo! ubwo yambazaga nimba nkorana n’Imana!Nibwo namubwiye yuko nkora umurimo w’ubuhanuzi mu itangaza makuru arumirwa maze ansaba ko twazabonana namara kuva muri gereza.

Gusa har’umuntu umwe twigeze kujyana muri matatu twicaranye,tuviramo ahantu hamwe,twinjira muri cyber café imwe,twicarana na none ku ntebe zegeranye nk’uko twari twicaye muri matatu.Uwo mudamu byamwanze munda arambaza ati,waba uri Pastor?Ndamuhakanira!Ariko aransubiza ati,nubwo uhakana,ariko no kuvuga kwawe kuragaragaza yuko ur’umukozi w’Imana.

Mbonye ko yantahuye,nibwo namubwiraga gusoma ubuhanuzi bw’ICYONGEREZA bwitwa «The world Prophecy of Majeshi Leon….»Bene data bakundwa,har’ibintu umuntu atabona uko yasobanura,Imana ninyabuntu kandi igirira umuntu Ubuntu bwayo uko ishaka.Bitangaje cyane kubona nsengera umuntu urwaye SIDA agahita akira ako kanya,kandi hari abandi nasengeye bafite ibibazo na bugingo nubu bakaba bataraabona igisubizo!Niba biterwa n’ubushake bw’Imana,niba biterwa nurukundo uwo muntu akunda Imana,simbizi!Cyakora bizwi na Kristo Umwami wabakiranutsi!

Bene data bakundwa ntushobora gusaba impano cyakora ushobora kuyifuza Uhoraho yabona ko bigukwiriye akaba yayiguha.Ariko ubanza Imana umuntu ayivukana nkurikije uko navutse ni uko nakuze,ntekereza yuko umuntu ayivukana wenda sinagize amahirwe yo gukura ndiruhande rwa mama wenda ahari nari kuzajya mu bwira ibyambagaho byose ndi muto ahari narikuzamenya uwe ndi we nkiri muto,ariko byantwaye igihe kinini n’umwanya munini kugirango nzimenyeho impano mfite.

Maze kuyimenya ntabwo nihituye kumva muri jye,yuko ishobora kungirira umumaro imfitiye uyu munsi,ahubwo amaso yanjye nayahangaga iby’isi nkibwira yuko ari byo byangirira umumaro.Ariko uko nashakaga iby’isi ninako byarushagaho kumba kure!Kugeza igihe naje kwicara hasi njya mu masengesho maze nsaba Uhoraho kumbwira icyerekezo cyanjye nibwo Imana yatangiye kunibutsa amayerekwa yose nahawe uburyo nzanyuzwa mu butayu hanyuma yo kurangiza ubutayu nkabona kuzakorera Imana ndigikoresho gifitiye nyiracyo umumaro.

Rero ndabinginze abatarasubizwa mujye imbere y’Uhoraho,mu mwinginge mu mubaze icyerekezo cy’ubuzima bwanyu,kandi mu mwibutse yuko amaze imyaka [3] aca imanza zitabera,maze nawe umusabe aguhe ubutabera.Ikigaragara Imana igira uburyo ifitiye abantu bayo,ushobora kuba utari mu bantu bayo bitewe nuko umeranya nayo.Ndumva arinshigano zawe kuba wayibaza kuko uyibajije wese iramusubiza maze ukamenya buryo ubuzima bwawe buhagaze!

Jye nigeze kuyibaza nti,Mana ko numva ngukunda kurusha uko ukunda?Icyatumye nsenga gutyo,sinigeze mbona urukundo rwayo igihe cyose narintarahishukirwa kuko urukundo rwayo,narureberaga mu byisi,nkibwira yuko ariho rugaragarira.Nyamara ntabwo byari ukuri bitewe ninyigisho twigishijwe na bafarisayo.Ariko maze guhishukirwa uburyo yandze kandi akankunda kurusha abantu bose batuye isi.Nahise menya urukundo rwayo ko ruruta urwo nyikunda!!!

Nigeze gusenga isengesho rimwe ndayibwira nti,Mana kuki wandemye?Ubu ubona maze iki mu isi yabazima?Iryo sengesho narisenze kenshi nshaka kuyibwira yuko nagombye nanjye kugira icyo nkora mu isi ya bazima.Nyuma y’igihe,igiye kunsubiza,irambwira iti,uzankorera!Ibyo numvaga bidasobanutse kuko narimaze kurambirwa umurimo w’ubushumba (Pastor) kuko nabonaga aruguhangayika gusa ninayompamvu jyewe nawukoze nikorera nindi mirimo ya maboko kudoda ihema.

Nibwo rero ubwo nari kumusozi wa Kampala bita prayer mountain,Imana yampaye impano yo gusengera abasazi na SIDA bigakira,ariko kuva nahabwa iyo mpano,byarangoye kubyizera ko bishoboka ndetse,sinigeze nkoresha izo mpano.Nyamara kwirukana abadayimoni kuko nari narabikoze numvaga yuko byoroshye cyane kwirukana abadayimoni kurusha kwirukana abadayimoni bibisazi nyamara byose arabadayimoni.Umwana w’umuntu aragoye cyane kwizera Imana.Aho niho naje gusanga yuko kwizera twigisha abantu ntaho guhuriye no kwizera Imana yo mu Ijuru.

Nyuma y’imyaka [7] nibwo impano yo gusengera SIDA nyikoresheje kandi nkayikoresha muri jye numva nizeye yuko Imana ishobora kugira icyo yamarira umuntu.Igihe kimwe hari ahantu nakundaga kwicara umunsi y’igiti ubwo nari mu butayu,bucyeye haza umusazi yicara iruhande rwanjye,umwuka w’Imana ambwira kumusengera ariko ndinangira ndatsemba ndahaguruka ndigendera.

Nyamara nta muntu numwe wandebaga ngo wenda ndakorwa nisoni nindamuka musengeye nta kire,ariko kuko naramfite ibyo ndimo kwitekerereza,numvaga umwuka w’Imana asa naho arimo kumvangira bituma nanga kumvira Imana ndahaguruka ndigendera.

Ikindi cyabinteye,narinzi yuko Imana ishobora kubikora,ariko ngatinya yuko aho hantu narintuye bazahita bamenya uwo ndiwe! Kuko narimaze guhunga amadini nta kiyajyamo ngo njye gusenga,kuko nubwo najyaga mu madini,nkiyicarira impano yamaraga kugera aho basenga igatangira gukora ubwo bagahera aho bashaka kunyica bituma rero ngerageza guhunga icyintu cyose cyitwa idini cyangwa cyerekeranye no gusengana na bantu aho niho natangiye kujya nsengana na bantu batarenze [2] ariko nabo byarangiye bangambaniye noneho ncika ku bantu burundu na magingo aya!

Rero bakundwa mwifuza impano zo gukorera Imana harimo impano yo guhanura,mwifuze iyo mpano muzi ingaruka zayo,ariko zirarutana hari impano ntoya,hakaba nimpano zamaze gukura zidashobora kwihanganira abadayimoni.Ariko izikiri ntoya zibasha gukora zibana na badayimoni kuko hari abadayimoni zidashobora kwirukana,ariko na none bigaterwa na gahunda wenda Imana yaba igufiteho.

Umuhanuzi Majeshi Leon

Sept 9,2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi w’inkozi y’ikibi arashaka gusenya gakondo yawe Uhoraho Uwiteka Imana yawe yaguhayeho gakondo «www.inyangeNewss.com» kubera ijambo ry’Uwiteka Imana ryamaze kujegeja umwakagara none inkuru ya Nyiramongi Jezebel yamutesheje agaciro nubwo yari yarakitesheje ariko noneho byahumiye kumurari niko Uwiteka avuga.

ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambaza riti,ese mwana w’umuntu,mbese watinyuka kugurisha gakondo yawe Uhoraho aguhayeho kuba umwandu wawe?Dore barashaka kuguha ibihumbi $200.000.00 mbese wabymera? Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,ese baguhaye ibihumbi $300.000.00 wabyemera? Muri ibi bibazo byose nari ntarabona igisubizo!!!

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambaza riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi wa gakondo ya bakiranutsi,agiye gufata abanyamahanga b’Abazungu,maze abahe misiyo yo kugusaba kugurisha gakondo ya bakirnautsi bazaza biyita abazungu,ariko bazaba batumwe na leta y’umwakagara.Ubwo mukanya numva baratelephone mfata telephone maze bambaza igiciro nabagurishaho gakondo ya bakiranutsi www.inyangeNewss.com

Barambaza bati,ese hari abandi bantu bafitemo imigabane?Ndabasubiza nti,Oya!Ntabo!Barasubiza bati,iyo baza kuba hari abafitemo imigabane,twari kuyigura,none ubwo ntabo,ntabwo twayigura.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Jezebel Nyiramongi amaze gutakaza agaciro cyane kandi arumwe mubakomeye.None abana be bamusabye yuko yagura gakondo yabakiranutsi InyangeNewss.com kugirango inkuru zibavugaho zose zisibangane.

Ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,mbese buriya uwaguha miliyoni $1M wagurisha gakondo ya bakiranutsi?Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambaza riti,mwana w’umuntu,uwaguha $2M z’idollar wakwemera?Ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,mwana w’umuntu,uwaguha $3M z’idollar wagurisha  gakondo ya bakiranutsi?Maze ijwi rirmabwira ngo,nibaguha miliyoni $3M z’idollar uyigurishe kuko bidashoboka yuko batanga ako gaciro kayo mafaranga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana y’abakiranutsi avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumburira imigambi y’inkozi z’ibibi uburyo zigambiliye kunsaba konti yanjye kugirango zoherezeho amafaranga maze bahite bayiblocker,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,witonde kandi ugusaba konti yawe,umubwire yohereze kuri western Union.Kugirango ushobore kwicungira umutekano uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Cyangwa ushake umuntu uri hanze wizeye maze ubaye konti ye babe ariyo bakohererezaho izo ntonorano uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kwakira e-mail ikubikira urupfu rw’uwahoze arumufasha wawe,izoherezwa numwe mu bavandimwe be,kugirango bakumenyeshe yuko uwahoze arishashi yawe,yitabye Uhoraho kugirango umenye yuko ijambo Uhoraho yavugiye mukanwa kawe ryali ukuri uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo z’umwakagara zigabanyirizwa ibihembo,kumpamvu z’uko ngo iyo imbwa iriye igahaga,ngo ntibasha kurinda urugo.Ndabwirwa ngo,dore Umwakagara agiye kugabanya ibihembo by’ingabo ze,nyamara abamurinda abaJepe «Repulic Guard R/G» bo akaba agiye kubongerera ibihembo kugirango barusheho kumurwanirira no kumukunda no kumwitaho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!

Nerekwa umukobwa ugiye kurushinga uba mu itorero maze mbona umugore witwa MUKAMANA yararoze uwo mukobwa kugirango adakora ubukwe,maze numva abakiristo bajya impaka zo kumwica abandi bavuga ngo bamujyane muri leta,ariko leta ikaba itemera ibirozi kuko nta za gihamya zibigaragaza.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,andika ayo makuru kugirango umukobwa ugiye kurushinga amenye amakuru kuko ari burare ayamenye maze ashake mu maso h’Uwiteka Imana ya bakiranutsi kuko niyo aza kuvuga ijambo rimwe riturutse mu mutima ryo gusaba Uhoraho ngo amurengere Uwiteka arabikora uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho yohereje amata yo kunywa kuko azi neza yuko ayandi yahumuje,none byuka ukomeze umurimo we kugirango utangarize abakiranutsi ijambo ry’Uhoraho na za gahunda z’umwanzi kugirango barusheho kumenya icy’Uwiteka avuga ku bwoko bwe uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abanyeCongo bavuga ururimi rw’ikinyaRwanda bitwa abanyamurenge,barimo gusengera mu kigunda,bisobanura ubuhunzi,mbona birushya cyane mu byubu bugingo bagakoresha imbaraga z’umubiri nyinshi cyane mu baririmbyi babo ngo barimo kwitoza kuririmbira Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Ariko ndabwirwa ngo, mbabwire yuko ibyo barimo bakora nta mumaro bizabagirira, ahubwo yuko aho guhabwa umugisha,uzajya wigira mu bandi batawukoreye kubera gukunda gukiranirwa kwabo no kwanga kumva imiburo y’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Nerekwa mbona basaba umugisha Uwiteka Imana ukamanuka ariko ukakirwa na bandi batawusabye bo bagasigara amara masa!Ndabwirwa ngo mbabwire ko,badateze guhabwa umugisha igihe cyose bazaba bakigendera mu gukiranirwa bakanga kumva iyo ivuga yo mu Ijuru kandi ariyo batezeho umugisha.

Ese bumva yuko aritegeko yuko Imana yavugana nabo inyuze mu banyamurenge?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!Nuko rero kuko bashinze amajosi,bakanga kumva iyo ibaburira,ngo ni uko itakoresheje abanyamurenge kandi cyera muri bo harabahozemwo abahanuzi,nayo izakoresha ubwoko bwayo yiremeye kuko batigeze bafatanya nayo kurema kandi bakaba batari bahari ndetse bari bataranabaho mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga!

Ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hariho ababikira [2] batuye muri leta zunze ubumwe z’America,bashaka gukora umushinga winjiza amadollar,babwire uti,Uhoraho Uwiteka aravuze ngo,mukore umushinga  wa Cleaning Company kuko uwo ari wo mushinga uzabagirira umumaro kandi uzazana umusaruro mwiza uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Kandi umwe muri bo,umubwire uti,dore Uhoraho Uwiteka aravuze ngo,umaze igihe utarabona ibangombwa,none Uhoraho Uwiteka aravuze ngo,agiye kugusetsa kuko aguhaye ibyangombwa wari warifuje umaze igihe kirekire usaba none Uwiteka akaba ashyizeho iherezo ryabyo niko Uwiteka avuze!

Sept 11, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo ya bakiranutsi yugarijwe kandi umwanzi ya maze kuyigeramo.Mbona za telephone zose zashyizwe kucumvirizo!Mbona Col.Munyuza Dann ariwe  ushinzwe kuyobya amatelephone yose yo muri gakondo bakeka ko ashobora gutanga amakuru.

Nerekwa ingabo zose z’Umwakagara RDF zikubwe cyane kandi ziboshwe cyane,mbona ko zifite ibitotsi byinshi cyane numuruho mwinshi cyane.Mbona ko zizaniwe amafunguro ya gahimano (impungure) zibongerera ibigeragezo,mbona bananiwe kuzirya ahubwo bahaguruka bagiye gukaraba ngo bazirye,aho kurya ahubwo bakera ku bwiherero kandi ugiye ntagaruke.

Nerekwa abasigaye muri gakondo ya bakiranutsi bazengurutswe ni nyanja batagira aho kwinyagamburira ngo bahunge umwuzure ugiye gutera mu munsi mike cyane ya vuba.Cyakora mbona abanamasezerano aho bari bihishe habaye nkahakama wa mwuzure hasigara amazi abagera murukenyerero barambuka bajya kugasozi kari hakurya yabo gato.

Mbona gakondo ya baturanyi ari bo banyamasezerano nyirizina,nayo mbona yagurishijwe!Nerekwa mbona yuko,yaba abari muri gakondo,yaba abari ikantarange,mbona yuko bose bageramiwe!Mbona yuko abari hanze gakondo yabo igurishwa,mbona ahari hararaye harahinzwe hose haratunganijwe ariko mbonamo abantu bihaye kwinjiramo ngo kuhasengera ngo bahagarike ibyago bigiye kuhatera kandi ari nkozi z’ibibi.

Abo bantu nabonaga ari abo mu bwoko bw’Abatutsi b’Abanyamurenge biyita abaCongoman, mbona udukobwa dutoya dufite nk’imyaka [7] twuzura umwuka w’ikinyoma w’ubuhanuzi.Mbona utwo dukobwa dutangiye guhanurira abasaza naabcyecuru bakuze!Abo bana bakaba barujujwemo uwo mwuka w’ikinyoma,nababeyi babo kugirango abantu bajye batangazwa nutwo dukobwa duhanura kandi ari utwana tukiri duto.Mbona Umuhanuzi Mukuru abacyaha ngo bareke guhanurira abantu babeshya,ariko banga kumwumvira!

Kuko ababyeyi babo bari barabigize ubucururzi baboneramo indonke!?Mbona arambutse yinjira muri gakondo ya bakiranuatsi nyirizina kugirango agenzure ibigiye kuhakorerwa byose maze azabe umugabo wo kuzahamya ibyo yabonye!

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambaza riti,mwana w’umuntu,waba wamenye ibigiye gukorerwa muri gakondo ya bakiranutsi?Ndasubiza nti Oya!Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore intambara iratangiye,kandi itangiriye muri gakondo ya bakiranutsi,kandi ingabo z’umwakagara ntabwo zizatsinda iyi ntambara,ahubwo zizayitsindwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore ingabo zicitse integer cyane,kandi zifite ibitotsi binshi ndetse numunaniro mwinshi,kandi zamaze kwiyanga no kwizinukwa.Ariko ibyo umwakagara ntabikowa,kandi ntashaka kubyumva!Nuko rero ubwo yibwira yuko azazohereza kumashana kandi zinaniwe ndetse zinafite ibitotsi byinshi,aho ntiyaba yibeshya?Niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira byinshi berekeranye na gakondo ya bakiranutsi.Ndabwirwa ngo,gakondo ya bakiranutsi yamaze gushyirwa mu maboko y’umwanzi kugirango ayikorere uko ibyahanuwe byavuzwe.None uko ijambo ry’Uhoraho ryavuze,ninako bibaye gakondo ya bakiranutsi ihindutse umusaka kandi ibaye igitangariro ibaye urwamenyo rwa banzi bayo,dore buri wese uzajya ayinyuraho azajya ayizunguriza umutwe maze bavuge ngo,Uhoraho niwe wabahannye kuko banze kumwumvira nicyo cyatumye bahinduka urwamenyo uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,dore abanyagakondorero bari ikantarange,bambuwe urufatiro bari bishingikirijeho,kugirango bahabwe urufatiro rushya rwa gakondo basezeranijwe uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Dore igihe cyisarura kirageze,kandi kirasohoye,ubwo umwanzi agiye gushungura abakiranutsi nkushungura umwayi wamasaka agiye guhunikwa mukigega niko Uwiteka avuga.

Dore ibyakera ndabihindura bishya kugirango vino ishaje ikurwe mu kibindi imazemo igihe,maze hashyirwemo vino nshya.Ibyo Uhoraho abikoreye kugirango hatazaboneka urwitwazo nimpamvu kubanyamasezerano kuko bagiye guhabwa urufatiro rushya rusimbura urwakera kugirango gakondo izabashe kubakwaho inzu yo gukiranuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwoko bw’Abatutsi bihinduye abaCongoman,bitwa abanyamurenge,babonye ishyano kuko bemeye ko,umwuka w’ikinyoma ukorera muri bo,kugirango babeshye amahanga bitwaje ko,ar’umwuka w’Imana ukorera muri bo,nyamara abadayimoni na Satani bikaba ari byo bibakoreramo uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero kuko banze kumvira ijambo ryanjye ryavugiwe mu kanwa k’Umuhanuzi,nanjye sinzabumvira mu masengesho yabo,kuko nzajya nyuranya amasengesho yabo nibyifuzo byabo.Mukimbo cyo guhabwa umugisha bazajya bahabwa umuvumo kuzageza igihe bazazinukwa amasengesho bakareka inzira ziyobya ubwoko bwanjye.Nzaba kure yabo,nzabateza kwangwa na banyamahanga kuko banze kumvira ijambo ranjye kandi bakagendera mugukiranirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira,mwana w’umuntu,babwire ngo,ibyo byose mwabitewe nuko mwanze kwiringira ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukanwa k’abahanuzi,kuva cyera,ahubwo mwigira inama zo gukoresha izina ry’Uhoraho ngo ribabere inzira yo kubona umugati.Ariko muzawurya nyamara uzabahagama mu mihogo kugirango mumenye gukiranirwa kwanyu aho gushingiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore mwigize abanyabwenge,mwigize abahanga mu ijambo ryanjye,ariko igihe kiraje kandi kirasohoye ngo mumenye uko Uwiteka yicaye ku ntebe y’imanza abacira imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

Dore ibyo mwahanuye byose byibinyoma,ngiye kubishyira ku karubanda,nzabakoza isoni nerekane gukiranuka kwanjye kugirango ubwoko bwanjye bubamenye mwakiraniwe kandi yuko Uhoraho atabana namwe.Maze ndebe uko muzongera guhanura mwitwaje izina ryanjye kandi ntabana namwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore nzaboherereza umwuka w’ikinyoma uzajya abashuka,kugirango mwibwire yuko ar’Uwiteka uvuganye namwe.Maze muhanurire abantu,nimumara kubahanurira nzajya nyuranya namwe maze ibyo mwabahanuriye bisohoze binyuranye nuko mwahanuye maze abantu banjye babazinukwe kandi bamenye yuko umwuka ukorera muri mwe atari umwuka w’Imana maze babazinukwe bajye babahungira kure niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rrikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwashinze amadini menshi muyashakamo indonke,mwananiwe kwizera ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Kuko mwanze kugendana nawe ngo umucyo ube muri mwe.Amadini yose mwashinze nzayasenya musigare amara masa!

Dore nzateza abantu umutima wo kubazinukwa no kubanga,kuzageza igihe muzajya mutinya kuvuga yuko mukorera Imana kuko iryo zina rizabahindukira igisuzuguriro kugirango ibyo muvuga bizabe binyuranye n’ijambo ry’Uwiteka,kandi rizabe rinuranye nubuzima bwanyu kugirango uzabareba wese azajye ababonamo umwuka w’ikinyoma kandi ibyo muvuga byose mubivugishwa ninzara uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.

Nerekwa umugabo twiganye muri KIST witwa Mutimura JOSEPF,yoherezwa kuba magigiri mu mahanga.Mbona ahawe kuzajya agigira za facebook,nizindi mbuga zitadukanye.Mbona ari kumwe na bandi [2] bafatikanya gushakisha abo bakisha ibihanga.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakirnautsi,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Mutimura mwiganye muri KIST akaba yarakoze muri Terracom dore asigaye yirirwa ahiga abo acisha ibihanga kugirango abone uko ahabwa intonorano niko Uhoraho Uwiteka avuga.None mushyire ku karubanda kugirango abantu bamumenye babashe kwirinda niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Nerekwa abasirikare bari mu nzu zimbohe,nerekwa bashyirwa kumirongo,mbona babanje gutoranyamo abagufiya,mbona bakurikijeho abarebare bose bashyirwa standby kugirango bajyannwe kumashana kuko bibwiraga yuko uburo bwinshi ari bwo bugira umusururu.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara urugamba ruramuremeye,none afashe nabanyururu nibo yohereje kumashana uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Mbona izo ngabo zikuwe muri gereza zihebye yuko ziciriwe iteka,kandi zari zirimo gukora ibhano zari zarakatiwe nubutabera bw’umwakagara.mbona ko zibuze ibyiringiro ariko kuko nta kundi zari kubigenza zemera igihano cyurupfu kandi zari zarakatiwe gukora imyaka mu gihano bahawe nabacamanza nta gihano cy’urupfu cyari kirimo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.

Nuko ndabwirwa ngo,nimburire izo mbohe,ziyeze kandi ufite ideni aryishyure kuko urugamba bagiye ho kumashana batadateze kurutsinda,ahubwo ruzarimbura ubugingo bwabo uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Nerekwa umwakagara amena amaraso menshi cyane maze amanuka mukanyari agera mukagera aramanuka agera muri Lake Victoria mbona akwiriye isi yose amazi ahinduka amaraso gusa gusa!Mbonako ibintu biteye ubwoba maze abacitse ku icumu bahamagara Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa kuza kwima ingoma   kugirango ahagarike amahano arimo gukrerwa rubanda rwe!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara arimo gushaka ikinyoma cyo kubeshya amahanga impamvu ari mo kurwana.Ariko mbona ko amahanga atemeye ikinyoma cye,kuko bamubujije guhindura itegeko nshinga akanga akarihindura yitwaje ubutegetsi bw’igitugu no kutumvira.

Ndabwirwa ngo ni uko rero kuko yanze kumvira amahanga,ahubwo agakora ibye yishakiye,niki kindi abashakaho?Niko Uwiteka abaza!Nicyo kizatuma ahanwa akaba wenyine akabaga akifasha uko yatangiye,ninako azarangiza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwitwa Nyampinga watsindiye ikamba ry’ubwiza,muri gakondo ya bakiranutsi,Uhoraho agiye kumuhindura kuko yari bonye binyuze mu buriganya!Kandi urwo rwego rw’uwo mukino,Uwiteka arawishubije ntabwo uzongera kubaho mu bwami bw’umwakagara akiriho ku ngoma,ahubwo uzabaho nyuma ye ubwami bumaze kwima ingoma niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga!

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho ahagana kugicamunsi mu masaha ya nimunsi,rirambwira riti,mwana w’umuntu,andika ibyo weretse!Dore Pastor Antoine Rutayisire,yitaye cyane kwitorero akirengagiza ibihanurwa kuri icyo gihugu.Nyamara dore intambara iraje kandi azayigwamo kuko yanze kumvira umwuka w’Uwiteka wavugiye mukanwa k’Umuhanuzi.

We yumva yuko ngo yasenga agahindura imigambi y’Imana ariko nta mwana w’umuntu numwe ushobora guhindura imigambi y’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Nuko rero mubwire uti,Pastor Antoine ijambo ry’Uhoraho ryakuvuzeho yuko uzaba Pastor mu gihe wirirwaga uvuga kumaradio yuko udateze kuzaba umushumba none ubu wabayewe!Nuko rirya jambo ryavuze uko,ninaryo ryongeye kuvuga yuko uzagwa muri icyo gihugu kuko wanze kumvira umwuka w’Imana ngo ukize ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntabwo Rutayisire yakunda itorero ry’Imana kurusha nyiraryo waripfiriye kumanywa yihangu igorigotha kumusabaraba inyabihanga aho bamuciriye igihanga kugirango abanyabyaha bahabwe agakiza.Ibyose birakomoka ku kutizera Imana kuko Uwiteka yagambiriye kugerageza buri munagakondorero kugirango amenye abo azakoresha mu mulimo we mu gihe cy’ububyutse cyegereje mu minsi micye dusigaranye iyo ikaba impamvu y’ubuhanuzi kugirango buri wese abasha kwibona aho ahagaze kuko abateka mutwe bazongera kwihisha mu itorero rya Kristo!

Niyompsmvu abantu batugurwa n’ijambo ry’Uhoraho ribashyira ku karubanda barangiza bakabyita guharabikwa,ariko nyamara mwanzi kwemera yuko Umuhanuzi yarabarimo mukanga kumwemera ahubwo mugashaka kumuca igihanga.Dore ibyahanuwe byose biraje kandi bije byihuta cyane,kuburyo mutazabona aho mubihungira kuko imanza zo mu nzu y’Uhoraho zikaba zaratangiye inteko y’Ijuru ikaba yarahisemo Umuhanuzi kuba umwanditsi w’Ijuru n’Isi kugirango mutazabona icyo muzitwaza ubwo muzaba muvuga ngo mwaciriwe imanza na bamalaika batabaye ku isi.

Nyamara dore Umuhanuzi ari muri mwe kandi niwe uzabatangira ubuhamya imbere ya data w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nuko rero wa mwana we,ugire ubwenge kuko Ijuru ryahise umunyantegenke kugirango mutazavuga yuko yabahitiyemo umunyembaraga kubarusha akaba yarabaciriye imanza zibera kubera kubarenganya!!!Nyamara muramuzi kandi aba muri mwe kandi yahoze muri mwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho yakugize umucamanza wa gakondo ya bakiranutsi.Yaguhaye gucira imanza ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nuko rero uzaba umugabo wo guhamya iby’imanza z’abakiranutsi zirimo kubera mu itorero ry’Umwami wabakiranutsi uyu munsi wa none.Nyamara abanebwe,nabigira abanyabwenge,bazacirwaho iteka kuko batashatse kumenya ibyizo manza dore Uwiteka atanze umugabo habona kuko akiranuka kandi akaba ntawe azarenganya uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Nuko rero ongera wibutse ubwoko bw’Uhoraho ububwire ngo,uku niko Uwiteka avuga,dore nabahaye Umuhanuzi akaba numucamanza wanyu,nyuma ‘igihe kirekire mwitotomba yuko Uwiteka atumva gusenga kwanyu.Ariko muri mwe harimo abateye umugongo ijambo ry’uhoraho kandi ariryo byiringiro byanyu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Nuko rero mube maso kandi cyane kuko Uhoraho agiye kumanuka akanyura muri gakondo ya bakiranutsi hakaba hasigaye umunota [1.25] uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!

Sept 12, 2016 njyanwa mu iyerekwa maze mbona inteko z’ubucamanza zo mu Ijuru zateranye ziga ku kibazo cy’imbago za gakondo ya bakiranutsi.mbona zifunguye dossier ifite 0017/0012/0016, mbona abacamanza bemeje yuko imbaga za gakondo ya bakiranutsi uko zari zimeze mbere cyangwa uko zagabanijwe n’inama yabereye BERLIN mu gihugu cy’UBUDAGE (Berlin Conference-1984) agabanyaga imbago zibihugu ko zigomba gusubirwamo gakondo ya bakiranutsi igasubizwa imbaga zayo zose uko zari zimeze!

 

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inteko z’abacamanza zo mu Ijuru zirateranye kandi ziteranijwe no kwiga dossier ya gakondo ya bakiranutsi kuko gakondo yariganijwe kamburwa igice kinini cyane kigahabwa abatagikwiriye kubera umujinya wa Satani kuko azi neza yuko gakondo yakunzwe n’Uhoraho,bityo yayigiriye umujinya ukomeye cyane ahitamo kugabanya imbago zayo kugrango izabeho idashobora guhaza abanyagakondorero kugirango bazajye bahora mu manza zuburaganya bw’ubutaka umo niko Uwiteka avuga.

Ariko rero noneho igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo Uhoraho arambiwe imanza z’abana b’abantu,kuko buzuye kurenganya aho gaca imanza zitabera,ahubwo barabera ndetse bakanarenganya kugirango basohoze imigambi ya sekibi kuko buzuye uburiganya nkubwe kuko batarabana nya bana ahubwo babaye ibibarwa ninayo mpamvu bafite umujinya nagahinda kuko bahora bashaka kwitura inzika z’uko batar’abana nya bana uko niko Uhoraho Uwiteka Niringabo avuga!

Nerekwa ko,umugisha wa gakondo ya bakiranutsi,hamwe n’umugisha w’umucamanza ndetse akaba n’umwanditsi mukuru wa gakondo ya bakiranutsi utunganijwe kandi igihe cyawo cyegereje mbona yuko urimo gutunganywa ngo uhabwe banyirawo kuko igihe cyawo kimaze gusohora kugirango bimenyekane uko Uwiteka ajya agira neza uko niko Uhoraho Uwiteia Nyiringabo avuga!

Nerekwa yuko hagiye kubaho inama ya banyamakuru bose bakorera hanze ya gakondo ya bakiranutsi,kandi inama yabo ikaba yihutirwa cyane kuko hagiye gukorwa igikorwa nyirizina cyo kubohoza gakondo ya bakiranutsi.Nerekwa abanditsi (abanyamakuru) babigize umwuga nabandi babikora gusa kugirango byitwe ko bakora umurimo.

Kuko babuze ikindi bakora,ariko akaba atariwo murimo bakora murwego rwo gushaka imibereho,mbona ko bahamagazwa ikubagahu bajyanwa mu nama yarusange kugirango bige uburyo bagiye gukorera hamwe bari kuntumbero imwe ijyanye no guhangana n’Umwakagara kuko bafite uruhare runini cyane rwo kumenyesha abaturage ibiriho gukorwa mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga!

Nuko mbona batora itegekonshinga rya gakondo ya bakiranutsi uburyo ritigeze ryubahirizwa n’ukuntu,ryakoreshejwe mu nyungu z’abantu ku giti cyabo,bityo amategeko arengera itangaza makuru akaba atarigeze yubahirizwa nk’uko yakagombye kubahirizwa ahubwo leta ikaba yaratoteje abanyamakuru bahunga igihugu cyabo ndetse leta ikabasanga no hanze kubaca ibihanga!Ibyo byose nibyo bagiye kwiga muri iyo nama uburyo itanganza makuru ari ikigo cyigenga (private Media Institutions)

Nuko ndabwirwa ngo«mwana w’umuntu,Numara kubona habaye inama y’itangaza makuru,uzamenye yuko,gahunda yo gukuraho umwakagara yatunganye»kuko bidashoboka yuko,intambara yatangira hatarabaho guhuza itangaza makuru ngo rikorere hamwe ribashe gutanga umusaruro!Byaba bitar’ibyo,ryayobya abaturage mu kubaha amakuru atariyo bitewe naho itangaza makuru ryigenga ribogamiye.Nuko rero buriya ubaye umunyabwenge,watangira kwitegura ukamenya igikwiriye kugirango mu gihe gikwiye,uzabashe kumenya igikwirie uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo uri hagati ya repubulika n’ubwami ko icitse burundu!ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,dore inzika hagati y’ubwami na republika Uhoraho Uwiteka ayikuyeho burundu,kuko nta repubulika izongera kubaho ukundi.Kandi ubwami bukaba budateze kwitura inabi abagize urwo ruhare rwose rw’ubugizi bwa nabi kuko buzaba ari ubwami bugendera ku itegekonshinga niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari abantu bagiye ku kwandikira bafite ikibazo cy’umwana w’umusore wanze kwiga ishuli,akaba yarahumanijwe numukobwa w’umuslam-kazi,ashaka ko bakwibanira,kandi numukobwa ntabwo yarangije amashuli.Nuko rero dore ababyeyi be bararushye nibaramuka bagusabye yuko usengere umwana wabo,umenye yuko ibyo ari byo bibazo uwo musore afite uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gereza y’Africa umazemo igihe uyivuyemo kuko igihe cyayo kirarangiye.Kandi dore Uhoraho yamaze kugutegurira nyampinga muzabana uzava aho ujya gukora ubukwe kuko byose Uhoraho Uwiteka Imana yawe yamaze gutegura buri kimwe cyose!Dore uzakenera amadollar ibihumbi bigera ku cumi[$10.000] byo gukora ubukwe kandi uzabibona kuko Uhoraho Uwiteka Imana yawe yamaze gutunganya buri kimwe cyose niko Uhoraho Uwiteka Imana yawe avuze!

Dore uwo “NYAMPINGA” Uhoraho yaguhitiyemo azakubera ibyishimo mu gihe cy’umubabaro,azakubera umunezero mu gihe cy’agahinda,maze nawe uzamubere umutaka mu gihe cy’imvura ubwo izaba igwa yaba iyamahindu,cyangwa iyuzuye umuyaga ndetse ubwo abanzi be bazahaguruka,uzabacishe bugufi kuko Uhoraho yaguhaye gusenya no kurimbura imbaraga z’umwanzi nabadayimoni ndetse ni nkozi z’ibibi uko niko Uhoraho avuga.Dore Uhoraho aguhaye nyampinga ufite urukundo kandi ufite umuco wabakobwa bubaha Imana Uwiteka Imana yawe!Uzamwigishe gukorera Uwiteka no kugendana nawe kuko uzamubera ikamba ry’ubugingo uko niko Uwiteka avuga.

Uwo niwe nakubwiye yuko azacyezwa na bami-kazi,bazifuza kumukorera aho kugirango abakorere kuko umucyo w’Uwiteka uzamugaragaraho uko niko Uhoraho avuga.Nzakubera Imana nawe uzamubere umugabo,namara kubona uko mbana nawe,azatinya agire ubwoba kuko azabona ibyo atigeze abona,hanyuma azaguka umutima ubwoba burangire ahubwo atangire gukorera Uhoraho Uwiteka Imana yawe!Azigishwa gukiranukira Uhoraho kuko azaba mugikari cy’ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana ukorera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore azaruhura umutima wawe urushye kubera inkozi z’ibibi zihora zihiga ubugingo bwawe,kandi ntabwo azatuma wibuka ibyo waciyemo,kandi ntabwo azatuma wicuza icyatumye umushaka,ahubwo azakubera izuba rya mugitondo na nimugoroba,nirimara kurenga azakubera ukwezi ni njoro ubwo umwijima uzaba wijimwe witegura kuza aho uri ugusanga.Maze uhoraho nawe azakubera urumuli rw’ibihe byose kandi mu mwanya wose kugirango umenye yuko ari we waguhamagaye kugirango uce imanza z’Uhoraho Uwiteka Imana yawe udahuzagurika uko niko Uhoraho UwitekaNyiringabo avuga.

 Sept 13, 2016 njyanwa mu iyerekwa riteye ubwoba butigeze bubaho mu isi yabazima!Mbona ibintu bidakwiye kuboneshwa amaso ya bazima!Reka mbanze , ibyo nabonye mbere kuko ibi byo biteye ubwoba butigeze bubaho pe!Ubwo za magigiri zabanje kugota Umuhanuzi zishaka kumuca igihanga kubera ubuhanuzi bw’Uhoraho bubavugaho ibikomeye bigiye kubabaho mu isi ya bazima!

Baragotagota karahava ubwo ngo bashakaga gushimisha indaya yitwa Nyiramongi Jezebel,dore yaramaze kubaha intonorano zo kumena amaraso.Nuko bakora uko bashogoye kose bazenguruka Umuhanuzi ngo atabona ubwinyagamburiro kugirango bamwerekeze mu butayu bugufiya hanyuma babone gukora ibyabazanye.

Ubwo igihe cyaje kugera ndabahunga ndiruka nerekera mu butayu nk’uko babyifuzaga!Ngeze kumihana ituranye nubutayu bugufiya,nitegereza ikibaya cyose cy’ubutayu bugufiya mbona cyose cyaratwitswe bikaba bidashoboka yuko nakwinjira mu butayu kuko hari harabaye umukara gusa gusa.

Ubwo kuri wa muhana nanyuragaho,nsanga huzuye intumbi z’inka (abadayimoni) ndetse na bantu barashize barapfuye nta nuwakirazira uhasigaye,cyakora abatarigeze bafatanya ni nkozi z’ibibi nahabonye umugore umwe,n’umugabo umwe bagendagenda bashakisha inzira yo kunyuramo baturuka aho bari baragiye kwihisha!

Imihanda yose yari yarabaye umusaka umuntu atabona aho yanyura!Ndazamuka nsanga amazu yerekera kumuhana wa gakondo ya bakiranutsi,yose yarakongotse!Imiryango y’inkozi z’ibibi yose yararimbutse ishiraho.Ngeze imbere  gatoya mpura n’Abarundi bamanuka barira bavuza induru nkiyo natwe abanyarwanda twarimo twavuzaga,mbonamo na bandi baririraga ababo.

Maze numva umugore umwe w’Umurundi-kazi,avuga ngo,«ibyo nibyo bihembo by’abanyabyaha»nanjye ndyungamo ariko ubwo nyine twavuzaga induru kubera ibyo twarebaga bitigeze bibaho mu isi yabazima!Kuko byari bimeze nk’ISODOMA n’IGOMORAH.Ubwo dukomeza kugenda buri wese aharanira kugera kumusozi wiwabo ngo arebe uko hameze!

Numva uvuga ngo,na Pierre Nkurunziza nawe agiye kwicwa?Maze undi aramusubiza ngo nibagire vuba iyo mbwa y’Umuhutu bayikureho ahubwo baratinze!Ubwo abantu batangira guharira cyangwa kujya impaka.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana wumuntu,ko warize ukaba wahogoye  iki?

Ndasubiza nti,yewe nabonye ibikomeye byahanuwe n’Umuhanuzi,uwabona ahanura,ntiyarebesha amaso ibyahanuwe bisohora kumugaragaro,ndabwirwa ngo «ibyo ubonye niko bigiye kugenda,kuko ntabuye rizasigara rigeretse kurindi kugirango bimenyekane yuko umwuka w’Uhoraho wari muri wowe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga»

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanzi bawe,ari nabo banzi bumusaraba,bagose ubugingo bwawe,kuko rero utigeze ubona aho Uhoraho arwana intambara,noneho ugiye kuhabona ubone uburyo Uhoraho yirwanirira intambara adafatanije n’umwana w’umuntu numwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,dore magigiri Nyagasaza Innocent Fruit numwe mubahiga ubugingo bwawe,ariko nakomeze kuko uwo niwo mugabane yagabanye wo guca ibihanga bya bana b’abantu.Ariko amenye neza yuko urugamba yatangije atazarurangiza kuko Uhoraho ahagarukiye ubugingo bwe kugirango amucireho iteka kandi siwe wenyine,ahubwo nabakunze gukiranirwa bose bari gukorera ubwami bw’umwakagara,bakorera hanze ya gakondo,na bari muri gakondo ya bakiranutsi, kuko Uhoraho agiye guheha nk’uheha amazirantoki kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ajya arwanirira abakiranutsi uko niko Uwiteka avuga!

Nuko mbona izuba riramanutse riza kurwanya inkozi z’ibibi zose, maze mbona izuba ribatwika bakajya bababuka imibiri,igahita itutumbamo amazi kubera ubushyuhe bwaturukaga kuzuba,mbona abantu babuze forumire ugasanga umuntu adasa nyimaswa cyangwa ngo abe yasa n’umuntu usanzwe,ahubwo basaga na bafite iyindi shusho iteye ukwayo.Numva ngize ubwoba bukomeye cyane kandi numva ndushijeho gutinya Uhoraho Uwiteka Imanayanjye!Kuko bwari bubaye ubwambere mbona ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo hejuru ya bana b’abantu!

Igitangaje sinigeze mbona za magigiri ziza kumfata,ahubwo nagiye nsimbagurika intumbi zabo niz’abadayimoni.Cyakora ibyo nabonye mu isi y’umwuka nibyo bihano bikwiye abanyabyaha pe!!!Nubwo umuntu atabibifuriza,ariko ukurikije ibyo bakorera abantu b’Uhoraho birabakwiriye.Yemwe bantu mwigiriye inama yo guhiga Umuhanuzi,murimo guhiga ubugingo bw’Uhoraho kandi mudashobora kububona!?Niki cyatumye mwiyahura mukiciraho iteka?

Hyacinthe Jabo <hyajabo04@gmail.com>GUSABA GUSENGERWA:Mbanje kubasuhuza mwizina rya yesu umucunguzi wacu,mbanje kubiseguraho ntabwo ndi muri babandi baguhiga.Nibibazo byubuzima nabasabaga ko mwansenjyera ngakira indwara ya diabetes maranye imyaka icumi kuva aho mbimenyeye iyi address nayikuye ku nyangenews.Com

Ntumwa y’Imana nemera iyandemye kuko haribyinshi yankoreye Nabaye retired mpita mbona akazi ntamashuli menshi mfite kubw’ubuntu bwayo,nkaba nizeye ko niyi ndwara nzayikira

Ese mwabuze ubwenge?Ariko se iyo nda mukorera ko itajya ihaga cyangwa ngo ishimire,muzageza hehe mushishikarira gukiranirwa?Nuko rero ubwo mwahisemo kwiciraho iteka,ntarubanza musigarijwe kuko mwebwe ubwanyu mwamaze kwiciraho iteka mbere yuko ubutabera bw’Uhoraho bubageraho mwarakoze kuba mwarorohereje Uhoraho kubacira imanza kuko mwamenye ibihembo byanyu bibakwiriye yuko mwari mukwiye gucirwaho iteka!

Ubwo se koko mugira ubwenge,ese mwibwira yuko Uwiteka ko ari umunyantegenke?Ntimuzi ibyo yakoreye isi ya mbere?Ibyisodoma na gomorah nabyo se ntabwo mubyemera?Hanyuma se ibyo mwakoreye bene wanyu [1994] nabyo ntimubizi?Hanyuma se ibyibirunga byashenye umurwa wa GOMA nabyo ntabwo mubyemera?Harya ngo kuko yabemereye mugakora ibyo gukiranirwa bingana gutyo,mwumva mukomeye cyane kurusha amabuye!?Nyamara dore ibyago biraje kandi bije byihuta.

Nkurunziza muramwishe,ariko namwe muramukurikiye!Ese muzahungira hehe?Ko Uhoraho yabatangatanze?Na Uganda mwiringiraga dore umuriro naho uraka nubwo mutawubona ariko urahari kandi urabategereje kugirango inkozi z’ibibi mwese muzahire hamwe!Dore mugiye gutangira kumva uko umuriro utazima usogongerwa nyamara muwutangiye hakiri kare ariko nubundi byose nugushya reka mutangire ibihano byanyu hakiri kare kugirango na bandi barebereho uko niko Uwiteka avuga.

Nongera gusubizwa mu iyerekwa mbona uburyo gakondo ya bakiranutsi,yabaye umusaka ingoma ‘Umwakagara imaze gukurwaho,mbona igihugu cyibaye umusaka cyose nta bantu bagituyemo,abantu batuye urutarutaru ubona kamwe hariya na kandi hariya umuhana warabaye iciro ry’umugani,hari hateye irungu riteye ubwoba!Mbona abantu batangiye kubaka bundi bushya abantu batangira imyororokere abagiye ikantarange batangira gutahuka baza kureba imihana yiwabo yarabaye akahebwe.Hiberamo inyamaswa usibye ko nazo izarokotse zari imbarwa kuko umuriro utazigiriye imbabazi!

Mbona ko hari hamaze gutera imbere ariko haza kurimburwa kubera ibyaha byahakorerwaga biteye isoni, birimo kumena amaraso no kurimbura ubugingo bwa bantu,nubusambanyi bukabije.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uko niko bizagenda uko ubibonye niko bimeze kandi dore abagiye imahanga bose bazataha bariho umugayo no gukorwa nisoni kuko bazatahira mu musaka kandi ibyo bifuzaga akaba ari byo Uhoraho yabahaye,kuko imitima yabo nibyo byari byuzuyemo kuko huzuyemo inkovu z’ibyaha no gukiranirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!

Nuko rero mumenye ubwenge muce imanza zitabera kugirango Uhoraho atazongera akabakora mu nkovu akabatoneka mukongera gukomereka.Ese inshuro ebyeri ntizihagihe!?Niko Umuhanuzi abaza!?Cyakora nimwanga kumvira,ntakabuza inkota ntizabura kubarya kuzageza igihe muzamenyera yuko muri ubwoko bwatoranijwe gutambira UwitekaNyiringabo Imana ya bakiranutsi,kuko mutahamagariwe guterekerera abadayimoni kandi mukaba ihanga ryatoranijwe n’Uhoraho wenyine kugirango muzamubere ihanga ryera uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Mbona Umuhanuzi Mukuru ari mu giti hejuru mu bushorishori,maze mbona umwuka w’Uhoraho,umumanukiyeho amanuka hasi aza kuririmbana n’ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo indrimbo zo mu gitabo cyo gushimisha hamwe nibihambano by’umwuka wera.Mbona abarokotse inkota y’Uhoraho,bahabwa ibihembo n’Uwiteka Imana yuko babashije kugundira isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Maze umunezero urabasaguka ubabana mwinshi cyane maze batangira kurya no kunywa ibyiza bya gakondo ya bakiranutsi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntujye gukorera aho warusanzwe ukorera kuko ubwa nyuma ubwo wahakoreraga wibagiwe gukoresha ikoranabuhanga rihisha aho urimo gukorera,none niho za nkozi z’ibibi zagiye kugutegera,nuko rero urabe maso cyane  uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore bigabanijemo ibice bamwe bahagaze kurubaraza,abandi bahagaze mu muhanda bareba umuntu mujya gusa aho yaturuka, kuko batazi neza ifoto yawe,kandi ukaba waranahindutse kuko hashize igihe kirekire utandukanye na RFUIT,akaba ari we ukuzi neza ninawe bakoresha kugushaka ngo barebe yuko bakubona.

Nuko rero ntiwirirwe werekeza amajyepfo y’uburasira zuba bw’IBABYLON, kuko niho bakambitse!Ahubwo zamuka ujye mu murwa mukuru w’IBABYLON kuko badashobora kumenya neza aho waba uherereye uko niko Uhoraho Uwiteka avuga!Barimo gusiganwa n’igihe kandi Nyiramongi yabasabye yuko bakora ibishoboka byose bakakubona maze bakaguca igihanga,kugirango yihimure ashire againda, ahasigaye akabahemba!Nyamara yibagiwe yuko ni Kampala muri Uganda yagerageje ariko bikamupfana ubusa, kuko ijisho ry’Uhoraho ryari kuri wowe!

Ubuse noneho nibwo ari buhirwe nyuma y’imyaka [7] uyu ukaba ari uwa [8] nibwo yagize imbaraga kurusha ubushize?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!Dore ibyabahanuweho, birabegereye kandi igihe cyabo cyarangiye, ndetse umwuka w’urupfu watangiye kubahumurira kuko wamaze kubagera mu mihogo basigaye bikanga ubusa kubera urupfu rwamaze kugera aho rugomba kugera, kugirango rutegereze abo rugomba guhitana basigaye bikanga igicucu cy’urupfu kandi batangiye kurwiyumvamo,niyompamvu ibyo bakora byose babikorana umwete kugirango nibura nibaramuka bapfuye basige hari abo bamaze kwisasira batazasigara babivuga hejuru uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!

Yewe Jezebel we,dore uko watangiye ninako uzarangiza,kuko urumwana wo kurimbuka,kandi icyo akaba ari cyo wavukiye.Uzakorwa nisoni mu marembo yamahanga,kandi uzicuza icyatumye uhiga ubugingo bwanjye,icyo gihe nibwo uzamenya yuko nd’Umuhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yaremye Ijuru n’isi,kugirango uzemere yuko mbere yuko ubaho,hari abakubanjirije kubaho,kandi bakurushaga ubuhanga ubwenge n’imbaraga.

Ariko amasahurano na mibano byarakubeshye uzamura umutima wawe uwukura mugitereko uwushyira mu bushorishori bw’inyenyeri,wibwira ko ari ko bizahora,naho Uwiteka yashaka ngo abone uko azakumanura akagukubita hasi kugirango uzabere abandi akabarore bityo bitume bicisha bugufi.

None dore ibyago,amakuba,akaga byose bizamukiye icyarimwe kandi niwowe bishaka mwiringiye amaboko ya bana b’abantu,na Satani,ariko noneho igihe kirageze ngo,mumenye yuko mu Ijuru hari Imna itabara abarenganijwe kandi batagira kivurira.Ubwo umutima wawe waragushutse uti aha ndi nta muntu uzahankura,ariko se niwowe ubaye uwambere ku buryo utahakurwa?Niko Uwiteka akubaza!

Uzabaze abakubanjirije uko byabagendekeye hanyuma uzamenya yuko igihe kijya kigera Uwiteka agacisha bugufi abishyize hejuru.Kandi burya uri hejuru umutegerereza hasi nawe rero nta nubwo utegererejwe hasi,ahubwo utegererejwe ikuzimu kwa nyautezi aho utazongera kugira ibyiringiro uko niko Uwiteka avuga.

Umwami “Biregeya Uwinyinya Nyiringira” niwe wari gusimbura Umwami ndahindurwa ku ntebe ya bukunzi!Aza gusimburwa n’Umwami YUHI VI kubera amasengesho twasenze kuko Uwiteka yagaragaje yuko azaba Umwami mubi umeze nk’Umwakagara!!!

Sept 14,2016 nerekwa inteko y’ubwami bw’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,iterana bimika Umwami usimbura Umwami Ndahindurwa warumaze gutanga akisangira basekuruza.Mbona iyo nteko iha ububasha Umwami Biregeya Uwinyinya Nyiringira kwihitiramo abajyanama mu bantu yari yahamagaye bari baje mu iyima rye mbona ahaagurutse ku ntebe yari yicayemo ajya gushaka abajyanama be,kugirango abazane bemezwe ni nama y’inteko yibwami yarisanzweho.Ariko mbona ko,Umwami Biregeya Uwinyinya Nyiringira abuze abajyanama bazajya bamugira inama bagombaga gusimbura abari basanzwe!

Ariko igitangaje muri iyo nteko yibwami hagati muri bo,harimo uzasimbura Umwami Biregeya Uwinyinya Nyiringira usimbuye Umwami Ndahindurwa.Ariko inteko ntabwo yigeze imumenya yuko ari we uzasimbura Biregeya Uwinyinya Nyiringira kuko igihe cye cyo kwima ingoma cyari kitaragera.Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami Biregeya Uwinyinya Nyiringira azarangwa no guhuzagurika mu gihe cye,kandi azarinda akurwa ku ngoma nta cyo arakora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Uruhagarara mu ngabo za RDF!

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo z’umwakagara,zirahagazwe,yaba Col,yaba nde,bose basabwe kurara irondo kubera ubwoba bw’uko bashobora kubagwa gitumo.Ikindi gitangaje ni uko abacivile b’abatutsi batagira akazi baradamaraye ntibazi igihugu kirwana nikindi bibereye aho ngo bizeye kandi biringiye umwakagara.Nyamara ntibazi yuko yamaze gucirwaho iteka uko niko Uwiteka avuga.

Naho abatutsi baturutse mu Burundi,bo bumva ibihanurwa ari nkizozi z’abantu barota kumanywa izuba riva,sukubyumva gusa,ahubwo baranabyandika kumbuga nkoranyambaga yuko abantu bavuga intambara barimo kurota amanywa ava!Nyamara umwakagara we,azi neza ukuri kwibivugwa,ndetse azi neza abavuga intambara icyo baba bavuga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

nccleon@gmail.com

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar