July 5.2017 njyanwa mu iyerekwa mbona mpura (NINKA)nzinyuraho ndikomereza nazo zikomeza urugendo rwazo.Ijambo ry’Uwitka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari magigiri ugiye ku kwandikira yigize umuntu mwiza cyane kuri wowe nyamara nta cyindi ari buvuge usibye amagambo ashyeshya kugirango agukuremo ijambo.Uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
July 6, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona abega bahunga birukanka bahungira mu mashyamba no mu butayu bugufiya,abandi bajya kwihisha mu bishugunda.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bahanganye n’Uhoraho Nyiringabo none baciriweho iteka n’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga kuko igihe cyabo kiraje kandi kirasohoye nkuko Uhoraho yabivuze niko Uwiteka abivuga.
Nerekwa za magigiri zishaka uko zagusha gakondo y’Umuhanuzi kubera ko ijambo ry’Uwiteka rimaze kubagera mu Ijosi.Mbona bashakisha uko babuza ikinyamakuru inyangeNews kudakora sharing articles ngo abantu ntibamenye amakuru yibibera kwisi ya bazima kuko ihunga ryabo ryegereje maze ntibazakorwe nisoni ngo bimenyekane bishyirwe ku karubanda uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
July 7, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona leta y’Umwakagara na bambari bayo,barimo gukoresha amanama,hirya no hino bibaza uko bagiye kubigenza kugirango Umwali Diane Shima Rwigara ashyirwe kurutonde cyangwa arukurweho.Mbona hafashwe umwanzuro yuko bagiye kumushyira kuutonde kugirango amahanga adasakuza,ariko bemeza yuko bagiye gushyira ingabo za bega zigera ku bihumbi 2000 bakazikwirakwiza mu turere twose tw’uRwanda uko ari [30] kugirango bazateze akavuyo mu gihe cya matora kugirango bazabashe kubona impamvu yo kumanika Umwali DIANE SHIMA RWIGARA umukandida kumwanya w’umukuru w’igihugu.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibintu byakomeye cyane muri gakondo ya bakiranutsi.Kuko umwana w’Umwega yafashwe mu ngoto kandi akaba yananiwe kwigobotora.Nashyira DIANE kurutonde azamutsinda nkuko ijambo ryabivuze kumajwi 64%,namukuraho birateza akaduruvayo muri politike nyarwanda ndetse na mahanga arahita aboneraho kuko ariho Umwakagara ategewe nabarutuku bamuhaye intebe ya gakondo ya gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa imishwi(abadayimoni bakri batoya)mbona bavuka baza kwisi ya bazima kugirango batangire gukorera kwisi.Ariko mbona Umuhanuzi Mukuru araje atoragura ya mishwi yose ntiyaba igifite uko yatangira gukora imirimo yayo.Mu gihe ibyo byabaga,nabonaga abagore(Abarozi Kazi)b’Abega bari biteguye kwakira abo badayimoni bari bamaze kuvuka ngo batangire imirimo yabo.
Nerekwa mbona b’abagore bategereza baraheba kuko urwitwazo rwabo rwa badayimoni Umuhanuzi Mukuru yaramaze kurukuraho.Mbona bafashe inzira bararorongotana intsinzi yabo bashakaga guterekerera za mandwa zabo iburizwamo nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona(INKA) basobanura abadayimoni bakomeye mbona mpura nabo mu muhanda,bwa mbere izo nka zari imbere yanjye zigenda zisa nizerekeza mu cyerekezo nerekeragamo.Ndazikurikira tugera ahantu hari ubutayu iruhande rw’inzira,mbona zinjiye muri bwa butayu zitangira kurisha ubwatsi budahari.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abazimu nabadayimoni baciriweho iteka kuko Umwakagara mukuru akaba nisooko ya badayimoni muri gakondo ya bakiranutsi aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko abivuga.
Nerekwa muri gakondo ya bakiranutsi barimo butsa inyama(amagambo akomeye)mbona bazishyize ku cyo cyezo,bazotsa uruhande rumwe gusa,mu gihe bagiye kuzihindura urundi ruhande ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo amagambo yabaye menshi cyane.Kandi Umwakagara yabuze ayo acira nayo anyway kuko byanze bikunze agomba gushyira Umwali Diane kurutonde rwabiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko akaba atabikozwa.
Dore uyumunsi abanyarwanda bategereje kureba uko Umwakagara ari bubyifatemo,kuko niho bamutegeye,nta buryo asigaranye bwo gukura Diane kuri lisite y’itora,nabikora biramuzanira akaga gakomeye.Namushyiraho azatsindwa amatora nashaka kwiba amajwi bizateza akaga gakomeye cyane aho niho intambara izatangirira.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,kandi nubwo bimeze gutyo,INKONA nazo zirategereje hamwe nibisiga nabyo birategereje kugirango Umwakagara bamumanuke kumanywa yihangu bajye gutanguranwa umushi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa za magigiri zigiye guhumanya abantu benshi zibicishije mu mazu y’uburiro(Restaurant)maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abantu b’Uwiteka hamwe nubwoko bwe,birinde cyane muri ibi bihe kuko abega bagambiriye kuroga abantu badashyigikiye ikinyoma cy’ubutegetsi bwabo.Dore bazabategera mu mazu yuburiro no mu tubari kuko abahakora benshi na bega cyangwa abakorana nabega mu guhumanya rubanda rw’Umwami uko niko Uwiteka ababuriye kandi ni uko abivuze!
Nerekwa ingabo z’Umwakagara zijya kurasana na barwanya ubutegetsi,bageze kurugamba rwaberaga imbere mu gihugu,baraswa ni ndege zitagira abadeleva(Drone)ingabo zose zagiye kumashana ziraraswa kugeza zishizeho hagaruka abasirikare[10]bo kubara inkuru.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara nashaka gutangiza intambara araba yicukuriye urwoba yihambamo ari muzima.
Kandi na none ntabwo ashobora kwemera gutanga ubutegetsi kuneza ngo yemere yuko yatsinzwe amatora,amahitamo ye,aragoye cyane kuko ameze nka mpyisi yagenze mu mayira [2] igatanyuka amaguru itaragerayo.Arabigenza ate rero ko adashobora kumira umuriro,cyangwa ngo acire akaryoshye,biragenda gute?Niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!
Njyanwa mu iyerekwa mbona ikiyoka kinini cyane gifite nka metelo nka [18] cyari cyihishe mu byatsi hagaragara umutwe wonyine.Mbona haje abasore [3] bazana amabuye bateruye yarari iruhande rwabo,maze bakubita kuri wa mutwe wa rwa ruyoka ako kanya umutwe warwo uhindika ibishingwe.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi na Satani n’Umwakagara baciriweho iteka kuko ubugome bakoreye ubwoko bw’Uhoraho buciriweho iteka bukaba butazongera kwibuka ukundi imbere y’ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo.
Ndabwirwa ngo,ubugome,uburyarya,uburiganya bwa bega burarangiye kandi buciriweho iteka n’Uwiteka Nyiringabo.Nuko rero ntukangwe nubutumbi bw’umurambararo wayo,cyangwa umutwe wayo nurusaku rwayo,kuko umwana w’umugore arumennye agahanga nkuko byanditswe ko izaca agatsinsino,urubyaro rw’umugore rukayimena agahanga none dore niko bigenze uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.