April 10, 2016 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gihugu cy’IBABYLON hagiye guhagarikwa ibigo [2] byamashuli yisumbuye kubera kutagira ireme ry’imyigishirize none leta imaze gukora igenzura yasanze ibyo bigo bitakomeza ahubwo bikwiye guhagarara nuko abanyeshuli bigaga mur’ibyo bigo bahuye nakaga gakomeye kuko bagiye gusubizwa inyuma ndetse umugambi wabo wo kurangiza amashuli bakaba bawugezeho kuko bitazabura kubagiraho ingaruka niko Uwiteka avuze.
Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mucuti wawe Bgirimana Tharsis agiye gupfakara hanyuma mushumbushe undi mufasha kuko yabaye umwizerwa imbere ya maso yanjye nanjye nkwiye kumuha umugisha akamenya yuko Uhoraho ari we Mana uko niko Uhoraho avuze.
Nuko mbona abanye Congo bajyanwa mu ishuli iryo bagiye kumaramo igihe gito ni nka Training bagiyemo maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyeCongo kwifuza barifuje intambara none ngiye kubaha icyo imitima yabo yifuza kuko hashize igihe kire kire barira amahoro nuko andika ibi mu gitabo cy’urwibutso kugirango abasoma babashe kumenya icyo Uwiteka ayakoze mu gihugu cya Congo bityo bizamenyekane yuko Uwiteka ari we mucamanza utabera niko Uhoraho abitegetse!
Nerekwa ibyago bitungaranye bintegereje mu nzira murugendo nari ngiye kugira rwa kure maze ijambo ry’Uiwteka rirambwira riti,uyu munsi ntugire urugendo ujyamo kuko umwanzi agutegereje imbere yawe ahubwo witurize utegereze igihe cy’Uwiteka kuko iki gihe ushaka kugenderamo ar’igihe cy’umwanzi bityo nzakubwira amayira natungana maze ufate urwo rugendo uko niko Uhoraho akuburiye