Dec 8, 2016 njyanwa mu iyerekwa maze mbona imiruho y’inkozi z’ibibi ziruhira mu isi ya bazima,ntangazwa nuko gukiranirwa kwabo bakorera ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ari byo bita guhabwa umugisha bituruka mu gukiranirwa kwabo,kubera kwirata imbaraga batazi inkomoko yazo niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa nerekwa mbona isi yose yamagana Umwakagara kuba yarahinduye itegekonshinga,kugirango azabone uko umwana we,amusigira ubutegetsi.Mbona ariko Umwakagara atabikozwa,ahubwo wagirango kumubuza ghindura itegekonshinga byamubereye nk’aho ahawe akabafansha gakuwe kumugongo w’ingona,kugirango agire imbaraga zo gushyira mu bikorwa ibyo abuzwa nitegekonshinga we yishyiriyeho.
Nuko mbona inteko yo mu Ijuru ishinzwe ubutabera bwo mu isi,irateranye,imaze guterana,mbona baciye urubanza maze bemeza ko,nubwo Umwakagara yahinduye itegekonshinga,kugirango agundire ubutegetsi,bitazamundira yuko ahamana ubwo butegetsi.Nerekwa Umuhanuzi Mukuru ahamagarwa n’Ijuru,ahabwa amabwiriza yo kugenda ubwo inteko zishinzwe amategeko murukiko rukuru rw’ikirenga rwo muri gakundo ya bakiranutsi,maze rwemeza ko,Umwakagara yemerewe kongera kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu mu buryo bunyuranije na mategeko rubanda rwishyiryeho.
Mbona Umuhanuzi Mukuru ategetswe n’abacamanza bo mu Ijuru kujya guhagarika urumuri rwalimo rumurikira Umwakagara ubwo yarafashe ijambo arimo kwizihirwa ngo ko,ibyo yashakaga bigezweho.Mbona Umuhanuzi Mukuru aragiye ashyize akantu ka kuma gafate imitwe itatu[3] muri socket ya mashanyarazi,ako kanya murugo rw’Umwakagara aho yararimo gushimira agatsiko gashinzwe kumusubiza ku ngoma k’Abakagara,mbona amashanyarazi ahise azima.
Mbona LT.IVAN,ahise asohoka aturuka aho yararimo kwegeranya imbaho yaramaze gutumiza mu mahanga zo kumukorera igisasiro cyo kuruhukiraho,mbona yifatiye akagare ka siporo arakurira maze arasohoka arigendera.Nuko Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w ‘umuntu,sore Umwakagara mutoya arasohotse,kandi asohotse yuruye igare(ntabuyobozi) afite mubiganza bye!
Ndabwirwa ngo,ubwo azaba arimo kwitegura gushyingirwa kugira ngo azabone uko azasigirwa ubuyobozi,nibwo ijambo ry’Uwiteka rizamusohererho akamenya yuko Uwiteka ajya agira neza,yita kubatagira kivurira kugirango barengerwe n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka avuga.
Nerekwa amadini cyangwa abahagarariye ikitirirwa umurimo w’Imana muri gakondo ya bakiranutsi,mbona haje umugabo w’umusilimi waruje kurambagiza uwo mukobwa,maze mbona uwo mukobwa akomoka mu muryango wa gikene,abantu benshi batangazwa nuko agiye gukora ubukwe no gushyingirwa hatabanje gukorwa imihango isanzwe ya mbere irimo gusaba no gukwa.Mbona ko,habayeho amagambo menshi no kwitotomba gukomeye maze wa mugabo azana igare undi erega ntasoni ahita araryurira barigendera bajya gukorera ibirori aho abagize umuryango batabona.
Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w ‘umuntu,dore amadini yo muri gakono ya bakiranutsi yose,nabayahagarariye bambuwe ubuyobozi bari basanganywe kuko bigize ibiragi ntabamagane Umwakagara ngo bagaragaze kwera k’Uwiteka Imana ikiranuka.Nuko rero kuko banze kugaragaza kwera k’Uwiteka,niyompamvu bambuwe kandi bakuweho kubuyobozi bwabo bushinzwe gukiranirwa no kwamamaza umurimbuzi umwana w’Umwakagara niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nicyo kizatuma umukobwa w’isoni akorwa nisoni akajya gushyingirwa mu mwijima kuko ntawuzataha ubukwe bwe nibirori bye,kugirango bimenyekane yuko yasuzuguye ijambo ry’Uhoraho akavunira ibiti mu matwi agahitamo gusuzugura ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ikiranuka uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze riambwira riti,mwana w’umuntu,dore Abega b’Abakagara bagiye kocyerezwa ibigori kugirango bibabere ibigoye maze bamenye yuko Uwiteka agira neza!Mbona ibigori byinshi cyane byokorezwa icyariwe kugirango bishye vuba babibahe basarike inzara!Nerekwa baryamye kandi bakomerettse ukuboko kumwe bategereje ko,bacirwaho iteka n’Ijambo ry’Uhoraho Imana yabakiranutsi kugirango bimeneyekane yuko mu Ijuru har’Imana.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,Abega umuvumo watangiye kubagraho vuba cyane bakiri ku ngoma,kugirango bumve uko Umwami wabakiranutsi agira neza uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Ndabwirwa ngo,biriya bigori birimo gutunganirizwa abakagara nibgerageza byihuse cyane,bigiye kubagwira,kuko barwanije umwuka w’Uhoraho,bavuga ko ngo byose babishoboye nta cyo bagisaba Imana ngo ibe yabafasha.None reka wirebere gatoya utegetereze wirebere uburyo Umwami agira neza niko Uwiteka avuga.
Nerekwa imiryango yigenga ikorera murwagasabo,yose igihe cyayo cyo kuhakorera kirangira,nerekwa ubuyobozi bwabo burnagira bujyana n’ubw’Umwakagara maze mbona ibyahanuwe bitunguye abantu benshi cyane ku buryo butunguranye kuko batari babyiteze ijambo ry’Uhoraho ntabwo barifataga nk’aho ar’iry’ukuri,ahubwo bur gihe baravugaga ngo tuzaba tureba.Nyamara bakibagirwa yuko ari bo ryahanuriwe none dore bararimbutse niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Mbona abana na bantu bakuru basenga cyane mbona ababyeyi babo bajya kwihiisha mu byatsi ariko ibyatsi byanga kubahisha kuko nabyo batinyaga Umwakagara,nerekwa abana bincuke nabangavu,nabo baburaa ifuni na majyo,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu bigiye kuba agaterera nzamba,aho abana b’abantu umujinya w’Uhoraho ubamanukiyeho kubera kwanga kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka avuga.
Bigeze kumusaha ya niunsi ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze nerekwa inkozi z’ibibi za magigiri z’Umwakagara zitegereje yuko njya gushyiraho amakuru ngo zibone uko zigusha ikinyamakuru inyangeNews,nerekwa ko zimerewe nabi n’umwakagara ababaza impamvu batarakubita hasi icyo kinyamakuru.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,erega mwana w’umuntu,kuva wa mugambanyi kazi,Mukashema yagambana bikamunanira,yababwiye igihe na masaha mwajyaga muvuganiraho n’iminsi ujya umara kugirango ushyireho amakuru kugirango babone uko bahita bagikubita hasi!
Nuko mbona ijambo Rhema word ryitwa “WOL SYSTEM” bisonura world system,aho umuntu yinjirira kugirango ngo ashyireho amakuru tubagezaho.Mbona abakagara ko bafite ikibazo gikomeye cyane,kandi mbona bamanutse mugikombe cy’ubutayu bugufiya mbona banyura mu mazi y’umuvu ubatembana abaganishwa mu butayu bugufiya kandi bukomeye cyane!Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore umwakagara yishyuye amafaranga menshi bahackazi ngo basenye gakondo yawe uko niko Uhoraho Uwiteja Nyiringabo abivuga.





