19th FEB,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Intekonshingamategeko yo mu Rwanda igiye gukora amahano yo guhindura itegekonshinga kubera bahawe intonorano.Dore buri munyamashingamategeko ahawe intonorano zingana na miliyoni zigera kuri 17 z’amanyarwanda.
Kubera iyo mpamvu baravumwe kuko bakoze ubushake bw’abana ba bantu uko niko Uwiteka avuze!Dore ibyobatinya ntibizabura kubageraho kuko ibyago nabavuzeho nubundi ntakizabibuza yuko bibasohoraho kandi abobose bemeye kurya intonorano ntabwo bazabasha kurokoka kuko biringiye abana ba bantu ukoniko Uwiteka avuzze.
Mwana w’umuntu dore abamaze gusinyira yuko itegekonshinga rihindurwa,abo bose nyuma yicyo gikorwa bazirukanwa mu ntekonshingamategekouko niko Uwiteka avuze.Dore bicukuriyeurwobo kuko icyo bakoze ninacyo kizabakoraho ntakabuza uRwanda ruzahinduka amatongo cyakora abakiranutsi banjye nzabarinda nk’uko nyina w’umwana amurinda inzara cyangwa icyago cyose cyamugeraho uko niko Uwiteka avuze.
Dore hagiye kwicwa impunzi ikomeye cyane mu maso yabana ba bantu izicwa nubutegetsi bw’umwakagara nyamara iyo mpunzi izize kutumvira ibihanurwa yiringiye imbaraga z’amaboko y’abanaba bantu,ndetse yanahakanye ubuhanuzi avuga yuko aribitekerezo by’abana ba bantu,ariko uko Col.Karegeya namurekuriye mu maboko yabanzi be,nuwo niko ngiye kumurekurira mu maboko yabanzi be yiringira amashuri yize ariko ku munsi wa makuba ayo mashuri ntazabasha akumukiza uko niko Uwiteka avuze.
Abakuru bingabo z’uRwanda RDF.

Babishe ntacyo babashinja ngo niko babatinyaga kuzategekana nabo,ariko ibyo byose nzabishyira imbere yabo kumunsi w’urubanza uko niko Uwiteka avuze!Bwira ubwoko bwanjye burusheho kunyegera no kwiyeza kuko iminsi ishyize cyera kandi ubabwire uti,ururi mu nka ,ruri no mu mbwa uko niko Uwiteka avuze.Dore nzagirira neza abinzu yabakiranutsi kuko bankunze bagashaka mumaso hanjye ,nanjye niyompmavu ntazabura kubibuka igihe cyamakuba ubwo kizaba gisoheye uko niko Uwiteka avuze.