Home News Ubukwe bukomeye muri gakondo,ese nawe uzabutaha?

Ubukwe bukomeye muri gakondo,ese nawe uzabutaha?

0

28th July 2015 Njyanwa mu iyerekwa,mbona uwitwa Bennoni Umuhiza uburyo yahumanije ubugingo bwanjye.Nerekwa Malaika w’Imana aza aho ndi,maze aramfata anjyana aho yakoreye ubwo bugome anyereka igiti kinini yanzingiyemo mu gashyamba ntabashije kumenya aho gaherereye.

Malaika ampereza umuhoro cyangwa umupanga,arambwira ati,tema iryo shami urukureho,uwo muhoro warutyaye cyane.Ndatangira ndatema,igihe hasigaye agace gato ngo iryo bango riveho,nerekwa murumuna wa Muhoza Benoni aza aho ndi gutema iryo shami ry’igiti yitwa Reuben.

Araza atugezeho aho twari turi gutema iryo shami ry’icyo giti banzingiyemo,mbona Reuben arituza tuze,arasimbuka afata rya bango cyangwa rya shami banzingiyemo ribamo imitsindo y’ubutunzi bwabo,ararifata ararishikuza arimanyuraho araryirukankana.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,dore ibirozi byabo barabisubiranye,cyangwa bibasubiyeho kuko igihe cyawe cyo guhabwa umugisha no gusezera ku butayu gisohoye uko niko Uwiteka avuga.

Uyu Benoni n’Umwega w’Umuhutu w’Umwakagara twinjiranye igisirikare,we bamushyira muri DMI njyewe banjyana kurinda abakomeye.Nyuma y’intambara yakoze kumupaka wok u Kanyura werekeza Burundi,hanyuma yahoo akora ku kibuga cy’indege,birangira akora muri studiyo yitwa Amazon studio ya DMI iba mu murwa rwagati imbere yahahoze ibiro bikuru by’iperereza Exeternal security Organization iruhande rwahahoze café yitwa Ourziz restaurant imbere yahahoze ibiro by’umujyi wa Kigali.

Nyuma yahoo yaje kwirukanwa mu gisirikare nyuma yahoo batahuriye ko ngo ar’umuhutu twavanye Tanzania ndetse ko yarungoye umuhutu-kazi,yahise ajya mubufaransa nuwo mugore we kubera umuryango w’uwo mugore bari barakoze jenocide maze basiga imitungo yabo uwo mudam asigara ari we uyicunga.Bageze mu gihugu cy’Ubufaransa umugabo yibagiwe ko bari Iburayi atangira ya mico yakinyafurika bahita bamwirukana mu Bufaransa asaba ko bamusubiza mu gihugu cya Kenya.

29th July 2015 Nerekwa ko,harumugabo ukomeye cyane muri gakondo yabakiranutsi,ugiye gucyuza ubukwe bukomeye cyane,kandi ubwo bukwe bukazatahwa nabakomeye bo mu isi yose bari mu isi yabazima.Nerekwa abatumirwa bamaze kugera ahagombaga kubera ubukwe,maze barategereza cyane bigeza aho batangira kurambirwa maze amatorero arimo ay’Urukerereza,Garuka urebe nayandi menshi yari yatumiwe muri ubwo bukwe.

Atangira kubyinira abatumirwa kandi abageni bataraza,kwari ukugirango abatumirwa bareke kwitotomba ngo,ko,umugeni atinze,rekwa Radio inyange ariyo iyoboye ibyo birori bikomeye birimo abanayamahanga benshi cyane hafi bo ku isi hose.Nerekwa hari urujya nuruza hagati mu gihugu bakira abashyitsi baza gutaha ubwo bukwe,ndetse nabasangwa bajya kubakira ku kibuga cy’Indege.

Nerekwa ayo matorero atangira kubyinira abasangwa cyangwa abatumirwa kugirango bareke kurambirwa,kuko nabonaga hamaze kuba mu kabwibwi mukijiji ka nimuroba nyamara umugeni yarataraza.Nuko nerekwa abatumirwa rwose bafite amatsiko yo kureba no gutaha ubwo bukwe ndetse bimwe mu bihugu bitatumiwe bisa naho bibabajwe nuko bitatumiwe muri uwo muhango.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubukwe buratinze,nyamara abatumirwa bagomba kubutaha kuko nta kundi byagenda byanze bikunze abatumirwa bazabutaha,ndetse hari nabandi benshi bifuza kubutaha nyamara bitazakundira ko babutaha kuko uwacyuje ubukwe n’umwe mubakomeye mu isi yabazima niko UWiteka avuga.Hari nabazifuza kutabutaha ariko byanze bikunze bagomba kubutaha kuko Uwiteka ayabatumiye muri uwo muhango niko Uwiteka avuga.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar