Ubuhanuzi butandukanye bwo mu bice bitandukanye bwahanuwe n’umuhanuzi Majeshi Leon ku inyangeNews bukomeje gusohora umusubirizo.Bumwe mubamaze gusohora nubujyanye n’imvura izanyagira abatuye isi bo mu bwoko bw’ABARABU bo mu idini ry’ISLAMu.
Ikibazo gikomeye cyane gikomeje kugaragara kumugabane w’IBURAYI,ibihugu bigize umuryango w’IBURAYI bikomeje kugaragaza ko bafite ikibazo cyo kwakira impunzi zituruka kumugabane w’ASIA aho ibyo bihugu bibarizwa.
Ibihugu by’abarabu byahuye nikibazo cy’intambara zahagurukiye icyarimwe kuri uwo mugabane,uhereye muri Siriya,aho intambara muri icyo gihugu imaze imyaka nimyaniko,intambara yakomereje muri Misiri ibarizwa kumugabane w’Africa.
Ntitwavuga ibya IRAQ yabaye indiri y’intambara,Afghanstani nahandi hagiye higaragaza ibitero by’iterabwoba,ngaho ngiye LIBYA kuva Gaddaff yakurwa kubutegetsi akuweho n’umuryango w’IBURAYI witwa NATO ntabwo icyo gihugu cyari cyashobora kugarura amahoro yatewe nivanwa ry’ubutegetsi bwa Gaddaffi.
Tugarutse kubuhanuzi nyirizina ,uhereye ku gice cya 6-8 ubasha kuhasanga ubwo butumwa buvuga yuko abayisalamu bagiye kunyagirwa n’imvura,ubu butumwa nta bwo bwari bwamara igihe busohotse yewe nigice cy’umwakaga ntabwo cyari cyageraho,none murabona yuko bwamaze gusohora aho impunzi zicirwa n’inzra kumihanda yo mu burayi.
Ubundi butumwa bwamaze kujya ahagaragara,nubw’igihugu cya Kenya aho icyo gihugu cyatunguye ababyeyi nabanyeshuli bakavuga yuko batazinga igihembwe cya nyuma cy’umwaka wamashuli .
Ubuhanuzi bwa kabiri bwo muri icyo gihugu naherewe ahitwa KIBIKO naberetse muri video iri ku INYANGE TV,nabuhawe mukwezi kwa kabiri 2013 Uwiteka ampa ijambo rijyanye nubwo butumwa Yeremeiya 8:3 yuko abaturage bicyo gihugu bazifuzza gupfa aho kugirango babeho uko niko Uwiteka yavuze.
Umukuru w’igihugu yamaze gutangaza yuko bagiye kuzamura imisoro kugirango babashe kwishyura abalimu kuko bakoze imyagaragambyo banga kwigisha igihembwe cya nyuma ngo cyeretse babanje guhembwa inyongera bemerewe nitegeko nkabandi bakozi bose bakorera leta.
Amakuru aciye kubitangaza makuru kuri uyu mugoroba wa 21Nzeri 15,ababyeyi bavuze yuko bagiye gutangiza imyagaragambyo mu cyumweru gitaha nimba leta idagunguye amashuli abana babo bijye kwishuli nk’uko byari bisanzwe.
