Home News Ubuhanuzi bunzengereje ibihugu!

Ubuhanuzi bunzengereje ibihugu!

0

Ubuhanuzi bukomeje kuzengereza igihugu cya Kenya,nyamara iyo baza kwita kumiburo nta byago baba bafite uyu munsi wa none,igihugu cya Kenya cyatangiranye n’ubuhanuzi ubwo umukuru w’Igihugu UHURU KENYATTA MWIGAI yatsindaga amatora akaba umukuru w’igihugu

Ubuhanuzi bwo kuwa 17th Nzeri 2012 bwavuze ko Uhuru azaba perezida w’igihugu ariko ko mu gihe cye ntamahoro azagira,kuko icyo gihugu cyamennye amaraso atariho urubanza kubera kurwanira ubutegetsi

Ndetse ubuhanuzi buvuga ko nahirahira agashaka kwigizayo mugenzi we,bafatanije gushaka amajwi yamatora ko nawe bitazamuhira,aha ubuhanuzi bwashakaga kuvuga akagambane kazaturuka kuri mugenzi we,kugirango azabashe kuyobora manda ya ll ya 2017

Ubuhanuzi kandi bwavuze igitero cyo kuwa 19th Nzeri 2013 cyari kiyobowe na All-shabaab cyahitanye isoko rya kijyambere ryitwa Westgate ahitwa westland,ubwo buhanuzi bwashyizwe ahagaragara kuwa 05th Nzeri 2013

Ubuhanuzi kandi bukomeza buvuga uburyo icyo gihugu kizabamo inzara,nabwo bwarasohoye kuko mu mwaka ushize abaturage bicyo gihugu bahuye n’inzara ikomeye cyane kugeza aho barya imbwa n’injangwe

Hagaragaye ibitero by’Allshabaab ahantu hatandukanye muri icyo gihugu,cyane ahitwa Mandela hishwe abalimu bagera kuri 28,hakurikiyeho igikorwa  cyakozwe n’Abasade y’Ubwongereza n’Ambasade ya Australia bauriye igihugu cya Kenya kuwa 30th mata 2015,ariko umukuru w’igihugu ayo makuru ayatera umugeri

Nyamarase kuwa 02nd Gicurasi 2015 All-shabaab yahise itera kaminuza ya hitwa GARISA UNIVERSITY,bahica abanyeshuri bagera ku 152 abandi 166 baburirwa irengero

Ibyo bitero by’Allshabaab ntabwo byahagaze,kuko muri uku kwezi kwa gicurasi 2015 bateye intara ya hitwa Yombis bahafata abataruge batwara urubyiruko ho iminyago abaturage bategereje ubufasha bwa leta amasaha arenga (7) ntibwaboneka kugeza igihe Allshabaab imanikiye idalapo ryayo irangije ibikorwa byayo irarimanura

Uku kwezi leta ya Uhuru na Ruto vice perezida bafunze amashuri abanza nayisumbuye agera kuri 95,abalimu barenga ibihumbi 3000 bahagaritse kwigisha kubera impamvu z’umutekano mucye,ubu noneho na kaminuza yitiriwe umukuru w’igihugu cy’America Barack Obama ugiye gusura icyo gihugu muri Nyakanga 2015 naryo ryafunze imiryango

Ibi byose biraterwa nikuyobora igihugu muburyo bwo kuriganya gukoresha mafaranga,kumena amaraso atariho urubanza,nyamara ntagihe ubuhanuzi butababurira

2013,nagiye kubonana nabo bakuru b’igihugu cya Kenya,ariko bananirwa kubahiriza ibisabwa,kubera kwiyemera,ngo ngo ninsengere icyo gihugu,ntabwo bishoboka ko ubuhanuzi buhinduka

Nkurunzioza peter naramubwiye muri 2007 mu ugushyingo mubwira ko azayobora manda (1) gusa ,yakongeraho iyakabiri akaba atari Imana iyimuhaye,Imana yashakagakureba ko yakubaha ijambo ryayo n’umuntu wayo ariko byose yabiteye utwatsi none reba arimo kugaraguzwa agati kubuhanuzi

Umwakagara namuhaye inzira yoroheje kugirango ategeke igihugu mu mahoro arananirana,none ngo agiye guhindura itegeko nshinga,azahindura se n’itegeko ryo mu ijuru?Abapasteur birirwa basenga batanga ubuhanuzi bw’ibinyoma ngo barahangana n’umuhanuzi Majeshi Leon

Jyewe ndarengana,barahangana n’Imana,ngaho nibakomeze turebe wenda Imana yabo basenga yabaisinziriye basakuze cyane turebe ko yakanguka,nyamara katarikera bazemera ko umuhanuzi yarabarimo

Nguwo umwana w’umusita namuhaye ikimenyetso cy’uko mbere yuko avaho,hazabaho ububyutse bw’ubusambanyi hagati yabagabo kubagabo,abagore kubagore Lesibians and Homesexal aba yihagzeho ati imfanyo zabazungu ntazo nkeneye ndigira mubarusiya

Mukwezi kumwe yaramaze gusinyura ibyo yasinye ko bizahanwa namategeko mu gihugu cya uganda kubera ibinini bya sida America yageneraga abasirikare byitwa ARV yahagaritse kuko asinye itegeko rihana abatinganyi

Ako kanya yahise asinyura ubu uganda iri mububyutse bw’ibyaha abadayimoni barishyira bakizana,uganda ni munange.Igihugu cya IRELANDE nacyo giherutse gusinyira abahuje ibitsina babisangiye ko byemewe namategeko

Iki cyumweru gishize igihugu cya AUSTRALIA nacyo cyasinyiye satani ko,abashakana bahuje ibitsina ko batazahanwa namategeko,ariko urabona abantu ntacyo bibabwiye batabona aho ibintu birikugana,nyamara agapfa kaburiwe n’impongo

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar