HomeInte'lUBWAMI BW’URWANDA BUGURA ANGAHE KUBURYO UMWAKAGARA ASHAKA KWISHYURA UMWAMI W’URWANDA KIGELI V...

UBWAMI BW’URWANDA BUGURA ANGAHE KUBURYO UMWAKAGARA ASHAKA KWISHYURA UMWAMI W’URWANDA KIGELI V NDAHINDURWA,KUKO UBWAMI BW’ABEGABWANZE KWEMERWA!

Amakuru aturuka munshuti z’umwakagara ziratanagaza ko umwakagara akomeje gutuma abantu hirya no hinpo baba baziranye na Nyir’uRwanda cyangwa abo baba bafite icyo bapfana kugirango Umwami w’Urwanda avuge bwa nyuma mbere yuko haba amatora na mbere yuko bahindura itegeko nshinga ryemeza ko umwakagara yakongerakwitoza

Kugirango amatora azabe Umwami w’Urwanda ari murwagasabo kugirango nyuma yamatora ya kamarampaka bamaze kwiba amajwi bavuge ko abaturage batoye Repubulika batayishaka ubwami bugendera ku itegeko nshinga

Ni kuki umwakagara akomeje kwitsita kuri Nyir’Urwanda amusaba ko yakwemera agataha.Amakuru dufite afite gihamya ni uko umwakagara(Kagame) yasabye perezida wa Kenya yuko yamusabira Umwami w’uRwanda bakumvikana agataha mu gihugu ntazasazire mu mahanga ibyo byaje kunanairana kuburyo amakuru avuga yuko Uhuru yari yemerewe miliyoni $4

Aya namakuru twabonye nyuma yo kwandika inkuru yubushize yavugaga kuri iyi nkuru tugarutseho uyu munsi,nyuma yahoo hohorejwe EZIRA Mpyisi wagiye muri America aho yahuye na Nyir’Urwanda akamusaba ko yataha mu gihugu nk’umuntu wari umujyana wa MUTARA lll Rudahigwa Charles Pierre

Ibyo nabyo byarananiranye,nyamara niba mwibuka neza ntabwo nibuka umwaka usibye ko nibuka umwakagara avuga ngo Umwami w’Urwanda azataha nkabandi banyarwanda ngo ndetse nib anta tike afite azayimurihira!

Bigenze gute kugirango umwakagara noneho kugirango yumve ko Umwami w’uRwanda ar’Umwami wemewe namategeko?Noneho amakuru aravuga yuko ngo ashaka kumuha miliyari zigera kuri 12 z’amanyarwanda kugirango Umwami w’uRwanda yemere ko asezeye kubwami ko agiye mu zabukuru

Mwebwe mwaba mundusha kumenya ibijyanye n’iby’ubwami,Umwami ajya ajya muzabukuru?Uwo se yaba ar’Umwami cyangwa yaba yariyitiriye ubwami?Ubuanzwe tuzi yuko ubwami bukomoka ku Mana,naho repubulika ikaba ikomoka kubadayimoni,yewe burya koko satani numwiyahuzi

Abwira Umwami Yesu ati nupfukama ukandamya ndaguha ubwami bwose bwo ku isi!Aho sibyuo umwakagara akeneye ko Nyir’Urwandaamuramyambere yuko ava ku ntebe yabukunzi!

Twagerageje kuvugana n’inzego z’Umwami zishinzwe itumaho aho ari mubuhungiro amaze imyaka 55,ko amaze iyo myaka yitwa Umwami ariko atagira ubwami,tubabaza niba koko aya makuru haba hari icyo bayaziho niba koko Nyir’Urwanda umwakagara akomeje kumutumaho abantu batandukanye bamusaba ko yataha murwagasabo mbere yamatora ya 2017 batubwira ko ibyo koko arukuri

Twababajije niba arukuri bo babivuga iki?Badusubiza ko iyo mikino ya leta y’uRwanda imeze nk’umwana uvoma inyanja ayisuka mukanogo!Nawe se bati uRwanda nta Mwami rufite hanze y’igihugu,bati cyakora har’Uwigeze kuba Umwami mukandi kanya bati Umwami w’Urwanda niyemere ajye muzabukuru kuko ashaje,bibayo ibyo malikiya wo mu bwonhereza ashobra gufata pansiyo mbere ya nyir’Urwanda kuko ashaje kumurusha.

Amakuru aravuga yuko ubwoba bwinshi cyane mubikomerezwa bya fpr bukomeje kuba bwose ngo kubera yuko amahanga yisi yose adashyigikiye ko leta y’umwakagara yahindura itegeko nshinga kugirango akomeze agundire ubutegetsi

Byatumye umuryango wabibumbye ONU mukwezi gushize wakoze inama wiga ku kibazo cy’Umwami w’Urwanda uburyo akwiye gutaha nk’uko adahwema kwibutsa umuryango wabibumbye wa ONU ko bakwiye kubahiriza umwanzuro wa 1579,1580,1605 nku’ko byasinywe n’umuryango wabibumbye

ONU imaze kwiga ikibazo uko giteye basanze nta kundi byagenda bagomba gutegereza umwakagara agahindura itegeko nshinga maze abanyarwanda bakabona impamvu yo gucyura Umwami w’Urwanda

Ngayo amavu na mavuko yikibazo cyo gutitiriza Umwami w’uRwanda ngo bamuhe akantu kuri konti nyuma yahoo bamusabye ko yakwemera guhabwa amamodoka amazu no gufasha imiryango ye nyamara barayimaze ahubwo baba bamushinyagurira kuko murumana w’Umwami umwakagara yamutsinze Nairobi

Gakwenzire utuye muri Uganda mu murwa mukuru wa Kampala ahitwa BUNAMWAYA avuga ko umwakagara ariwe wishe murumuna w’Umwami w’uRwanda ndetse ahamya ko we yatanze amashillingi menshi kugirango ashyiongurwe,ikinyamakuru inyangenews kivugana na GAkwenzire utuye mu murwa wa Kampala akaba afite uruganda rwamavuta yoza imodoka azwio kwizina rya oil girisi yabwiye inyangenews ko ngo kagame arumugome cyane ngo kuba yarishe umuvandimwe w’Umwami w’Urwanda kandi ataho yarahuriye na politike y’Urwanda .

Ubwo se abandi bavandimwe umwakagara avuga b’Umwami nibande?Cyakora amashitani aragwira,kera nari mfite amatsiko yo kureba shitani ngo ndebe uko asa,nibwiraga ko asa nabi nk’uko bakunze kumushushanya,naho sinarizi ko arumwana w’umwega wabakagara rukirigitangwe rwamudatinya rurya ntiruhage

Amakuru arangira avuga yuko na none kunshuro nyinshi zitabarika ngo Nyir’Urwanda yongeye gutera utwitsi ibyo byifuzo byabo bana batazi icyatsi nururo kuko bose ntawurarenza imyaka 60 yamavuka abandi bemeye kugwira inda,ariko urya inshuro n’inshuti ukabimara udahaze!Kandi ngo inzara irashira ariko igihemu ntigishira!

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments