Home Inte'l Tiriyali imwe,na miriyali 840 z’amanyarwanda, nk’ingurane yabazatabwa muri yombi bagera kuri (65)abasivile...

Tiriyali imwe,na miriyali 840 z’amanyarwanda, nk’ingurane yabazatabwa muri yombi bagera kuri (65)abasivile (25);n’abasirikare (40)!

0

Amakuru aturuka I Kigali mu rwagasabo,agera ku inyangeNewss,aravuga yuko ifungwa rya Gen.KK ryateye umwakagara guhagarika umutima,ndetse bikamwicira gahunda yari yamaze gutegura uburyo agiye kurwana intambara yo mu karere cyane intambara yo mu gihugu cy’Abaturanyi cy’Uburundi.

Amakuru akomeza avuga ko,Gen.KK yari inking ye ikomeye mu rwego rwa maneko,nyuma yuko izo nzego zubutasi yagiye aziha abantu batandukanye ngo baziyobore ariko bikabananira.

Nyamara yaramaze gushyira Gen.KK mu gatebo kamwe naba Nyamwasa,Karegeya,Muhire Charles ubu utakivugwa nabandi yise babaye ibigarasha.Nyuma yuko Nyamwasa na Karegeya bahungiye umwakagara mu mahanga bakomeje kumeneka bakazajya bashyira amabanga ye ahagaragara.

Nibwo yigiriye inama yo kugarura Gen.KK iruhande rwe,ndetse amusubiza mu rwego rwa maneko yari yarigeze kuyobora nyuma y’intambara.Nibwo urwego rwa za magigiri rwongeye kugira imikorere ifatika.

Naho umwakagara yari yarishyiriyemo ba abo yumva ko bamukorera uko abyifuza,reba nawe gufata Dr.Ndahiro Emmanuel uvura indwara z’abantu ukamushyira mu nzego z’ubutasi kandi ntaho yigeze abyigira.Cyari ikibazo gikomeye cyane!

Biravugwa yuko umwakagara ngo ashaka guha umwanya Gen.Jack Nziza ubu wakoraga nk’umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ingabo,na none akongera agakora nka vice president.

Ariko amakuru avuga yuko,ngo bari bamaze kumwigizayo nyuma yahoo haziye igitekerezo cya manda ya lll ashaka kongera gutegeka,nymara birimo kuvugwa yuko ifungwa rya Gen.KK ryaba rifitanye isano na manda ya lll aho ngo we nabandi bagenerali bakomeye mu gisirikare baba batarishimiye bakongera kuyoborwa n’umwakagara ndetse bakavuga yuko aramutse yongeye gutegeka kandi bari bafite ikizere ko atazongera kwiyamamaza ngo babinyemo ko yazabahitana mu rwego rwo gushakaira umuhungu we LT.Van Cyomoro intebe yo murugwiro.

Ndetse abahanga bakavuga ko,abagenerali ngo bamaze kubona ko yabaciye amazi nyuma yo kujyana mu nkiko Gen.Rusagara na Col.Tom Byabagamba.Bityo bahitamo kumushyira ku karubanda mu buryo bwateguwe bwa gihanga bwo kwishyikiriza inkiko zo mu gihugu cy’ubwongereza aho bivugwa ko yari yagiye mu kazi.

Nyamara amakuru akomeje kugera ku inyangenewss aturuka ahantu hizewe,avuga ko,atari KK wenyine wifuje gufungwa kugirango bamene amabanga hanze ayo bari babitse imyaka irenga (20) kugirango barangize umwakagara ngo kuko kongera kwiyamamaza kwe,akongera kubategeka,bihishe byinshi cyane kuburyo ngo basanze ejo hazaza habo atari heza bityo bahitamo kumukoma mu nkokora.

Amakuru avuga ko KK gahunda yitabwa muri yombi ye,yayikoze mu buryo bwagihanga,kugirango umwakagara atazabukwa,yapanganye n’inzego z’ubutasi z’Abongereza bamuta muri yombi kugirango noneho umwakagara abure isuka n’urujyo.

Ndetse bikaba biteganijwe yuko,haba hagiye gusohoka izindi manda z’abanyapolitike baba sivile barimo Tito rutaremara,Musoni James,Francois Ngarambe n’abandi bakada bakomeye cyane bibikomerezwa muri FPR bagiye guhabwa impapuro zibata muri yombi.Kubera bashinjwa ubufatanya cyaha bujyanye na genocide akorewe abatutsi harimo no guhanura indege y’uwahoze ar’umukuru w’igihugu Habyarimana Yuvenali wahanuwe mu ndege ku wa 06 mata 1994 bigatera irimbuka ry’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi barenga ibihumbi 800 abandi bakaba baratawe mu nzizu no mu Nyanja zitandukanye.

Itangwa ry’impapuro zita muri yombi abasivile (25) bo muri FPR,zigamije ko abagize agatsiko kabicanyi,batazongera gusohoka mu rwagasabo kuko bagiye kubafungira mu gihugu bakamera nk’isenene zifungiye mu icupa!

Nibyo tujya twivugira ngo aho bucyera umuzinga uraza kuvamo umwibano,ariko ubanza abanyarwanda benshi baba batumva icyo dushaka kuvuga.Ikigaragara ni uko agahuru k’imbwa kamaze gushya kuko ubu buri muntu atangiye gushaka uburyo yahisha umutugo we,no gushaka aho yahisha umuryango we mbere yuko deal iturika.

Ibi nibyo ubuhanuzi bwavugaga ko,abakagara bagiye gusahura igihugu bagashaka aho bashyira imitungo yabo,ubu buhanuzi ntiburamara amezi arenga (3) wabusanga mu gice (5),(6),(7) uburyo igihugu kigiye gusahurwa kubera kutiringira umutekano w’igihugu cy’umwakagara.

Igihe rero kirageze aho umwakagara batazongera kumwumva kuko ba basivile bajyaga biyemera ubu nabo noneho rubagezeho burya koko ingoma zisa nta cyo zipfana,nyuma yuko abasivile bakoranye na Habyarimana bahungiye igihugu bamwe bagafungirwa za Arusha nahandi hatandukanye,noneho ubu FPR niyo igezweho nyuma ya MRND.

Rwanda we!Jyenda warabaabye ariko humura tuzaguhoza,niturangiza tugusigasire maze tugukande kande tureba ko imvune n’amavunane yashira,ibyo niby’umubiri mu mutima ho n’Uwiteka uzikorera imirimo kuko twe aho ntitwagerayo ihangane n’igihe gito ugatabarwa kuko ibyo Uwiteka yavuze no kubikora ntazabura kubikora.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar