The Way It Is: NASA principals under pressure
Amakuru aturuka muri Kenya kumurwa mukuru wa Nairobi,aravuga ko,mu mpera z’icyumweru gishize hafashwe abakozi [2] bo kurwego rwo hejuru ba komisiyo ya matora IEBC mu gihugu cya Kenya.Ubu bakaba bari mu maboko yinzego za leta (police station) aho bategerejwe kujyanwa mu bucamanza.
Amakuru ikinyamakuru inyangeNews cyatohoje,aravugako,ihuriro rya politike NASA riyobowe na RAILA Odinga ryasabye urukiko ko amatora yabaye taliki 08 08,2017 yumukuru w’igihugu cya Kenya hamwe nizindi nzego z’ubuyobozi yasubirwamo kubera ubujura nubusuma bwaranze ayo matora yabayobozi bigihugu kubufatanye bwa IEBC na leta ya jubilee iyobowe na Uhuru Kenyatta.
Biracyekwa ko,urukiko ruramutse rutitaye kubirego byabayobozi bihuriro rya NASA,hashobora kwaduka intambara shingiye kuri politike no kutagira ubutabera muri icyo gihugu.RAILA yavuze ko,ngo igihugu cyabo cya Kenya Uhuru yagihinfuye Banana State.Yongeraho ko bitazashoboka ko yakomeza kujyana icyo gihugu mu rwabayanga.
Ariko urukiko ruramutse ruciye imanza zitabera,rushobora kwemeza ko amatora yasubirwamo baba bahaye abanyaKenya amahirwe yo gukomeza kubaho mu mahoro mu gihugu cyabo nta ntambara ibaye!
