U rwanda rugeze mu marembera aho ubutegetsi bwagatsiko kabicanyi ba FPR,bigaruriye uRwanda ku ngufu za gisirikare.Ubukungu bugeze aharindimuka,none batangiye guta ibitabapfu bagaragaza yuko bafitanye umubano mwiza na leta y’America.
Babonye baha Obama intonorano zingana na miliyoni imwe ya $ 1 kugirango babone uko baca Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa waciwe igihanga taliki ya 16 ukwakira 2016.Obama amaze kwibonera impamba mucyura imujyana muzabukuru arangiza deal.
Kuva aho Donald Trump agiriye kubutegetsi,ntabwo abanyagitugu bari babona akaryo kabaha guhura nawe.Kandi yararahiye ngo ntazigera avugana nabanyagitugu.Yewe igitangaje Trump yavuze kubihugu bifite amatora muri uyu mwaka wa 2017,ntabwo arigera avuga ku Rwanda numunsi wa rimwe.
Ikindi ntabwo ayobewe yuko bamurwanyaga batigeze bishimira intsinzi ye,none ubukene bubageze mu Ijosi,batangiye gukinga agatambaro mu maso yabanyarwanda kugirango batamenya yuko byabarangiranye cyera.Kugeza ubu wagirango uRwanda ntiruzwi ku isi kuko batanaruga nk’uko rwavugwaga mbere,kandi ruzwi nk’igihugu giteza imidurumbano mukarere kandi ntabwo America ishobora kugura amabuye y’igihugu kijya kwiba mu bihugu by’abaturanyi.
Trump yitaye kumutekano w’igihugu cye,ntabwo yitaye gukorana na aterroriste.Kuva yajya kubutegetsi mwari mwumva hari abanyaMerica bongeye kwicwa?Imikorere y’inkozi z’ikibi iteye ubwoba bukomeye.Kuba atavuga ku Rwanda,nuko ataruzi kandi atiteguye gukorana narwo!Niba avuga Kenya,kandi bari muri East African comminute ubwo se ntabwo mu bona yuko hari akabazo!
Umutungo wose w’igihugu wibereye mu mifuka ya FPR,numwakagara barangiza ngo ubukungu bwaraguye!Bwigeze buzamuka ryari ko abanyarwanda baheruka ubuzima ku ngoma ya bizimungu ubwo yategekaga kuko agatsiko kabicanyi bari bakiri injiji batarabona uburyo bakwiba cyangwa ngo basahure umutungo w’igihugu!!!
U Rwanda ruhanze amaso Perezida Trump ku mpinduka yashyira mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro
Iyo gahunda ya “Dodd-Frank’ yasinywe mu 2010 na Perezida Barack Obama igamije gukumira ko ihungabana ry’ubukungu ryabaye kuva mu 2008 ryazongera kubaho ku Isi. Mu gice cyayo cya 1502, itegeka amasosiyete yo muri USA, kugaragaza inkomoko ya nyayo y’amabuye y’agaciro ya wolfram, gasegereti na colta, zigura ko adakomoka mu duce turimo amakimbirane.
Uwo murongo wabangamiye amabuye y’u Rwanda kugera byoroshye ku isoko mpuzamahanga, rimwe na rimwe sosiyete zo muri Amerika zigahitamo kugura amabuye y’aho zidakeka ibibazo.
Bamwe mu bacuruzi b’amabuye y’agaciro bemeza ko byabasabaga gutanga miliyoni hafi eshatu z’amadolari ku mwaka kugira ngo babone icyangombwa cy’uko amabuye bacuruza adakomoka mu bice birimo amakimbirane nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi.
Ubwo hamurikwaga imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda muri iki cyumweru, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, John Rwangombwa yavuze ko nubwo hataramenyekana impinduka zizakorwa mu mirongo ya Dodd-Frank, hari byinshi byitezwe cyane cyane mu gukuraho inzitizi amabuye y’agaciro y’u Rwanda yahuraga nazo.
Yagize ati “Nk’uko batubwiye ko byabafataga hafi miliyoni eshatu z’amadolari ku mwaka kugira ngo bashobore kubona ibyangombwa, ayo ni amafaranga twatakazaga mu buryo butari ngombwa, iyo ni inyungu tuzaba tubonye nk’abacuruza amabuye y’agaciro n’igihugu muri rusange.”
Yakomeje avuga ko iyo ngingo iramutse ivuguruwe byakuraho gucyereza abacuruzi b’amabuye, bigatuma n’abantu bashaka gukora ishoramari muri uru rwego bashobora kwiyongera.Ati “Icyo ni kimwe muri byinshi bishobora guhindura, kiramutse gihindutse n’ejo rwose twabyishimira cyane.”
Rwangombwa avuga ko ubu bigoye kumenya niba politiki y’ubucuruzi ya Perezida Trump izagira ingaruka ku bihugu, kuko ntacyo aratangaza kuri gahunda iri hagati ya USA na Afurika igamije korohereza ibihugu bya Afurika koherezayo ibicuruzwa mu buryo bworoshye.
U Rwanda rwagiye rugaragaza ko ari igihugu gifite uburyo bwiza bwo gusuzuma inkomoko y’amabuye y’agaciro mu karere ariko rukazitirwa n’uburyo rwashyizwe mu gatebo kamwe n’ibindi bicuruza amabuye y’agaciro aturuka mu bice birimo amakimbirane yiswe “amabuye y’agaciro yo mu makimbirane” yo mu Karere K’Ibiyaga Bigari.
Hitezwe umusaruro udasanzwe w’amabuye y’agaciro
Kuva mu 2015 urwego rw’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro rwasubiye inyuma ku isoko mpuzamahanga. Imibare yerekana ko mu 2015 yinjije miliyoni 117.81 z’amadolari ya Amerika, naho mu 2016 zikagabanuka kugera kuri 86.42 z’amadolari ya Amerika.
Rwangombwa yatangaje ko uyu mwaka amabuye y’agaciro yitezweho gutanga umusanzu ufatika mu kuzahura agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda katakaye ku kigero cya 9.7% uyu mwaka ugereranyije n’idolari.
Yagize ati “Uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda biteganyijwe ko buzazamuka ku kigero cya 6.0%, ku buryo buzatera imbere cyane ugereranyije n’umwaka ushize. Dushingira ku kuba umuvuduko w’ibiciro ku masoko utazazamuka cyane kubera ubuhinzi bushobora kumera neza, n’ibiciro by’amabuye y’agaciro bikazamuka.”
U Rwanda ruteganya ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugomba kuba bwinjiza miliyoni 400 z’amadolari, zivuye ku $158 zinjizwaga mu 2011.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz giherutse kugaragaza ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro kurenza uko bamwe babitekereza, ndetse hari amabuye y’agaciro menshi ari kugenda avumburwa ahantu hatandukanye mu butaka bwarwo.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iki kigo, Lt Col Dr Emmanuel Munyangabe, yavuze ko ubushakashatsi buri gukorwa kuva mu Ukwakira 2017, havumbuwe amabuye y’agaciro arimo n’ataboneka henshi ku isi nk’ayitwa ‘gemstones’, ‘cobalt’, ‘iron’ na ‘lithium’.
Save
Save
Save
