Nubwo LT.Ruyenzi Aloys yafatanije numunyamakuru Majeshi Leon,ntabwo ar’impuhwe yaragiriye Umwami w’uRwanda ahubwo ni uko igikorwa cya za magigiri za RPRK cyari kimaze gukwirigira ku isi yose ku buryo byari bimaze gutera ubwoba ihuriro nyarwanda rya Rwanda National Congress RNC maze nyakwigemdera Col.Patrick Karegeya wakoreraga kumugaragaro icyo gihe kuko General Nyamwasa we yahigwaga bukware yohereza LT.Ruyenzi kuza kuneka neza akamenya nimba uwo mutwe wa RPRK waba ufite ingabo nk’uko byavugwaga ko ufite umutwe w’ingabo nawo ukaba ushaka gutera.
Nibwo LT.Ruyenzi yaje yemera kuba umunyamuryango wa RPRK,dore ko yaraziranye na Kwitonda Thedee wari mu gihugu cya Uganda mu mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mukarere k’Africa y’uburasira zuba ahereye muri Uganda akaba yar’umukozi (Director) iyo societe ikaba yari iy’Umubiligi wari yaramuhaye akazi kugirango barebe ko washing imizi kubera ikibazo cyamashanyarazi gikomeje kuba ingorabahizi kumugabane w’Africa
Ruyenzi akigera rero ikampala muri RPRK yabaye nkuwisanga dore ko abari bahagarariye uwo mutaka wazamagigiri bari baziranye kandi bose baraturutse Uganda kandi barabanye mu gisirikare cya APR/RPF gusa bari bamaze gutandukana mu bitekerezo kuko bamwe baharanira ubwami bw’Abega butaranabaho ariko bakaba barabushinze muri Repubulika itemewe namategeko
Bakaba barimo kugerageza uburyo bwashinga imizi mu gihe bagikomeje gutegeka uRwanda bakoresheje imbaraga za gisirikare.Icyo gihe rero nabatavuga rumwe n’umwakagara bahoze arabasangira ngendo be bakaba aribo bashinze RNC nabo bahise batangira kurwanya leta bishingiye bo ubwabo ariko nyuma baza kuyinenga imikorere mibi bavuga ko batagikorera ku ntego FPR yari yari yemeje kandi yagenderagaho
LT.Ruyenzi yagerageje guhisha cyane ko atari muri RNC ariko rimwe na rimwe akibagirwa ubwo yabaga amaze kwisomera kuri kawaragi akavugana na nyakwigendera Karegeya Patrick cyangwa se General Nyamwasa urumva ko nawe utarumwana cyangwa injiji mu bihe General yararimo kubona yarahamagaraga Ruyenzi byerekanaga uburyo bakorana bya hafi nuburyo bamwizera
Nk’uko twakunze kubivuga inshuro nyinshi ubusanzwe Ruyenzi agira [3] muri RNC kuruhande rw’igisirikare akaba ari maneko rwose ushoboye ako kazi dore ko kuva yinjira mugisirikare 1987 ntawundi murimo yakoraga usibye uwo gutata akaba yaranakoranye n’umwakagara muri CMI ya Uganda icyitwa DMI itarahindura izina.
Inshingano zo gusenya RPRK amaze kuzigeraho hagombaga gukurikiraho umunyamakuru INgabire Charles wabanje gukorana na RNC hanyuma asa nubavaho kubera ko bari batakimuha intonorano ngo akomeze abandikire neza za article zivuga kuri RNC cyangwa zishyira ahagaragara amabanga ya RPF maze nibwo Ruyenzi yagerageje kumugigira aza gusanga asa nuwataye umurongo kuko nyakwigendera yasaga naho akorera RNC
Nibwo hagati aho yaje kwigarurirwa na za magigiri z’umwakagara zirimo Rutagungira Rene hamwe nabayobozi ba RPRK maze aza guhabwa ikizere ko yahabwa akazi na leta ya Kigali ndetse banamwemerera ko bagiye kumuha uburyo bwimikorere myiza hanyuma uwitwa LT.Cyusa akaba yaranamuhaye €3000 ngo ashinge akanyamakuru kitwa UKURI.COM
Nibwo yanakoraga za carte cyangwa cards zimamaza General Nyamwasa hariho ifoto ye imbere naho inyuma ashyiraho iy’Umwami Kigeli V Ndahindurwa zacuruzwaga nuwitwa Hussein aho yavugaga ko Gen.Nyamwasa asigaye akorana na Nyir’uRwanda bakaba bari gukrera hamwe igikorwa cyitabiriwe cyane na banyarwanda bimpunzi baba mu gihugu cya Uganda maze bagura amakalita yo kuba abanyamuryango karahava
Iki gikorwa kikaba cyaravangiye za magigiri za RPRK zavugaga ko RNC idashobora gufatanya n’Umwami w’uRwanda ngo kuko arabarepubulike naho Umwami we akaba agendera kumahame ya cyami agendera ku itegekonshinga maze ibintu bihinduka isupu karahava nibwo hategurwaga umugambi wo kumuhitana hamwe n’umuhnauzi Majeshi Leon babanza gushimuta Leon maze babona kwivugana INgabire bizeye yuko na Majeshi Leon byarangiye bari bumwicire muri gereza kuko uwo ari wo mugambi bari bateguye maze gahunda z’itangaza makuru ry’igenga rikoaburiramo gutyo.