Home News Ubuhanuzi burakomanga ku marembo ya gakondo y’abakiranutsi!!?

Ubuhanuzi burakomanga ku marembo ya gakondo y’abakiranutsi!!?

0

 

17 OCT,2023 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo yabakiranutsi,mbona ibigiye kuba muri icyo gihugu biteye ubwoba,inkeke,n’amakenga.Mbona abanyamadini (Synagogues Leader, and religious) bamanurwa mu butayu bugufiya baba ariho batura hababera ubuturo bw’ibihe bakajya bacuranwa ibibanza byo hagati mu butayu aho bubaka amazu yabo kuko basaga naho bashimye kwibera mu butayu kuko ari biti cyangwa amabuye byaharangwaga mbona bubatse insengero zabo,ndetse na mazu yo guturamo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,abakobwa bari bategereje gushyingirwa ubukwe bwabo buzabera mu butayu bugufiya hafi y’inzira nyabagendwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,dore na bacuruzi nabo bagiye gufata ibibanza (Plots) hafi y’inzira nyabagendwa,ariko hariho abari baramaze gufata ibyo bibanza byo kumuhanda bazajya babikodesha abacuruzi bazacururiza muri ibyo bibanza kuko ari benshi cyane bashaka gukorera kumuhanda uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona n’ingabo za RDF nazo zimanurwa mu butayu bugufiya cyane,cyakora zo zisa naho zatinye kwinjira mu butayu hagati,baragenda bacumbika haruguru y’umuhanda ucamo kabili ubutayu n’inkenegro zabwo baba ariho bihisha uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,umujinya w’Uwiteka Imana Nyiringabo (the wrath of God of heaven) umanukiye gakondo yabakiranutsi kubera ar’ubwoko butumva kandi ntibwumvire,niyompamvu agiye kuhateza ibyago byihuse cyane kugirango bamenye yuko Uwiteka Imana Nyiringabo ari we ugenzura icyo gihugu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar